RFL
Kigali

Ivan Minaert avuga ko Rayon Sports itazahindura uburyo bw’imikinire mu mukino wo kwishyura

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/03/2018 7:37
1


Ivan Jacky Minaert umutoza wa Rayon Sports avuga ko ubwo bazaba bajya gukina na Mamelodi Sundowns FC kuwa 18 Werurwe 2018, bazakomeza gukina umukino wo guhanahana umupira bahereye inyuma kuko ngo uburyo bwo gukina abantu bikuraho umupira atari ibintu agira mu mitoreze ye.



Rayon Sports yaguye miswi na Mamelodi Sundowns FC kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2018 kuri sitade Amahoro i Remera, umusaruro utari mubi kuri Rayon Sports bigendanye n’izina Mamelodi Sundowns Fc ifite ku mugabane wa Afurika.

Nyuma y’umukino, Ivan Minaert yabwiye abanyamakuru ko uburyo babona ikipe ya Rayon Sports ikina umupira utabavaho buri kanya ari ibintu abatoza inshuro nyinshi kuko we ngo akunda ko abantu bakina umupira wo hasi urimo ubwenge.

“Byose biva mu kwitozanya umupira inshuro nyinshi. Mu myemerere yanjye sinkunda ibintu byo gukina umukino wo guhuragura umupira (boouu, boouu) simbyemera na gato. Uwo siwo mukino wanjye, umukino wanjye ni uwo gushyira umupira hasi abantu bagakina bagashaka amahirwe yo gutsinda”. Ivan Minaert.

Muri iki kiganiro,Ivan Minaert yavuze ko Mugisha Francois Master yitwaye neza mu minota 60’ yakinnye ahubwo ngo yamusimbuje kuko yaje kunanirwa bitewe n’imikino micye amaze gukina muri uyu mwaka.

Rayon Sports ikomeje imyitozo kugira ngo izabanze yakire FC Marines kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018 mbere yo gukomeza imyitozo bitegura kurira indege bagana muri Afurika y’Epfo.

Ivan Minaert aganira n'abanyamakuru

Ivan Minaert aganira n'abanyamakuru

Ivan Minaert ahana umukono na Pitso Mosimane

Ivan Minaert ahana umukono na Pitso Mosimane 

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

Usengimana Faustin arwana ku ishema rya Rayon Sports

Usengimana Faustin arwana ku ishema rya Rayon Sports 

Usengimana Faustin ku ifirimbi ya nyuma

Usengimana Faustin ku ifirimbi ya nyuma 

Shaban Hussein Tchabalala mu kirere arwanira umupira na Arendse Wayne 6

Shaban Hussein Tchabalala mu kirere arwanira umupira na Arendse Wayne 6

Abafana utamenya aho bari babogamiye

Abafana utamenya aho bari babogamiye

Ivan Minaert abona ko Kwizera Pierrot Mansare ariwe mukinnyi witwaye neza mum mukino

Ivan Minaert abona ko Kwizera Pierrot Mansare ariwe mukinnyi witwaye neza mu mukino

Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi Sundowns FC ubwo yasomaga atanga ambwiriza mu buryo bwose

Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi Sundowns FC ubwo yasomaga atanga ambwiriza mu buryo bwose

Usengimana Faustin ubwo yari agize ikibazo cyo kuva amaraso mu mazuru

Usengimana Faustin ubwo yari agize ikibazo cyo kuva amaraso mu mazuru

Abafana ba Mamelodi Sundowns FC

Abafana ba Mamelodi Sundowns FC

Mutsinzi Ange Jimmy ahanganye na Kekana Hlompho  (8) kapiteni wa Mamelodi Sundowns FC

Mutsinzi Ange Jimmy ahanganye na Kekana Hlompho  (8) kapiteni wa Mamelodi Sundowns FC

 Ivan Minaert Umutoza mushya wa Rayon Sports

Ivan Minaert Umutoza mushya wa Rayon Sports wasimbuye Karekezi Olivier

Abatoza bungirije Ivan Minaert

Abatoza bungirije Ivan Minaert

Muhire Kevin yabanje hanze

Muhire Kevin yabanje hanze 

Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Eric Rutanga 3, Mugabo Gabriel 2, Usengimana Faustin 15, Kwizera Pierrot 23, Mugisha Francois Master 25, Yannick Mukunzi 6, Shaban Hussein Tchabalala 11, Ismaila Diarra 20 na Nahimana Shassir 10.

Mamelodi Sundowns XI: Denis Onyango (GK, 14), Thapelo Morena 27, Arendse Wayne 6, Ricardo Nascimento 16, Langerman Tebogo 4, Kekana Hlompho (C, 8), Tiyani Mabunda 13, Sirino Gaston 5, Tau Percy 22, Vilakazi Sibusiso 11 na Manyisa Oupa 7.

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nshimiyimana egide6 years ago
    reyo baZayitsinda 2-1





Inyarwanda BACKGROUND