RFL
Kigali

Ivan Minaert avuga iki ku kuba Rayon Sports yakoreye imyitozo ku matara y’imodoka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/04/2018 12:13
1


Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere i Maputo nyuma yo mkuba bari bageze muri iki gihugu bagomba guhuriramo na Deportivo Costa do Sol mu mukino wo kwishyura mu irushanwa ryaTotal CAF Confederations Cup 2018.



Rayon Sports yageze i Maputo saa saba n’iminota 25 (13h25’) bityo mu masaha y’umugoroba bamaze kuruhuka bajya gukora imyitozo kugira ngo batangire banamenyere ikirere cy’iki gihugu cya Mozambique.

Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018 kuri Estadio do Costa do Sol saa moya z’umugoroba ku masaha ya Kigali na Maputo (19h00’). Ubwo ikipe ya Rayon Sports yari ishatse gukora imyitozo, babashije kubona ikibuga kitariho amatara bakora imyitozo yo kunanura imitsi no kumenyera umwuka w’i Maputo.

Bakoze imyitozo bamukiwe n'amatara y'imodoka

Bakoze imyitozo bamukiwe n'amatara y'imodoka 

Aganira na INYARWANDA, Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yavuze ko imyitozo bakoze itari iyo kwiga uko bazakina ahubwo byari muri gahunda yo kugira ngo abakinnyi bagorore imitsi no kugira ngo baruhure imikaya bityo banabonereho gutinyuka ikirere. Ivan Minaert yagize ati:

Imyitozo idakanganye twakoreye ku matara y’imodoka byari ubundi buryo bw’amabura kindi. Twashatse ko abakinnyi baruhukira mu kibuga bagorora imitsi kugira ngo banabonereho kwishimira ikirere. Nta gikuba cyacitse rwose kuba twitabaje amatara y’imodoka z’abakunzi ba Rayon Sports baba muri Mozambique.

Ese kuba Ivan Minaert na bagenzi be batahawe ikibuga gifite amatara babifiteho ikibazo gikomeye?

Mu mategeko ya CAF harimo ko ikipe yasuye indi biba itegeko ko ihabwa ikibuga bazakiniraho habura amasaha 24 ngo umukino ube, bityo ko bitari itegeko ko ikipe yaza mbere igasaba ikibuga. Ivan Minaert nawe avuga ko ntacyo bashinja abayobozi ba Deportivo Costa do Sol kuko kubaha ikibuga habura amasaha 48 atari itegeko ariko ngo byari kuba byiza iyo babatiza kuko ngo byaba ari ugufashanya. Ivan Minaert yagize ati:

Abafana ba Rayon Sports babyumve neza, ntabwo Deportivo Costa do Sol yaduhemukiye. Ntabwo yari itegetswe kuduha sitade yujuje byose kuko ibyo amategeko ya CAF agena byari bitarageza igihe. Sitade twifuza turayihabwa kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mata 2018 dukore imyitozo. Ni byo ntabwo byari itegeko ko baduha sitade nziza ariko nk’aba-sportif bari kureba ukuntu badufasha.

Mu gitondo cy'uyu wa Kabiri bashyize amaguru mu mazi muri gahunda yo kurushaho kuruhuka

Mu gitondo cy'uyu wa Kabiri bashyize amaguru mu mazi muri gahunda yo kurushaho kuruhuka

Ubwo bafataga ifunguro ry'igitondo

Ubwo bafataga ifunguro ry'igitondo

Abakinnyi 18 Ivan Minaert azitabaza barimo;Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3, 4.Mugisha Francois 25, Usengimana Faustin 15, Mukunzi Yannick 6, Shaban Hussein Tchabalala 11, Manishimwe Djabel 28, Christ Mbondy 9, Ndayisenga Kassim (GK, 29), Mugabo Gabriel 2, Manzi Thierry 4, Niyonzima Olivier 21, Muhire Kevin 8, Ismaila Diarra 20, Mugume Yassin 18, Nahimana Shassir 10, Mutsinzi Ange Jimmy 5.

Umukino ubanza, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Deportivo Costa do Sol ibitego 3-0 mu mukino wakinwe kuwa 6 Mata 2018. Shaban Hussein Tchabalala yatsinzemo bibiri ikindi gitsindwa na Muhire Kevin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nkusi6 years ago
    Uyu mutoza abivuze neza rwose nta ni gikuba cyacitse ndabona basa neza ku maso.Ahubwo nibategure nta bwoba bashire igihunga.





Inyarwanda BACKGROUND