RFL
Kigali

Isonga yirukanye abakinnyi 4 bose nyuma y' umutoza Seninga Innocent

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:19/12/2014 11:17
0


Nyuma yo kwirukana uwari umutoza w’ ikipe y’ isonga Seninga Innnocent n’ uwari ushinzwe imibereho y’ ikipe muri rusange Rugambwa Ally na Gashirabake wari ushinzwe guhaha, ubu noneho iyi kipe yirukanye abakinnyi bagera kuri banearibo Ngabo Benjamin, Mugwaneza Theonetse, Nduwayo Valerie na Mutabazi Isae



Ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza nibwo ikipe y’ Isonga yirukanye ku mugaragaro Seninga Innocent wari umutoza mukuru, icyo gihe ikaba yaramushinjaga gusuzugura ubuyobozi bw’ ikipe ariko andi makuru akavuga ko yaba yaroherereje ubutumwa bugufi umwe mu bayobozi be amubwira ko diregiteri wa tekinike muri iyi kipe amwivangira mu kazi, ahanni ibi akaba yarabivugiraga ko yajyaga aza agatoza abatoza bo bahagaze barebera

seninga

Seninga Innocent niwe wabanje kwirukanwa ashinjwa kutumvira ubuyobozi, ibintu atahwemye kwamagana

Icyo gihe kandi iyi kipe yirukanye uwari ushinzwe gukurikirana ikipe muri rusange Rugambwa Ally ndetse n’ uwari ushinzwe ibijyanye no guhahira abakinnyi witwa Gashirabake

Uyu munsi iyi kipe kandi yongeye kwirukana bakinnyi bagera kuri 4 bose aribo Ngabo Benjamin, Mugwaneza Theonetse, Nduwayo Valerie na Mutabazi Isae

Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Sandra Muhimpundu, umunyamabanga mukuru w’ ikipe y’ Isonga yatangaje ko ari gahunda isanzwe yo gusezerera abana batabashije kuzamura impano yabo

Sandra Muhimpundu yagize ati: “Ni abakinnyi bane bahagaritswe kuko n’ ubusanzwe byari muri gahunda twari twafashe, mu gihe cya mericato tujya tugira abakinnyi bigaragara ko batazamuye performance yabo… twari twemeje ko abatoza bagomba kugenda bagashaka mu bakinnyi bakadukorera lisiti yabo kugirango mericato nigera duhite dushaka bandi baze tubamenyereze, tugire abo duhitamo noneho mu gihe cya mericato tubashakire ibyangombwa abo bakinnyi ni uwitwa Ngabo Benjamin, Mugwaneza Theonetse, Nduwayo Valerie na Mutabazi Isae”

Kuba nta kindi cyaba cyihishe inyuma iyirukanwa ry’ aba bakinnyi bose nk’ uko byagiye bigarukwaho nyuma y’ isezererwa ry’ umutoza mukuru

Sandra Muhimpundu yagize ati:” abakinnyi bose iyo tubazanye urabizi ko muri gahunda yacu ikinyu cya mbere tugira formation, umukinnyi mumuzana mubona ko afite imano abatoza nibo baba bafite inshingano yo kuzamura iyo mpano, muri icyo gihe rero iyo bigaragaye ko hari abatarakomeje kuzamura impano nk’ uko n’ abandi bimeze dufata gahunda yo kubakuramo tukazana abandi babasimbura, iyo ni gahunda ikorwa buri mwaka”

Sandra Muhimpundu kandi yabwiye Inyarwanda.com ko umutoza Seninga Innocent n’ umwungiriza we aribo bateguye uru rutonde kuko bari baisabwe ku itariki ya 3 Ukuboza 2014

Kuri ubu ikipe y’ Isonga iri kubarizwa ku mwanya wa nyuma n’ amanota 3 gusa kuko yabashije gutsinda umukino umwe mu mikino 10 ya shampiyona imaze gukina

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND