Nyuma yo kwirukana uwari umutoza w’ ikipe y’ isonga Seninga Innnocent n’ uwari ushinzwe imibereho y’ ikipe muri rusange Rugambwa Ally na Gashirabake wari ushinzwe guhaha, ubu noneho iyi kipe yirukanye abakinnyi bagera kuri banearibo Ngabo Benjamin, Mugwaneza Theonetse, Nduwayo Valerie na Mutabazi Isae
Ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza nibwo ikipe y’ Isonga yirukanye ku mugaragaro Seninga Innocent wari umutoza mukuru, icyo gihe ikaba yaramushinjaga gusuzugura ubuyobozi bw’ ikipe ariko andi makuru akavuga ko yaba yaroherereje ubutumwa bugufi umwe mu bayobozi be amubwira ko diregiteri wa tekinike muri iyi kipe amwivangira mu kazi, ahanni ibi akaba yarabivugiraga ko yajyaga aza agatoza abatoza bo bahagaze barebera
Seninga Innocent niwe wabanje kwirukanwa ashinjwa kutumvira ubuyobozi, ibintu atahwemye kwamagana
Icyo gihe kandi iyi kipe yirukanye uwari ushinzwe gukurikirana ikipe muri rusange Rugambwa Ally ndetse n’ uwari ushinzwe ibijyanye no guhahira abakinnyi witwa Gashirabake
Uyu munsi iyi kipe kandi yongeye kwirukana bakinnyi bagera kuri 4 bose aribo Ngabo Benjamin, Mugwaneza Theonetse, Nduwayo Valerie na Mutabazi Isae
Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Sandra Muhimpundu, umunyamabanga mukuru w’ ikipe y’ Isonga yatangaje ko ari gahunda isanzwe yo gusezerera abana batabashije kuzamura impano yabo
Sandra Muhimpundu yagize ati: “Ni abakinnyi bane bahagaritswe kuko n’ ubusanzwe byari muri gahunda twari twafashe, mu gihe cya mericato tujya tugira abakinnyi bigaragara ko batazamuye performance yabo… twari twemeje ko abatoza bagomba kugenda bagashaka mu bakinnyi bakadukorera lisiti yabo kugirango mericato nigera duhite dushaka bandi baze tubamenyereze, tugire abo duhitamo noneho mu gihe cya mericato tubashakire ibyangombwa abo bakinnyi ni uwitwa Ngabo Benjamin, Mugwaneza Theonetse, Nduwayo Valerie na Mutabazi Isae”
Kuba nta kindi cyaba cyihishe inyuma iyirukanwa ry’ aba bakinnyi bose nk’ uko byagiye bigarukwaho nyuma y’ isezererwa ry’ umutoza mukuru
Sandra Muhimpundu yagize ati:” abakinnyi bose iyo tubazanye urabizi ko muri gahunda yacu ikinyu cya mbere tugira formation, umukinnyi mumuzana mubona ko afite imano abatoza nibo baba bafite inshingano yo kuzamura iyo mpano, muri icyo gihe rero iyo bigaragaye ko hari abatarakomeje kuzamura impano nk’ uko n’ abandi bimeze dufata gahunda yo kubakuramo tukazana abandi babasimbura, iyo ni gahunda ikorwa buri mwaka”
Sandra Muhimpundu kandi yabwiye Inyarwanda.com ko umutoza Seninga Innocent n’ umwungiriza we aribo bateguye uru rutonde kuko bari baisabwe ku itariki ya 3 Ukuboza 2014
Kuri ubu ikipe y’ Isonga iri kubarizwa ku mwanya wa nyuma n’ amanota 3 gusa kuko yabashije gutsinda umukino umwe mu mikino 10 ya shampiyona imaze gukina
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO