RFL
Kigali

Ismael Changawa na mushiki we Shufaa Changawa ni bo batwaye Rwanda Open Circuit 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/11/2017 18:14
0


Ismael Changawa umunyakenya w’imyaka 20 ni we watwaye irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis ryaberaga mu Rwanda (Rwanda Open Ciruit 2017) atsinze Duncan Mugabe wahabwaga amahirwe. Yamutsinze amaseti 2-0.



Seti ya mbere, Ismael Changawa yayitsinze n’amanota 6-2 mbere yo gutsinda iya kabiri ku manota 7-5. Ni umukino byabonekaga ko Duncan Mugabe afite imbaraga mu gutera umupira ariko mu bijyanye na tekinike yari hasi. Ikindi umuntu yavuga Duncan Mugabe yarushijwe ni mu bijyanye no gutangiza umukino (Service) kuko no mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko kuri uyu mukino wa nyuma serivisi zitamuhiriye cyane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ismael Changawa watangiye gukina uyu  mukino afite imyaka itanu (5) y’amavuko, avuga ko yishimiye gutwara irushanwa ariko kandi anavuga ko iyi Rwanda Open Ciruit 2017 ryari irushanwa ryiza kuko ryiganjemo abaterankunga kandi akaba yabonye ko abanyarwanda bamaze kuzamuka kuko nka Olivier Havugimana yageze muri ½ cy’irangiza. Ismael Changawa yagize ati: 

Ndishimye kuba ntwaye iri rushanwa. U Rwanda rwamaze kuzamuka muri Tennis kuko Olivier Havugimana yakinnye neza agera muri ½ cy’irangiza. Uyu mwaka nabonye ko Rwanda Open Ciruit yari iteguye neza kuko harimo abaterankunga. Icyo navuga nuko mu gutsinda umukino wa nyuma nabifashijwemo no kuba nta gihunga nari mfite.

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli bakina umwe kuri umwe, Shufaa Changawa mushiki wa Ismael Changawa, yatwaye igikombe atsinze Niyonkuru Aisha (Burundi) amaseti 2-1 (2-6, 6-2 na 7-5). Shufaa yatsinzwe seti ya mbere amanota 2-6 ahita yishyura n’amanota 6-2. Muri seti ya gatatu yahise atsinda amanota 7-5 mbere yuko bajya muri kamarampaka (Tie-Break) akamutsinda amanota 8-6).

Niyonkuru Aisha uvuka mu gihugu cy’u Burundi yatangiye umukino ubona ko afite imbaraga nyinshi mu gutera imipira, ibi byaje kumuha amahirwe yo gutsinda seti ya mbere ku manota 6-2. Gusa imbaraga zaje gushira bihurirana na tekinike Chifaa Changawa yari afite muri uyu mukino ahita amutsinda amaseti yakurikiyeho.

Ismael Changawa niwe watwaye Rwada Open Ciruit atsinze Duncan Mugabe

Ismael Changawa ni we watwaye Rwada Open Ciruit atsinze Duncan Mugabe

Duncan Mugabe wari ufite amahirwe yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Duncan Mugabe wari ufite amahirwe yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Chifaa Changawa mushiki wa Ismael Changawa niwe witwaye neza mu bakobwa

Chifaa Changawa mushiki wa Ismael Changawa niwe witwaye neza mu bakobwa

Chifaa Changawa mushiki wa Ismael Changawa ni we witwaye neza mu bakobwa 

Aisha Niyonkuru yatangiranye imbaraga asoza nabi

Aisha Niyonkuru yatangiranye imbaraga asoza nabi

Duncan Mugabe mu mukino

Duncan Mugabe mu mukino

Ibikombe

Ibikombe  

Karekezi Leandre umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) umwe mubarebye iyi mikino

Karekezi Leandre umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) umwe mu barebye iyi mikino

ANDI MAFOTO NI MU NKURU ITAHA......






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND