Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru; haririmbwe Rwanda Nziza ubwo Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome n’umusore witwa Hitimana Noel begukanaga igice cy’irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ya Kigali Internation Peace Marathon, birukanse Kilometero 21 (21Km).
MTN Rwanda ni umuterankunga w'imena w'iri siganwa ku maguru rya Kigali Internation Peace Marathon. Amarira azenga mu maso Nyirarukundo Salome yageze ku murongo wa nyuma afite ishimwe rikomeye. Ni mu gihe Hitimana Noel we yahageze agakubita agatwenge, mu mwanya mu muto impumu zikaba zirashije atangira kuganiriza itangamukuru.
Nyirarukundo yakoresheje isaha imwe n’iminota 28 n’amasegonda 53, uwa kabiri yabaye umunya-Kenya witwa Esther Kakuli wakoresheje isaha imwe n’iminota 32 n’amasegonda 35. Ku mwanya wa Gatatu yahaje umunyarwandakazi Marthe Yankurije naho ku mwanya wa Kane haza umunyarwandakazi Clementine Mukandanga. Uyu Marthe yakoresheje isaha imwe n’iminota 36 n’amasegonda 14; ni mu gihe Clementine yakoresheje isaha imwe n’iminota 39 n’amasegonda 14.
Abasore bo muri Kenya bihariye imyanya ya mbere mu gusiganwa ku bilometero 42(Full Marathon). Kilometero 42 (Full marathon): Mu bagabo imyanya itandatu ya mbere yihariwe n’abanya-Kenya: Yego Elkana Kipat, Kibet Zono Kenneth, Jones Omar, James Tallam, Jackson Limo ndetse na Collins Kimosop.
Nyirarukundo Salome wegukanye umwanya wa mbere mu bagore/Half Marathon
Mu mu bagore: Umunya-Kenya witwa Jepkorir Rutto Beatrice yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri iminota 54 n’isegonda rimwe. Ku mwanya wa kabiri kandi haza umunya-Kenya, Jeruto Caroline wakoresheje amasaha abiri iminota 55 n’amasegonda 27. Umwanya wa Gatatu wegukanywe n’umugandekazi witwa Chelangat Priscilla wakoresheje amasaha atatu iminota 7 n’amasegonga 17.
Mu mwaka ushize nabwo Nyirarukundo Salome yari yegukanye igice cy’irushanwa rya Kigali Peace Marathon (Half Marathon). Mu kiganiro n’itangazamakuru Salome yatangaje ko yashimishijwe no kuba yongeye kwisubiza icyubahiro. Avuga ko bagenda mu muhanga yagerageje gukora cyane kugira ngo yisubize umwanya we yahoranye mu mwaka ushize wa 2017. Yavuze ko yinjiye muri iri rushanwa agamije kongera gutsindira uyu mwanya wa mbere muri Half Marathon. Yagize ati :
Byakiriye neza….Buri wese aba yaje gushaka umudari nagerageje gukora cyane kugira ngo nisubize umwanya nk’uko nabigenje umwaka washize. Nakoresheje imbaraga kuko umunya-Kenya wari unkurikirye nawe yari afite imbaraga. Nashakaga kwisubiza uyu mwanya.
Ku bijyanye n’amakuru yacicikanye avuga ko atagombaga kwitabira Kigali Peace Marathon yasubije ko nawe atazi aho byavuye. Ngo ni amakuru nawe yumvaga. Kuba atarabonetse mu mwiherero wabereye i Gucumbi yavuze ko byose byatewe n’uko yari afite ibibazo mu muryango we akaba ariyo mpamvu atabonetse. Yavuze ko uyu munsi ari uw’amateka kuri we kuko yakinnye Marathon afite ibibazo mu muryango we, ariko nanone ngo yisubije umwanya yifuzaga mbere y’uko atangira kurushanwa.
Hitimana Noel muri Sitade Amahoro
Hitimana Noel wegukanye umwanya wa mbere muri Half Marthon mu bagabo, yavuze ko yaje muri Kigali Peace Marathon avuye mu myitozo muri Kenya. Yavuze ko icyo yarushije abanya-Kenya bahatanaga ari uko imihanda bazengurutse ya Kigali we ayizi. Ati:
Nari nturutse muri Kenya. Abo twakoranaga bose twari tumaze igihe dukorana kenshi turi no mu muhanda ni njye barebaga cyane kubera bari bazi ko nkomeye cyane…Abanya-Kenya ikintu nabarushije n’uko menyereye imihanda yinaha y’iwacu. Hari aho twageze kubera batari bahamenyereye njye ndinjira babasha gusigara.
Yavuze ko irushanwa ryahindutse, ashingiye ku kuba hari abayobozi bashya adasanzwe azi. Yakomeje avuga ko ubwo bacaga mu muhanda basiganwa yashimye cyane uburyo umutekano wari urinzwe agereranyije n’umwaka ushize. Avuga ko agiye gukomeza imyiteguro bitewe n’uko mu minsi iri imbere afite irindi rushanwa rikomeye agiye kukina.
Mubirigi Fidele Umuyobozi wa Rwanda Athelitics Federation
Mubirigi Fidele yavuze ko yishimiye uburyo iri rushanwa ryagenze, avuga ko ari ikinyuranyo n’andi marushanwa. Yagize ati: “Hari ikinyuranyo n’amarushanwa yandi ngira ngo mwabonye ko half marathon ari umukobwa ari umuhungu bose babaye abanyarwanda. Twihaye intego yo gukomeza kuzamura n’abandi bakinnyi bashaka gukina.” Ni ku nshuro ya 14 iri rushanwa riba. Imihanda ya Kigali nka Remera, Kimironko na Nyarutarama ni yo yakoreshejwe. Uva kuri sitade Amahoro, ugace ko ku Gishushu ugakata Nyarutarama, ukagaruka kuri Sitade Amahoro.
AMAFOTO:
Uwegukanye umwanya wa kane
Yegukanye umwanya wa Gatanu
Yegukanye umwanya Gatandatu
Yegukanye umwanya wa Gatatu
MTN yahembye Hitimana Noel wegukanye umwanya wa mbere
Uwacu Julienne, Minisitiri w'Umuco na Siporo ashyikiriza ibihembo uwegukanye umwanya wa Gatatu
Uwegukanye umwanya wa kabiri
Hitimana na bagenzi be mu ifoto y'urwibutso
Mu Bagore/ Full Marathon
Yegukanye umwanya wa Gatanu
Yegukanye umwanya wa kabiri
Yegukanye umwanya wa Gatatu
Yegukanye umwanya wa kane
Uwegukanye irushanwa
Ifoto y'urwibutso
Mu Bagabo/Full Marathon
Yegukanye umwanya wa Gatatu
Yegukanye umwanya wa kane yahembwe 1,200,000Frw
Yegukanye umwanya wa Gatandatu, yahembwe n'uwari ahagarariye Kenya muri uyu muhango
Yegukanye umwanya wa Gatanu, yashyikirijwe ibihembo na Busabizwa Parfait w'Umujyi wa Kigali
Uwegukanye umwanya wa mbere
Yegukanye umwanya wa Kabiri
Yegukanye umwanya wa gatatu
Yegukanye umwanya wa kane
AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO