RFL
Kigali

Ishimwe Kevin yasinye muri AS Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/06/2017 14:14
1


Ishimwe Kevin wari rutahizamu w’ikipe ya Pepinieres FC kuri ubu ni umukinnyi w’ikipeya AS Kigali nyuma yo kuyiganamo ku masezerano y’imyaka ibiri izamugeza mu 2019.



Ishimwe yari amaze umwaka w’imikino muri Pepinieres FC yagezemo akubutse muri Rayon Sports, ikipe yamenyekaniyemo.

Amasezerano ya Ishimwe Kevin yasinyiwe (Imyaka ibiri) rimwe n’aya Ngama Emmanuel rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi uheruka kurangizanya na Mukura Victory Sport. Gusa muri aya masezerano basinye bongeyeho ko bazatangira kuyakurikiza kuva tariki ya 4 Nyakanga 2017 kuko ngo ni bwo umwaka w'imikino uzaba urangiye  abe ari nabwo bazatangira kubarirwa amezi y'imishahara.

AS Kigali yamaze gusinyisha abakinnyi babiri, kuri ubu yafashe urugendo rugana i Rusizi aho igiye gusura Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona uzakinwa kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2017.

Ishimwe Kevin (ibumoso) ashyira umukono ku masezerano agaragiwe na Nshimiye Joseph ushinzwe gushuza ibikorwa (Team Manager) bya AS Kigali

Ishimwe Kevin (ibumoso) ashyira umukono ku masezerano agaragiwe na Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa (Team Manager) bya AS Kigali

AS Kigali y

Ishimwe Kevin yahawe nimero 17

Ishimwe Kevin yahawe nimero 17

Ubwo Ngama Emmanuel yasinyaga imyaka ibiri muri AS Kigali

Ubwo Ngama Emmanuel yasinyaga imyaka ibiri muri AS Kigali

Ngama Emmanuel ashimangira ko ibitego azabimarira mu nshundura z'abandi

Ngama Emmanuel ashimangira ko ibitego azabimarira mu nshundura z'abandi

Ngama Emmanuel yahawe nimero 18

Ngama Emmanuel yahawe nimero 18

Ishimwe Kevinmu mukino Rayon Sports yahizemo yakinaga na Pepinieres FC bakanganya ibitego 2-2 ku kibuga cya Ruyenzi

Ishimwe Kevin mu mukino Rayon Sports yahozemo yakinaga na Pepinieres FC bakanganya ibitego 2-2 ku kibuga cya Ruyenzi

Ishimwe Kevin ubwo yanyarukanaga umupira Pepinieres FC ikina na Police FC ku Kicukiro mu mikino yo kwishyura muri shampiyona

Ishimwe Kevin ubwo yanyarukanaga umupira Pepinieres FC ikina na Police FC ku Kicukiro mu mikino yo kwishyura muri shampiyona bagatsindwa ibitego 4-1







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabiyumva4 years ago
    Ishimwe naze ahindure byinshi arashoboye





Inyarwanda BACKGROUND