Ishimwe Kevin wari rutahizamu w’ikipe ya Pepinieres FC kuri ubu ni umukinnyi w’ikipeya AS Kigali nyuma yo kuyiganamo ku masezerano y’imyaka ibiri izamugeza mu 2019.
Ishimwe yari amaze umwaka w’imikino muri Pepinieres FC yagezemo akubutse muri Rayon Sports, ikipe yamenyekaniyemo.
Amasezerano ya Ishimwe Kevin yasinyiwe (Imyaka ibiri) rimwe n’aya Ngama Emmanuel rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi uheruka kurangizanya na Mukura Victory Sport. Gusa muri aya masezerano basinye bongeyeho ko bazatangira kuyakurikiza kuva tariki ya 4 Nyakanga 2017 kuko ngo ni bwo umwaka w'imikino uzaba urangiye abe ari nabwo bazatangira kubarirwa amezi y'imishahara.
AS Kigali yamaze gusinyisha abakinnyi babiri, kuri ubu yafashe urugendo rugana i Rusizi aho igiye gusura Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona uzakinwa kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2017.
Ishimwe Kevin (ibumoso) ashyira umukono ku masezerano agaragiwe na Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa (Team Manager) bya AS Kigali
Ishimwe Kevin yahawe nimero 17
Ubwo Ngama Emmanuel yasinyaga imyaka ibiri muri AS Kigali
Ngama Emmanuel ashimangira ko ibitego azabimarira mu nshundura z'abandi
Ngama Emmanuel yahawe nimero 18
Ishimwe Kevin mu mukino Rayon Sports yahozemo yakinaga na Pepinieres FC bakanganya ibitego 2-2 ku kibuga cya Ruyenzi
Ishimwe Kevin ubwo yanyarukanaga umupira Pepinieres FC ikina na Police FC ku Kicukiro mu mikino yo kwishyura muri shampiyona bagatsindwa ibitego 4-1
TANGA IGITECYEREZO