RFL
Kigali

Isha Johansen yagaragaje icyo inama ya CAF iziga ku mupira w’abagore izibandaho

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/08/2017 20:06
0


Isha Johansen umunyafurikakazi uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sierra Leone akaba no muri komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yagaragaje ko umupira w’abagore ba Afurika ufite imbogamizi zirimo no kutagira amafaranga ahagije bityo kikazaba ingingo nkuru izigwaho mu nama itaha ya CAF



Isha Johansen umwe mu bagore babarirwa ku ntoki bari mu mupira w’amaguru wa Afurika n’isi muri rusange bafitemo ijambo rikomeye kuri ubu avuga ko inama ya CAF izaba yiga ku iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore igomba guterana umwaka utaha harebwa cyane icyazatuma uyu mupira utera imbere.

Mu kiganiro yagiranye na Clarisse Uwimana umunyamakurukazi wa FM & Flash TV yamwemereye ko inama itaha ya CAF izaba yiga cyane ku iterambere ry’umupira w’abagore harebwa uko imbogamizi bahura nazo ziromo imali zavanwaho. Isha Johansen yagize ati:

Umupira w’abagore nubwo uri kugenda uzamuka ariko haracyari inzira ndende yo kugenda. Ni byo twagiye tugarukaho na perezida wa CAF (Ahmad Ahmad). Inama itaha ya CAF biteganyijwe ko tuzicara tugasasa inzobe, tugatekereza cyane duhereye kuri zero tukareba buri kibazo cyose kiri mu mupira w’abagore, amafaranga ni cyo mbogamizi ya mbere, amafaranga ni imbogamizi yewe no mu mukino w’abagabo.

Isha avuga ko kuba umugore wa Afurika afite uburenganzira bwo kuba yakina umupira, ari amahirwe azatuma mu myaka itaha hazaba hari abagore bakinnye umupira bakazafasha mu gutuma abana bazamuka bagira abo bigiraho ndetse aba bazaba barakinnye bazafasha mu gukemura bibe mu bibazo kuko bazaba baragiye babinyuramo.

Uyu mugore w’imyaka 52 avuga ko nubwo ibihugu nka Ghana na Nigeria bafite umupira w’abagore wateye imbere nabo usanga bafite ibibazo by’ingutu bikeneye umuti.

“Nubwo ariko tuvuga ibi bibazo, hari ibihugu tuzi byamaze guteza imbere umupira w’abagore, bawuteje imbere by’ukuri ariko haracyari utubazo duto bafite abantu bagomba kuganiraho”.Isha

Ibyo wamenya kuri Isha Johansen :

Isha Johansen yavutse mu 1965 kuri ubu ku myaka ye 52 y'amavuko akaba ari rwiyemezamirimo, akaba perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sierra Leone ndetse akaba no mu nama Njyanama ya CAF.

Isha ni umwe mu bagore bafite izina rikomeye mu mupira w’amaguru haba hano muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange dore abandi bazwi cyane ari umurundikazi Lydia Nsekera wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, undi akaba Izetta Sombo Wesley wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Liberia cyo kimwe na Sonia Bien-Aime wayobora iri shyirahamwe muri Turkia n’ibirwa bya Caicos.

Isha Johansen uretse kuba ari umuyobozi mu ngeri zitandukanye mu mupira wa Afurika, ni nyiri ikipe yab FC Johansen iri mu cyiciro cya mbere muri Sierra Leone  akaba ari nawe perezida wayo.

Iyi kipe yayishinze mu 2004, iyi kipe yari yayishinze agamije gutanga amahirwe ku bana bifuzaga kuzavamo abakinnyi beza ariko intambara ya Sierra Leone iza kuba kidobya (1991-2002). Iyi kipe yaje kujya mu cyiciro cya mbere mu 2011 ndetse yemererwa gukina mu cyiciro cya mbere mu 2012.

Isha yagizwe perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sierra Leone mu 2013 ahigitse Mohamed Kallon. Uyu mugore kandi ubwo Sepp Blatter yari amaze guhagarikwa, abahanga mu bya ruhago batangiye gutekereza ko ashobora kumusimbura.

Gusa burya ngo ntabyera ngo de, kuwa 7 Nzeli 2017, Isha Johansen, visi perezida Brima Kamara n’umunyamabanga Christopher Kamara baje kujya muri gereza bazira ibyaba bya ruswa no gukoresha amafaranga nabi nubwo nyuma FIFA yaje kugenzura bakagirwa abere.

Isha Johansen avuga ko icyio inama ya CAF izigaho ari icyatuma umupira w'abagore utera imbere kurushaho

Isha Johansen avuga ko icyo inama ya CAF izigaho ari icyatuma umupira w'abagore utera imbere kurushaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND