RFL
Kigali

Johnny Mc Kinstry ntiyubahirije isezerano ry'amateka yahaye Abanyarwanda

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:10/02/2016 23:51
6


Isezerano rikomeye umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Johnny Mc Kinstry yahaye Abanyarwanda mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2015 ryo kugeza u Rwanda ku mwanya mwiza rutigeze rugeraho ku rutonde rwa FIFA ,muri Gashyantare 2016, ntiyashoboye kuryubahiriza.



Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Richard Kwizera ku rubuga rwa Twitter mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2015, umutoza w’Amavubi yavuze ko u Rwanda ruzaba ruri mu myanya 60 cyangwa 50 ku isi byaba ngombwa rukaba ruri n’imbere y’aho mu kwezi kwa Gashyantare k’umwaka wa 2016.

Icyo gihe, Richard Kwizera yari asabye Mc Kinstry kugira icyo avuga ku rutonde ngarukakwezi rw’ukwezi k’Ugushyingo kwa 2015, kuko yavugaga ko rumuhangayikishije akurikije uko u Rwanda rwari rwitwaye nabi mu mikino ya gicuti rwari rwakiniye muri Maroc.

Kwizera Richard yagize ati “Mutoza ushobora no kutubwira ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA? rurampangayikishije.

MC Kinstry yasubije Kwizera ko atari akwiye guhangayikishwa n'uko u Rwanda ruzamanuka imyanya myinshi ku rutonde rwa FIFA ngo kuko imikino ya gicuti nk'iyo u Rwanda rwari rwatsindiwe muri Maroc, itajya ihabwa agaciro cyane. 

Aha Mc Kinstry yaboneyeho no gusezerana isezerano rikomeye agira ati “ Muzungu4 (amazina Richard Kwizera akoresha kuri Twitter), uzarebe ku rutonde muri Gashyantare [umwaka wa 2016 turimo] igihe imikino yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi izaba isojwe, CECAFA ndetse na CHAN. Ndizera ko tuzaba turi mu makipe 50 cyangwa 60 ya mbere [ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA].

Johnny with Kwizera

Mc Kinstry yavuze ko u Rwanda ruzaba ruri mu mu myanya ya 60 cyangwa 50 ku isi mu kwezi kwa Gashyantare 2016

Richard Kwizera yasubije Mc Kinstry agira ati “Mutoza, ayo ni amateka azaba yanditswe [muri ruhago nyarwanda] nituramuka dushoboye kugera mu makipe 50. Richard Kwizera akomeza ati “Mutoza mukuru. Reka dutegereze kandi twizere ko uzasohoza aya masezerano’.

MC Kinstry yitwaye ate nyuma y’iri sezerano?

Nyuma yo kuvuga ko u Rwanda ruzaba ruri mu myanya 50 cyangwa 60 ku rutonde ngarukakwezi rushyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi FIFA mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka turimo, dore uko Johnny Mc Kinstry yitwaye mu mikino yavugaga ko izamubashisha kugera ku mwanya undi mutoza wese atabashije kurugezaho kuva ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashingwa.

John McKinstry

Johnny Mc Kinstry aha kapiteni wa Amavubi Haruna Niyonzima amabwiriza 

Mu kwezi kwa cumi na kumwe, u Rwanda rwatsinzwe na Libya ubugira kabiri maze rusezererwa mu majonjora y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka wa 2018 ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

Ubwa mbere, ku itariki ya 13 Ugushyingo 2016, rwatsindiwe na Libya muri Tunisia igitego 1-0 maze mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku itariki ya 17 Ugushyingo 2016,  rutsindwa rusuzuguwe na Libya ibitego 3-1 rusezererwa rutyo.

[Rwanda Vs Libya World Cup 2018 Qualifier, 17 Nov 2015.  Photo © Darren McKinstry 2015]

Abakinnyi 11 Mc Kinsty yanbanje mu kibuga ubwo Libya yamutsindiraga kuri Stade ya Kigali ibitego 3-1

Nyuma y’aha, Amavubi ayobowe na Jonathan Mc Kinstry yagiye muri CECAFA yabereye muri Ethiopia, atahukana umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na Uganda ku mukino wa nyuma igitego 1-0 nyuma yo gusezerera Sudani muri ½ ndetse na Kenya yari ifite icyo gikombe muri ¼.

Mu mikino yo mu matsinda, Johnny Mc Kinstry n’abasore atoza, batsinze Ethiopia yari yakiriye CECAFA igitego 1-0, batsindwa na Tanzaniya igitego 1-0, nyuma batsinda Somalia ibitego 3-0.

photo

Jacques Tuyisenge yitwaye neza muri CECAFA atsinda ibitego 3, Mc Kinstry amugira kapiteni mu mikino ya CHAN yagombaga gukurikiraho

Nyuma yo kuva muri CECAFA, umutoza Mc Kinstry yerekeje umutima ku irushanwa nyafurika rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN yagombaga kubera mu Rwanda.

Amavubi atozwa na Mc Kinstry yakinnye imikino ibiri ya gicuti yitegura CHAN, umwe awunganyamo na Cameroon igitego 1-1, undi awutsindamo RD Congo igitego 1-0. Iyi mikino yombi yabereye kuri Stade Umuganda aho u Rwanda rwakoreye umwiherero rwitegura CHAN.

Muri CHAN, Johnny Mc Kinstry yasezererewe muri ¼ nyuma yo kugeramo ayoboye itsinda rya mbere n'amanota 6.

Yakinnye imikino ine muri CHAN atsinda ibiri, atsindwa ibiri.

Yatsinze Cote d’Ivoire igitego 1-0 ndetse atsinda Gabon ibitego 2-1 gusa atsindwa na Maroc ibitego 4-1 ndetse asezererwa na RD Congo imutsinze ibitego 2-1. Igitego cya Congo Kinshasa cyagiyemo ku munota wa 109 w’umukino nyuma y’aho amakipe yombi yari yasoje iminota 90 isanzwe y’umukino anganya igitego 1-1 hakongerwaho iminota 30 y’inyongera (extra time).

Amavubi atozwa na Johnny Mc Kinstry yasererewe muri 1/4 muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda

Uko Johnny Mc Kinstry yagiye yitwara kuva mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2015 kugeza ubu byatumye ubwo urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rw’ukwezi kwa kabiri kwa 2016, asanga ikipe atoza iri ku mwanya wa 85 aho kuba mu myanya ya 60 cyangwa 50 nkuko yari yarabisezeranye.

Jonathan Mc Kinstry wavukiye i Lisburn ho muri Irlande y’Amajyaruguru ku itariki ya 16 Kamena 1985, ni umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda kuva tariki ya 23 Werurwe 2015, akaba yarahawe aka kazi nyuma y’umwongereza Stephen Constantine wakoze amateka yo kugeza yo kugeza u Rwanda ku mwanya rutari rwarigeze rugeraho na rimwe mu mateka yarwo (uwa 64).

Kuva urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwatangira gutangazwa mu Ukuboza ko mu mwaka wa 1992, umwanya mwiza u Rwanda rwagezeho ku isi ni uwa 64, hari mu kwezi kwa Werurwe mu 2015 mu gihe umubi rwagezeho ari uwa 178 ,hakaba hari mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 1999.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    mujye mushimira ubu se uko amavubi yitwaye birasebye, nta numwe uzi ahazaza ntibumurenganyirize
  • Musa8 years ago
    Muratangiye
  • dakabra8 years ago
    Uyu mutoza rwose mu muvaneho icyokere kko njye nsanga mubihe nkibi u Rwanda Rudafite abacyinnyi gukoresha abahari bigatanga umusaruro ho mucye..ubuhanga bwa Mc Jonatan nabubonye muri Cecafa no muriyi Chani dusoje kko yakoze ibintu nta mucyekeraga ..urugero: yazamuye izina rya Jaques, na Iranzi, na Sugira kko aba bakinnyi uko ari batatu tu vanyemo Sugira yabahinduriye imyanya bari basanzwe bacyinaho nyuma byatanze umu saruro utarigeze utekerezwa kuraba bakinnyi bijyanye nigihe bamaze bacyina cyaneko Jaques yabyungukiyemo ajya Kenya Sugira ntacyizere twari tumufitiye gsa umutoza we yaracyimuhaye birangira yubaste izina ... nabandi nabandi Mc Jonathan yagiriye icyizere bikarangira bigaragaje ndangiriza kuri Emery ntawutazi ukuntu yadustindishije kumucyino wa Lybia aho amwubacyiyemo icyizere no kumuzirikaho Rwatubyaye utaramuvaga iruhande murwego rwo kumufasha Chani irangiye Emery arikurwego rwiza ninde mutoza wumuswa wajyaga gukora ayamahinduka yose ..??? So abanya makuru mugabanye kutwangisha Mc kinstry abazi gusesengura umupira ubuhanga bwe barabubona..sinzi rero abatoza bibitangaza mushaka ko bazana..ndangiza nsaba abanyamakuru ba RBA mu mikino naba Flash mu mikino kko abo nibo numvise ubwo wenda hari nabandi gufasha uyu motoza wa Mavubi hasi..kko ibyo yakoze nibyiza kurenza ubushobozi bwaba kinnyi bacu..abamuhaye imirimo mukomeje kumujyirira icyizere njye mbona yazatujyeza kure hashoboka..mbaye mbashimiye..uko niko njye mbibona.
  • Bertin8 years ago
    Dakabra ibyo nakavuze,urabivuze rwose.nibareke umutoza ategure ibye,na Constantine muvuga yakinaga centre gusa,na gihe twigeze dutsinda igitego twateguye.mumureke kabsa.
  • 8 years ago
    Natahe natahe natahe
  • ibra8 years ago
    Mwagiye kweli mushima Koko urwanda rwacu Ko turuzi numupira warwo Koko MC nacyo Atakoze Koko kuko umupira urwanda rwacyinye muri Chan wari umupira ushimishije Reba igihe urwanda rwasezerewe Na Congo umupira rwatweretse numpira tutacyekaga dore Ko Congo yari ikipe ifite abakinyi beza bazi icyo bakora abakinyi bakina champion zikomeye kweli mwagiye mushima no guha icyubahiro umuntu uba ukoze icyari gikenewe kweli nukuri rye nabandi batekereza nkarye ndavuga Ko mwareka MC agakora akazike akana geza ikipe aho mwifuza mwibuke Ko kigali yacu ntiyubatswe mumunsi umwe sasa nawe mumuhe igihe no miracle just he needs tym niwe coach wambere mbonye kabisa Ko Ari coach kandi ashimishije ahubwo niba Atari yashaka mumushakire umugore wumunyarwanda kuku he is ........ Long live coach





Inyarwanda BACKGROUND