RFL
Kigali

Iragire Saidi yasimbuye Nirisarike Salomon mu ikipe y’igihugu yitegura Republique Centre Afrique

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/11/2018 16:49
0


Iragire Saidi myugariro w’ikipe ya Mukura Victory Sport ukina mu mutima w’ubwugarizi yahawe amahirwe yo gusimbura Nirisarike Salomon ukinira FC Tubize mu Bubiligi wagize ikibazo ku gutwi. Iragire yahise anatangira kwihererana n’abandi aho bari mu Karere ka Huye ahazanabera umukino.



Ni umukino wo mu itsinda rya munani (H) mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kizabera muri Cameroun aho u Rwanda rwamaze kubura amahirwe yo kubona iyi tike bitewe n'uko rwatakaje imikino myinshi muri iri tsinda.

Iragire Saidi yahise aba umukinnyi wa gatatu wa Mukurab Victory Sport uri mu bakinnyi 26 bari mu ikipe y’igihugu Amavubi nyuma ya Rwabugiri Omar umunyezamu wa mbere wa Mukura VS akanaba umwe mu banyezamu bahagaze neza mu gihugu ndetse na Rugirayabo Hassan umukinnyi ukiri muto uri gukora akazi keza inyuma ahagana iburyo muri Mukura Victory Sport.

Iragire Saidi atembereza umupira imbere ya Frank Kalanda rutahizamu wa AS Kigali

Iragire Saidi atembereza umupira imbere ya Frank Kalanda rutahizamu wa AS Kigali

Nirisarike Salomon witabiriye imikino yose yo muri iri tsinda u Rwanda rwagiye rukina ndetse akanatanga umusanzu ukomeye, ntabwo azaba akina uyu mukino uteganyijwe kuwa 18 Ugushyingo 2018 kuri sitade Huye. Muri iri tsinda rya munani (H), Guinea Conakry iri ku mwanya wa mbere n’amanota icumi (10) mu mikino ine (4) kuko batsinze itatu (3) banganya umwe (1) bakaba bazigamye ibitego bine (4).

Cote d’Ivoire iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi (7) kuko yatsinze imikino ibiri (2), inganya umwe (1) itsindwa undi (1). Cote d’Ivoire ubu izigamye ibitego bine (4) mu mikino ine (4). Republique Centre Afrique iri ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota ane (4) arimo atatu (3) bakuye ku Rwanda. RCA ifite umwenda w’ibitego bine (4) mu mikino ine (4). U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe (1) mu mikino ine (4) kuko batsinzwe itatu (3) banganya umwe. Ubu u Rwanda rufite umwenda w’ibitego bine (4).

Nirisarike Salomon myugariro w'Amavubi ashobora kubanza hanze

Nirisarike Salomon (14) myugariro w'Amavubi ubwo u Rwanda rwakiraga Cote d'Ivoire

Nirisarike Salomon (14) myugariro w'Amavubi ubwo u Rwanda rwakiraga Cote d'Ivoire i Kigali 

Abakinnyi 26 bahamagawe:

Abanyezamu (3): Kimenyi Yves (APR FC), Rwabugiri Omar (Mukura VS) na Bashunga Abouba (Rayon Sports)

Abakina inyuma 8: Iragire Saidi (Mukura Victory Sport), Rugirayabo Hassan (Mukura VS), Rugwiro  Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) na Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports).

Abakina hagati (9): Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Bizimana Djihad (Waasland Beveren , Belgium), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC), Rubanguka Steve (PatromaSmeshelen, Belgium), Nshimiyimana Amran (APR FC), Kalisa Rachid (SC Kiyovu) na Mushimiyimana Mohammed (Police FC).

Abakina bashaka ibitego (6): Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (FC Gormahia, Kenya), Hakizimana Muhadjili (APR FC), Danny Usengimana (Terassan, Egypt), Shema Tresor (Torihout FC, Belgium) na Mico Justin (Sofapaka FC, Kenya)

Nyuma ya Republique Centre Afrique, u Rwanda ruzasura Cote d'Ivoire mu mukino wo kwishyura

Nyuma ya Republique Centre Afrique, u Rwanda ruzasura Cote d'Ivoire mu mukino wo kwishyura

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND