RFL
Kigali

Iradukunda Jean Bertrand yafashije Mukura VS gukomeza kuba ikipe itinyitse muri shampiyona 2018-2019 batsinda Kiyovu Sport-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/11/2018 0:04
0


Iradukunda Jean Bertrand rutahizamu mushya mu ikipe ya Mukura Victory Sport yafashije iyi kipe gutsinda Kiyovu Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane waberaga ku kibuga cya Mumena i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.



Iradukunda Bertrand bita Kanyarwanda wahoze mu ikipe ya Police FC, yatsinze iki gitego ku munota wa cumi (10’) w’umukino bityo Mukura VS ikomeza kuba ikipe itinyitse muri uyu mwaka w’imikino kuko itaratsindwa umukino n’umwe muri ine imaze gukina.

Nyuma y’umukino, Iradukunda Jean Bertrand wanabaye muri APR FC yavuze ko yishimiye gutsinda igitego mu mukino yahuragamo n’ikipe nka Kiyovu Sport ifite izina rikomeye mu mupira w’u Rwanda kandi ko ari iby’agaciro gakomeye kuba igitego yatsinze aricyo cyatanze amanota atatu y’umunsi kuri Mukura Victory Sport.

“Ndumva nishimye cyane kurusha uko undi muntu yabyumva kuko natsinze igitego. Gutsinda igitego ikipe ikomeye nka Kiyovu Sport bikaza kurangira kinabaye igitego gitanga amanota atatu urumva ko biba bishimishije cyane. Ubu gahunda iriho nuko ngomba gukora cyane kugira ngo nzabashe kugira ibitego byinshi bishoboka”. Iradukunda Bertrand

Iradukunda Bertrand yishimira igitego

Iradukunda Bertrand yishimira igitego

Igitego cya Iradukunda Jean Bertrand

Igitego cya Iradukunda Jean Bertrand 

Nizeyimana Olivier (Wambaye umuhondo) perezida wa Mukura VS areba umukino

Nizeyimana Olivier (Wambaye umuhondo) perezida wa Mukura VS areba umukino unabona ko atewe ishema na Mukura VS bitewe nuko ihagaze neza 

Nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport, Mukura VS yahise igira amanota 12 mu mikino ine (4), ikaba izigamye ibitego bine (4) kuko binjije bitanu (5) binjizwa kimwe (1).

Mukura Victory Sport iza ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC ifite amanota 12 n’ibitego umunani (8) izigamye mu mikino ine (4).

APR FC ifite igikombe cya shampiyona, yagejeje amanota 12 itsinze FC Marines ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kane waberaga kuri sitade Umuganda. Byiringiro Lague (30’) na Hakizimana Muhadjili (25’) nibo batsinze ibitego bya APR FC.

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

SC Kiyovu XI: Nzeyurwanda Djihad (GK,20), Ngirimana Alex (C,15), Rwabuhihi Uwineza Aime Placide 6, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya 4, Serumogo Ally 2, Habamahoro Vincent 13, Rachid Kalisa 8, Zagabe Jean Claude 3, Nizeyimana Djuma 9, Babicka Shavy Warren 7 na Armel Djimmoe 14.

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga 

Mukura VS XI: Rwabugiri Omar (GK,1), Rugirayabo Hassan 5, Mutijima Janvier 13, Iragire Saidi 13, Nshimirimana David 16, Nkomezi Alex 7, Ciza Hussein (C,10), Munyakazi Yussuf Rule 12, Rachid Mutebi 11, Duhayindavyi Gael 8 na Jean Bertrand Iradukunda 17

Rachid Mutebi (11) mu kirere ashaka igitego

Ngirimana Alex kapiteni wa Kiyovu Sport ahanganiye umupira na Rachid Mutebi wa MVS

Ngirimana Alex kapiteni wa Kiyovu Sport ahanganiye umupira na Rachid Mutebi wa MVS

Abafana ba Mukura VS ku kibuga cya Mumena

Abafana ba Mukura VS ku kibuga cya Mumena 

Abafana ba Kiyovu Sport bamaze iminota 80' bategereje igitego baragiheba

Abafana ba Kiyovu Sport bamaze iminota 80' bategereje igitego baragiheba

Rwabuhihi Innocent (wambaye ikoti ry'umweru) aba yaje kureba umuhungu we Uwineza Aime Placide

Rwabuhihi Innocent (wambaye ikoti ry'umweru) aba yaje kureba umuhungu we Uwineza Rwabuhihi Aime Placide 

Duhayindavyi  Gael (8) azamukana umupira ariko anacunzwe bukomeye

Duhayindavyi  Gael (8) azamukana umupira ariko anacunzwe mu buryo bukomeye

Iradukunda Jean Bertrand aca hagati mu bakinnyi ba Kiyovu Sport

Iradukunda Jean Bertrand aca hagati mu bakinnyi ba Kiyovu Sport barimo Ahoyikuye Jean Paul (4) na Zagabe Jean Calude (iburyo) wahoze muri Mukura VS

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Kirasa Alain ubu niwe wasigaye ari umutoza mukuru wa SC Kiyovu nyuma y'igenda rya Cassa Mbungo Andre wari umutoza mukuru

Kirasa Alain ubu niwe wasigaye ari umutoza mukuru wa SC Kiyovu nyuma y'igenda rya Cassa Mbungo Andre wari umutoza mukuru

Rugirayabo Hassan ku mupira ahunga Ahoyikuye Jean Paul (4)

Rugirayabo Hassan ku mupira ahunga Ahoyikuye Jean Paul (4)

Manirareba Ambroise (wambaye umuhondo) na Hatungimana Basile Fiston (wambaye umukara) abakinnyi ba Mukura VS bareba umukino

Manirareba Ambroise (wambaye umuhondo) na Hatungimana Basile Fiston (wambaye umukara) abakinnyi ba Mukura VS bareba umukino

Ahoyikuye Jean Paul (4)bita Mukonya acenga Rugirayabo Hasan (5)

Ahoyikuye Jean Paul (4)bita Mukonya acenga Rugirayabo Hasan (5)

Ciza Hussein kapiteni wa Mukura VS acenga Ahoyikuye Jean Paul (4) myugariro wa KIyovu Sport

Ciza Hussein kapiteni wa Mukura VS acenga Ahoyikuye Jean Paul (4) myugariro wa Kiyovu Sport 

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS

Abasimbura ba Mukura VS

Abasimbura ba Mukura VS

Abasimbura ba Kiyovu Sport

Abasimbura ba Kiyovu Sport

Dore uko umunsi wa kane uteye:

Kuwa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018

1.FC Musanze 2-1 Espoir FC (Ubworoherane)

2.Amagaju FC 1-2 Police FC (Nyagisenyi)

3.Kirehe FC 2-2 AS Muhanga (Nyakarambi)

Kuwa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018

4.SC Kiyovu 0-1 Mukura VS (Mumena)

5.FC Marines 0-2 APR FC (Stade Umuganda)

6.AS Kigali 0-2 Etincelles FC (Stade de Kigali)

Ku Cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2018

7.Rayon Sports vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h30')

8.Bugesera FC vs Sunrise FC (Nyamata, 15h30')

Rachid Mutebi wa Mukura VS agerageza gucika Ngirimana Alex

Rachid Mutebi wa Mukura VS agerageza gucika Ngirimana Alex

Nzeyurwanda Djihad yari yabanje mu izamu anakina iminota 90'umunyezamu wa SC Kiyovu yahise atabara

Nzeyurwanda Djihad yari yabanje mu izamu anakina iminota 90'umunyezamu wa SC Kiyovu yahise atabara awumukura ku kirenge 

 PHOTOS: USANASE Anitha (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND