RFL
Kigali

Iradukunda Jean Bertrand umwe mu bakinnyi bashobora gusanga Seninga muri Bugesera FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/09/2018 9:14
0


Iradukunda Jean Bertrand watandukanye na Police FC ayimazemo umwaka umwe w’imikino (2017-2018) kuri amahirwe ahari nuko yasubira muri Bugesera FC yaje avamo.



Muri iyi minsi turimo, abakinnyi bari guhinduranya amakipe abandi bongera amasezerano atandukanye gusa hari n’abari kugenda bawusezera mu buryo butandukanye. Iradukunda Bertrand utaragize amahirwe mu mwaka w’imikino 2017-2018 bitewe nuko yaje kugira imvune ku munsi wa mbere wa shampiyona, umwaka wararangiye Police FC imubwira ko nta gitangaza imutegerejemo mu mwaka w’imikino 2018-2019 bityo ahabwa ibaruwa imusezerera.

Image result for Iradukunda Bertrand Inyarwanda

Iradukunda Jean Bertrand (25) bita Kanyarwanda hari amahirwe ko yasubira muri Bugesera FC

Kuri ubu, Seninga Innocent umutoza wa Bugesera FC ari muri gahunda yo kugerageza abakinnyi bazamufasha mu mwaka w’imikino 2018-2019 ari nako ashaka abakinnyi bakiri bato azaba yongera ku basanzwe muri iyi kipe bityo bakuzuza mubare w’abakinnyi bufuza ku myanya yose iri mu kibuga.

Mu bakinnyi bafite uburambe mu mupira w’amaguru cyane mu cyiciro cya mbere bashobora kugana mu ikipe ya Bugesera FC barimo Iradukunda Bertrand wahoze muri Police FC kuko amakuru ahari nuko yaba yaratangiye kuvugana n’abayobora iyi kipe.

Undi mukinnyi ufite amahirwe yo kugana muri Bugesera FC ni Nsengiyumva Moustapha nawe watandukanye na Police FC nyuma y’umwaka yari ayimazemo avuye muri Rayon Sports.

Nsengiyumva Moustapha wamaze umwaka muri Police Fc ashobora kugana muri Bugesera FC

Nsengiyumva Moustapha wari umaze umwaka muri Police FC ashobora kujya muri Bugesera FC

Uretse Nsengiyumva Moustapha na Iradukunda Jean Bertrand bashobora kujya muri Bugesera FC, Manishimwe Yves wakinaga muri Police FC mu mwaka umwe w’imikino ushize (2017-2018) nawe ari mu bakinnyi bashobora kuzaba bafasha ikipe ya Bugesera FC mu mwaka w’imikino 2018-2019. Aba bakinnyi baraza kwiyongeraho Habimana Hussein Eto’o myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi nawe watandukanye na Police FC akaba ari mu majwi ya Bugesera FC na Rayon Sports.

Manishimwe Yves nawe afite amahirwe yo kugana muri Bugesera FC

Manishimwe Yves nawe afite amahirwe yo kugana muri Bugesera FC

Mu gihe Bugesera FC yatinzamo, Habimana Hussein Eto'o ashobora no kujya muri Rayon Sports

Mu gihe Bugesera FC yatinzamo, Habimana Hussein Eto'o ashobora no kujya muri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND