RFL
Kigali

Iradukunda Bertrand yasobanuye icyatumye yihutira kuva muri Bugesera FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/10/2017 15:01
0


Iradukunda Jean Bertrand umukinnyi w’ikipe ya Police FC magingo aya, avuga ko Bugesera FC yari amazemo umwaka umwe yayivuyemo byihuse kuko yari abonye ikipe yamwifuzaga yaranarangije ku mwanya mwiza muri shampiyona kandi ngo yari anakeneye gutera imbere mu ngeri zose.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Iradukunda Jean Bertrand yavuze ko kuba FC Bugesera yari yarangije shampiyona 2016-2017 iri ku mwanya wa gatanu (5) akifuzwa na Police FC yari yarangije ku mwanya wa kabiri (2) byari iterambere ryiza ryo kuva ku rwego rumwe ajya ku rundi.

Asobanura icyatumye ava muri Bugesera FC byihuse, Iradukunda yagize ati” Nuko nari mbonye ikipe nziza inshaka kandi umuntu aba ashaka gutera imbere. Kuva mu ikipe yarangije ku mwanya wa gatanu ukaza mu yarangije ku mwanya wa kabiri, njye numva ari itera mbere kandi niryo twifuza”. Iradukunda Bertrand.

Image result for iradukunda jean bertrand

Iradukunda Jean Bertrand (21) ubwo yacengaga Manishimwe Yves muri Etincelles kuri ubu babana muri Police FC

Iradukunda avuga ko umwaka umwe yamaze muri FC Bugesera wamubereye mwiza kuko niwo watumye agaruka neza akongera kwisanga mu kibuga.

“Muri macye wagenze neza mu bijyanye n’umupira kuko nagize amahirwe yo kubona imikino myinshi  kandi Imana yandinze imvune. Imikino nakinnye nagerageje kwitwara neza. Gusa byansabye imbaraga nyinshi  kuko nagezeyo maze igihe kinini ntakina”. Iradukunda Jean Bertrand

Mu mwaka w’imikino 2016-2017 yamaze i Nyamata, avuga ko Mugenzi Bienvenue bari bavanye muri APR FC yamubereye inshuti y’akadasohoka kuko bari bamaranye umwaka wabanje baba muri iyi kipe ifite igikombe cy’Amahoro 2017.

“Navuga ko inshuti ya hafi yari Mugenzi kuko n’ubu ni inshuti yanjye ikomeye ariko hari n’abandi gusa Mugenzi nuko ariwe twahoranaga cyane”.

Iradukunda avuga ko kuri ubu ubuzima bumeze neza muri Police FC kandi ko yiteguye gutanga imbaraga ze kugira ngo Police FC izagire umusaruro mwiza muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018.

“Ubuzima bumeze neza muri Police FC. Ndishimye, ndi ahantu nisanzuye mbese ubona ko nisanze mu muryango kandi bafite intego nyinshi bifuza kugeraho. Uruma ko nanjye icyo nsabwa ari ugutahiriza umugozi umwe”. Iradukunda Jean Bertrand

Iradukunda Jean Betrand yagiye muri FC Bugesera mu mwaka w’imikino 2016-2017 nyuma yo kuba yari amaze imyaka ibiri muri APR FC, ikipe atigeze aboneramo umwanya wo gukina.  Yageze muri FC Bugesera akomeza kubona umwanya  wo gukina ariko imikino micye yahawe yayibyajemo ibitego bitanu (5) muri shampiyona. Nyuma yo gusinya imyaka ibiri muri Police FC, Iradukunda amaze gutsinda igitego 1-0 mu mukino umwe amaze kuyikinira.

Image result for iradukunda jean bertrand

Iradukunda Jean Bertrand ari mu bakinnyi bitezweho umusaruro uruta uwo wabatanze muri Bugesera FC

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND