RFL
Kigali

Iradukunda Bertrand ashobora kubagwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/10/2017 13:30
0


Iradukunda Jean Bertrand umukinnyi ukina ashaka ibitego yaba aciye imbere no mu mpande mu ikipe ya Police FC kuri ubu imvune yagiriye mu myitozo bitegura Mukura VS, abaganga bamubwiye ko agomba guca mu cyuma bakareba uko bihagaze kugira ngo harebwe niba anashobora kubagwa.



Mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA, Iradukunda Jean Bertrand yavuze ko afite ikibazo mu mavi ye yose (Iburyo n’ibumoso) ariko ko iry’iburyo ari ryo rimuzonga cyane kurusha. “Nagize ikibazo mu mavi yose ariko iry’iburyo ni ryo ribabara cyane. Sinshobora gutera ishoti riremereye. Bazampa gahunda kuwa Mbere yuko ngomba guca mu cyuma. Nibasanga bikomeye ubwo wenda nzabagwa”. Iradukunda Bertrand

Iradukunda Jean Bertrand yageze muri Police FC mu gihe cy’igura n’igurisha nyuma y’umwaka w’imikino 2016-2017 ubwo yari avuye muri FC Bugesera yagezemo mu ntangiriro z’uwo mwaka w’imikino avuye muri APR FC yari amazemo imyaka ibiri abarwa nk’umukinnyi w’ikipe nkuru. Kuri ubu amaze gutsinda igitego kimwe muri Police FC, igitego yatsinze Etincelles FC ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Image result for iradukunda jean bertrand

Iradukunda Jean Bertrand (25) kuri ubu afite ikibazo mu mavi yombi

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 ni bwo Police FC yakira Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona, umukino ugomba kubera ku kibuga cya Kicikiro guhera saa cyenda n’igice (15h30’). Police FC irakira uyu mukino idafite Iradukunda Jean Betrand, Mpozembizi Mohammed na Neza Anderson bose bafite uburwayi butandukanye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND