Ikipe ya IPRC South BBC mu cyiciro cy’abakobwa yari yaraye itsinze APR WBBC mu mukino wa kabiri w’imikino ya kamarampaka amanota 53-47 mbere yuko mu gitondo cy’iki Cyumweru bahura APR BBC nayo igatsinda amanota 66-58.
Umukino ubanza wakinwe kuwa Gatanu, ikipe ya APR WBBC yatsinze IPRC South BBC amanota 73-58 mbere yuko bayishyura mu mukino wa kabiri, umukino IPRC South WBBC yatsinzemo APR WBBC amanota 53-47.
Muri uyu mukino wa kabiri, ikipe ya IPRC South BBC yari ifite agahigo n’imbaraga zo kumva ko badashobora gutsindwa kabiri na APR WBBC. Ibi byaje gutuma agace ka mbere ikayobora itsinda APR WBBC amanota 14-11 mbere yuko yisubiza agace ka kabiri igatsindamo amanota 18 mu gice APR WBBC yakarangije itsinze amanota 11. Igice cy’umukino cyarangiye IPRC South WBBC ifite amanota 32 kuri 22 ya APR WBBC.
Agace ka gatatu, ikipe ya APR WBBC yazamuye umwuka itsinda amanota 13 kuri 11 ya IPRC South WBBC inisubiza agace ka nyuma itsinda amanota 12-10. Gusa igiteranyo rusange cyabyaye amanota 53 ya IPRC South WBBC kuri 47 ya APR WBBC.
Muri uyu mukino, Kanotore Sandra (Dumi) wa APR WBBC na Nsanzabaganwa wa IPRC South WBBC ni bo batahanye amanota menshi kuko buri umwe yatsinzemo 16, Nzaramba Cecile kapiteni wa IPRC South WBBc yatsinzemo amanota 13 naho Umugwaneza Cahrlotte kapiteni wa APR WBBC atsinda amanota 10.
Munyaneza wa APR WBBC yabashije gutsinda amanota atandatu (6), Umutoni Gisele (IPRC South WBBC) atsinda amanota ane (4) mu gihe Mushimiyimana Lea yatsinze amanota abiri (2) akanakora amakosa ane (4) mu mukino. Umwizerwa (IPRC South WBBC) nawe yatsinze amanota abiri (2) mu mukino.
Kuba mu mikino ibiri amakipe amaze gukina buri imwe yari imaze gutahana intsinzi imwe, bitabaje umukino wa gatatu wakinwe kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017, umukino warangiye APR WBBC itsinze IPRC South WBBC amanota 66-58.
Ibi bivuze ko hazakinwa umukino wa kane uzaba hagati yo kuwa 28-29 Nyakanga 2017. Aha hazarebwa niba APR WBBC yatsinda umukino igatwara igikombe cyangwa niba IPRC South WBBC izatsinda kugira ngo imikino ikomeze.
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Patriots BBC yakoze iyo bwabaga yishyura REG BBC iyitsinda amanota 83-77 mu mukino wa kabiri bakinaga nyuma yo kuba kuwa Gatanu REG BBC yaratsinze Patriots BBC amanota 82-75. Aya makipe nayo anganya intsinzi azongera guhura kuwa 28 Nyakanga 2017.
Dore uko imikino yarangiye:
Kuwa Gatanu tariki 14 Nyakanga2017
-APR WBBC 73-44 IPRC South WBBC
-REG BBC 82-75 Patriots BBC
Kuwa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017
-Espoir BBC 89-84 IPRC Kigali BBC
-IPRC South WBBC 53-47 APR WBBC
-Patriots BBC 83-77 REG BBC
Ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017
-APR WBBC 66-58IPRC South WBBC
Mushimiyimana Lea (36) afashe Umugwaneza Charlotte (15)
Kantore Sandra wa APR WBBC ku mupira akurikiwe na Nzaramba Cecile (27)
Nzaramba Cecile kapiteni wa IPRC South BBC ashaka aho yatanga umupira
Nzaramba Cecile (27) yatsinze amanota 13 mu mukino IPRC South WBBC yatsinzemo APR WBBC amanota 53-47
Ubwugarizi bwa IPRC South WBBC bwari bukomeye ku buryo APR WBBC itabonaga amanota uko ibishatse
APR WBBC bategura uko bazamukana umupira bagana inkangara
Kantore Sandra asoma ku mazi mu gihe Aisha Kabange yaruhukaga yitegura gusubira mu kibuga
Bacungana ku jisho
Iyo imbaraga zibaye nyinshi abafite nke bisunga isi
Mushimiyimana Lea umukinnyi wa IPRC South Women Basketball Club
Kantore Sandra afunga inzira ya Nzaramba Cecile
Baje guhurira mu kirere
Umugwaneza Charlotte ahana ikosa
Kantore Sandra yatsinze amanota 16 mu mukino
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba IPRC South WBBC
IPRC South WBBC yatsinze kuwa Gatandatu nayo bayitsinda ku Cyumweru
Aisha Kabange umufasha wa Kami Kabange yitegura kujya mu kibuga
Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC bamushyira hasi
Cyari ikibazo cy'akaboko
Yitegura gusubira mu kibuga
Nsanzabaganwa wa IPRC South WBBC azamukana umupira
Abasifuzi b'umukino
IPRC South WBBC ni yo kipe yonyine haba mu bakobwa n'abahungu igira ibikoresho bisa (Complete-Kit)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO