RFL
Kigali

Invitational Baskteball Tournament: Hamenyekanye amakipe ane azakina imikino ya kimwe cya kabiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/08/2017 16:19
0


Mu mikino y’amatsinda y’irushanwa rya Basketball rireba cyane abana bakiri bato ryabaga mu mpera z’iki cyumeru dusoje, imikino yabaga yasize hamenyekanye amakipe ane (4) azakina imikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu matariki ya 12-13 Kanama 2017 mu kigo cya SOS Kacyiru.



Mu itsinda rya mbere (A) ryarimo; Elite Cavaliers, Gikondo Warriors, Smash Rangers na Darkings Team-LDK hazamutse Smash Rangers na Elite Cavaliers yabaye iya mbere mu itsinda A.

Mu itsinda rya kabiri (B) ryarimo; Elite Warriors, Spartans, IFAK na Gikondo BBC barakinnye hazamuka Spartans (ya mbere mu itsinda B) na Gikondo BBC ya kabiri kuko bagiye batsinda imikino ibiri muri itatu bakaza gusanga banafite ikinyuranyo cy’amanota kiri hejuru.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza izakinwa tariki 12 na 13 Kanama 2017, ikipe ya Spartans izahura na Smash Rangers mu gihe Gikondo BBC izaba yisobanura na Elite Cavaliers. Umukino wa nyuma n’umuhango wo gutanga ibihembo bizaba kuwa 15 Kanama 2017.

Spartans BBC itozwa na Joshua Kaggwa (wambaye ingofero) yatsinzwe umukino ubanza ariko itsinda imikino 2 ikurikira inayobora itsinda

Spartans BBC itozwa na Joshua Kaggwa (wambaye ingofero) yatsinzwe umukino ubanza ariko itsinda imikino 2 ikurikira inayobora itsinda  B

Elite Cavaliers yazamutse iyoboye itsinda A

Elite Cavaliers yazamutse iyoboye itsinda A

Mutokambali Moise (ubanza ibumoso), Nkusi Aime Kalim (hagati) na Cliff Owour (iburyo) utoza APR BBC bari baje kureba imikino ya nyuam mu matsinda

Mutokambali Moise (ubanza ibumoso), Nkusi Aime Kalim (hagati) na Cliff Owour (iburyo) utoza APR BBC bari baje kureba imikino ya nyuma mu matsinda

Gikondo Basktetball Club

Gikondo Basktetball Club yazamutse ari iya 2 mu itsinda B






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND