RFL
Kigali

Intwari FC mu kugaba ishami mu Mujyi wa Kigali zatangiye zibyitwaramo neza imbere ya EWSA FC

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:19/07/2014 18:38
0


Nyuma yo kuvuka kw’ikipe y’Intwari B, zatangiye imikino ya zo zibyitwaramo neza, ubwo zatsindaga ikipe ya EWSA ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti, wari wateguwe kugirango iryo shami ry’Intwari FC ubusanzwe zikinira i Huye, ribashe kwiyegeranya neza.



Uyu mukino wari witabiriwe n’abakinnyi benshi bari abanyamuryango b’Intwari FC n’abahoze bazikinamo atari abanyamuryango, watangiranye ishyaka ku mpande zombi, dore ko ikipe ya EWSA yari igizwe n’abakinnyi benshi bakiri bato, itabashije kwihagararaho imbere ya benshi mu bawigeze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda.

Intwari

Ikipe ya Intwari B: Abahagaze: Mirimo Medard (18), Gashugi Abdoul (11), Safari (15), Dr,Felix (15), Ndengo (16), Haruna Faizi (9) na Niyibizi Souleiman (4).

Abicaye: Muhayimana Theoneste (10), Kayitare Giresse (GK), Muvunyi Felix (13), Philbert Hagengimana (3)

EWSA

Ikipe ya EWSA FC

Igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe na Safari, umwe mu bahoze bakina mu ikipe y’Intwari FC akiri umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, EWSA ikomeza gusatira ishaka kwishyura, ariko Intwari B ziyibera ibamba, dore ko zanayirushaka abakinnyi bo hagati bakomeye.

Intwari FC

Bamwe mu bagize ikipe y'Intwari FC isanzwe ikinira i Huye

Igice cya mbere cyaje kurangira ari igitego 1-0, Intwari B zihita zisimbuza abakinnyi babiri mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, ari na bo bayifashije cyane kubona ibindi bitego 2 birimo icyatsinzwe na Muhayimana Theoneste wahoze ari umukinnyi mu makipe nka Mukura, Kiyovu S, APR FC n’izindi, ndetsde n’icya gatatu cyatsinzwe na Philbert wahoze ari umutoza w’Intare FC.

Intwari Fc

Intwari FC mbere yo gukina umukino wa gicuti

Uyu mukino ni umwe mu mikino ya gicuti Intwari B zikinnye mbere y’uko zifata umuhanda zisubira ku gicumbi cya zo, aho kuwa 15 Kanama 2014 zizakina n’Intwari A ari nay o kipe y’Intwari nyir’izina ikomokaho iri shami rizajya rikinira i Kigali.

Intwari B ni ikipe igizwe n’abanyamuryango b’Intwari FC n’abandi bose bayikinnyemo ariko bakaba batakibarizwa i Huye, ubu bakab babarizwa ahandi hose hasigaye mu Rwanda no hanze ya rwo.

Tubibutse ko ikipe Intwari B ivutse mu Mujyi wa Kigali ku gitekerezo cya Cyuma, Niyibizi Souleiman, Djamar na Dr. Alexis.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND