IKipe ya AS Kigali yabonye itike ya kimwe cya kabiri cy'irushanwa ry'Akarere ka Rubavu imaze gutsinda FC Marines igitego 1-0 cyatsinzwe na Ally Niyonzima kuri penaliti.
Ni irushanwa ririmo amakipe atandatu (6) arimo; AS Kigali, APR FC, FC Marines, Etincelles FC, Kabasha FC na Virunga FC.
Ku munota wa 82' nibwo Ally Niyonzima yinjije iyi penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Ndarusanze Jean Claude mu rubuga rw'amahina ya FC Marines.
Abakinnyi ba FC Marines bareba niba Ally Niyonzima abatashya
Ngandu Omar 2, Ally Niyonzima 41 na Mbaraga Jimmy 16 bishimira igitego cyabagejeje muri 1/2
82':AS KIgali 1-0 FC Marines (Ally Niyonzima, penliti)
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali yakoze ibitari byitezwe, mu bakinnyi bashya muri iyi kipe Ngama Emmanuel ni we wenyine wabanje mu kibuga mu bakinnyi 11 yitabaje.
Abakinnyi barimo; Savio Nshuti Dominique, Ngandu Omar, Ally Niyonzima, Hategekimana Bonheur (GK), Frank Kalanda na Ndarusanze Jean Claude bose bari ku ntebe y’abasimbura.
Nyuma y’igice cya mbere, Eric Nshimiyimana yakuyemo; Ndahinduka Michel, Ndayisaba Hamidou, Ntwali Evode, Iradukunda Eric yinjiza Ishimwe Kevin, Mbaraga Jimmy, Ndarusanze Jean Cluade na Savio Nshuti Dominique.
Ku ruhande rwa FC Marines, Iradukunda Hadji 12 yasimbuwe na Rulisa Jean Paul wavuye muri Sunrise FC.
Eric Nshimiyimana amaze kubona ko ikipe ye yabuze ahava igitego, yafashe umwanzuro wo kwinjiza Ally Niyonzima na Ngandu Omar akuramo Tubane James na Murengezi Rodrigue.
AS Kigali yakomeje kugongwa n’abana ba FC Marines bafite umupira mwinshi ku kirenge ariko bakabura ikintu cyo kurangiriza mu izamu.
Ku munota wa 81’ Ndarusanze Jean Claude yatezwe na Usanase Francois biba ngombwa ko umusifuzi atanga penaliti yatsinzwe neza na Ally Niyonzima ku munota wa 82’ w’umukino.
Mu mikino ya 1/2 cy'irangiza, AS Kigali izahura n'ikipe izaba yaratsinzwe bidakabije (Best Looser).
11 babanje mu kibuga:
AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,99), Kayumba Soter (C-15), Bishira Latif (5), Tubane James 6, Iradukunda Eric Radu 4, Ndayisaba Hamidou 8, Murengezi Rodrigue 7, Ngama Emmanuel 3, Ntwali Evode 11, Ndahinduka Michel 14 na Nsabimana Eric Zidane 10.
FC Marines XI: Dukuzeyezu Pascal (GK, 27), Nsabimana Hussein Desailly (C-4), Nizeyimana Omar 3, Karema Eric 13, Runanira Hamza 15, Bizimungu Omar 6, Iradukunda Hajy 12, Niyonkuru Aboubakar 14, Bahame Alafat 9, Niyonkuru Ramadhan 10 na Kalisa Hamri 7.
Rwasamanzi Yves (iburyo) na Cpt Hakizimana Godefroid (Ibumoso) Umunyamabanga wa FC Marines
Rwasamanzi Yves wari umutoza wungirije muri APR FC kuri ubu ari mu karere ka Rubavu aho aje gusinya amasezerano yo gutoza FC Marines kuri ubu idafite umutoza mukuru nyuma y'aho Nduhirabandi Abdoulkalim agendeye.
AS Kigali bishushya
Shamiru Bate (iburyo) na Hategekimana Bonheur (Ibumoso)
Shamiru Bate yitoza
Ngandu Omar umukinnyi wa AS Kigali
Myugariro Bishira Latif
Nzunga Thierry ku kibuga cya sitade Umuganda
Basubiza intebe y'abasimbura mu mwanya
Fc Marines bishyushya
Hategekimana Bonheur wahoze muri SC Kiyovu ubu ni umunyezamu wa AS Kigali
Abafana
Abakinnyi ba AS Kigali bishyushya
Higiro Thomas umutoza w'abazamu mu ikipe y'igihugu Amavubi na AS Kigali
Hategekimana Bonheur
Shamiru Bate
Mbaraga Jimmy asuhuza Cpt Hakizimana Godefroid wahoze amuyobora
Savio Nshuti Dominique
11 ba FC Marines
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Gooaaalll
Ngandu Omar agira inama mukuru we mbere yuko atera penaliti
Ally Niyonzima yiteguye neza
Ubwo Ndarusanze Jean Claude yari ashyizwe hasi
Kapiteni Kayumba Soter na Bishira Latif bakinnye iminota 90'
Nizeyimana Omar umwe mu bana ba FC Marines wigaragaje inyuma ku ruhande rw'ibumoso
Ally Niyonzima yagaragaje ikinyuranyo hagati mu kibuga
Ally Niyonzima na Nizeyimana Omar
Ishimwe Kevin (9) nawe yagaragaje ko atyaye
Mbaraga Jimmy yakinaga n'ikipe yahozemo
Nsabimana Hussein Desailly kapiteni wa FC Marines
Virunga FC bishyushya mbere yo gucakirana na Kabasha FC
Mbarushimana Abdou bita Bekeni umutoza mukuru wa Virunga FC
Abafana baragenda biyongera
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO