RFL
Kigali

Ndayishimiye Eric Bakame yavuze intego abakinnyi ba Rayon Sports bafitiye APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/09/2017 11:55
0


Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n’umunyezamu wa Rayon Sports wavuye muri APR FC, avuga ko gahunda afitanye n’abakinnyi b’iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona ari ukwigaranzura mucyeba wabo muri uyu mwaka w’imikino bahereye ku gikombe kiruta ibindi (Super Cup).



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutwara igikombe cy’irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2017, Ndayishimiye Eric wahembwe nk’umunyezamu w’irushanwa yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi bose ba Rayon Sports babizi ko uyu mwaka ari uwo kwigaranzura ikipe ya APR FC.

“Icya mbere nahera ku mukino wo mu mpera z’icyumweru gitaha, navuga ko muri rusange intego yacu ari ukwigaranzura APR FC muri uyu mwaka, tugakora ibishoboka byose kuko navuga ko agaciro karemereye twari twagahaye umukino w’Agaciro kuko ni wo mukino wagombaga kutwinjiza mu mukino utaha. Umukino wa Super Cup twawukaniye kurusha uyu kuko tugomba kuwutsinda byanga bikunda”. Ndayishimiye Eric

Agaruka ku ibanga abakinnyi ba Rayon Sports bakoresheje kugira ngo APR FC bayibonemo igitego nyamara imikino baheruka gukina byarabaga bigoranye, Ndayishimiye yavuze ko ngo burya iyo APR FC imaze iminota 20’ itarakubonamo igitego uba wamaze kuyiga no kumenya aho wahera uyitsinda. Yagize ati:

“Ubutumwa nahaye abakinnyi n’abatoza dore ko ari bashya, nababwiye ko mu mikino tumaze gukina yose  APR FC yadutsinze mu ntangiriro, mu minota 20 yabaga yadutsinze. Nababwiye ko tugomba gutangira turi hejuru ya APR, nitumara iminota 30 bataratera mu izamu, nababwiye ko byanze bikunze APR FC turaba twamaze kuyitsinda”.

Mu itangwa ry’ibihembo ku bakinnyi ku giti cyabo, Ndayishimiye Eric Bakame yahembwe nk’umunyezamu witwaye neza mu irushanwa ahabwa ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 FRW) amafaranga avuga ko azasangira n’ikipe yose ya Rayon Sports.

Ndayishimiye Eric Bakame ubwo yari amaze gutombola igikombe

Ndayishimiye Eric Bakame ubwo yari amaze gutombola igikombe

Ndayishimiye Eric Bakame yahaboneye ikarita y'umuhondo

Ndayishimiye Eric Bakame yahaboneye ikarita y'umuhondo

Ndayishimiye Eric Bakame ahanura abakinnyi

Ndayishimiye Eric Bakame ahanura abakinnyi

Ndayishimiye Eric Bakame afata umupira

Ndayishimiye Eric Bakame afata umupira

Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu w'irushanwa

Ndayishimiye Eric Bakame yabaye umunyezamu w'irushanwa

AMAFOTO:Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND