RFL
Kigali

Intare FA yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2017-2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/07/2018 6:47
0


Ikipe y’Intare FA yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri cy’umwaka w’imikino 2017-2018 itsinze AS Muhanga ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018 kuri sitade Amahoro.



Ikipe ya AS Muhanga ni yo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) itsindiwe na Bizimana Yannick. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Byukusenge Jacob ku munota wa 59’ mbere y'uko Yves Mugunga ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 75’ ahita anuzuza ibitego 21 muri shampiyona.

Muri uyu mukino ikipe ya AS Muhanga ni yo wabonaga babonana neza mu guhanahana umupira kugeza igice cya mbere kirangiye no mu minota 15’ yakurikiye igice cya kabiri. Nyuma ni bwo Intare FA batangiye gucungira ku mipira miremire bityo binabaha ibitego bibiri byose byavuye mu gucungana n’uburyo ubwugarizi bwa AS Muhanga buhagaze bagacomeka imipira igana imbere.

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA  niwe washyikirije igikombe Mitima Isaac kapiteni w'Intare FA

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA ni we washyikirije igikombe Mitima Isaac kapiteni w'Intare 

Intare FA bamanika igikombe cya shampiyona cyari gifitwe na Miroplast FC yamaze kumanuka

Intare za APR FC

Intare FA bamanika igikombe cya shampiyona cyari gifitwe na Miroplast FC yamaze kumanuka 

Mu gukora impinduka, Mbarushimana Abdou wa AS Muhanga batangiye bashyiramo Niyongira Danny asimbura Kubwamarayika Silas kapiteni wa AS Muhanga ku munota wa 61’. Igitambaro cya kapiteni cyahise gifatwa na Ntirushwa Aime. Nizeyimana Shaban yinjiye mu kibuga asimbuye Ruboneka Jean Bosco mu gihe Himbabaza Jacques yasimbuye Hakizimana Hassan. Nyandwi Charles yasimbuwe na Manzi Willy Patrick mu gihe Byukusenge Yacub Hadji yasimbuwe na Ishimwe Fiston.

Sindambiwe Protais amanika igikombe

Sindambiwe Protais amanika igikombe 

Intare FA bahawe igikombe na sheki ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda (1.000.000 FRW)

Intare FA bahawe igikombe na sheki ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda (1.000.000 FRW)

Abatekinisye b'Intare FA bambara imidali

Abatekinisiye b'Intare FA bambara imidali

Uva imbere: Byiringiro Protais, Nshimiyimana Marc Govin na Byukusenge  Hadji Jacob

Uva imbere: Byiringiro Protais, Nshimiyimana Marc Govin na Byukusenge Hadji Jacob

Kubwamarayika Silas kapiteni wa AS Muhanga yakira sheki y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda (500.000 FRW)

Kubwamarayika Silas kapiteni wa AS Muhanga yakira sheki y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda (500.000 FRW)

Abakinnyi ba AS Muhanga bambara imidali

Abakinnyi ba AS Muhanga bambara imidali y'umwanya wa kabiri

Mukunzi Betty wari umusifuzi wa kane asuhuzanya na Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA

Mukunzi Betty wari umusifuzi wa kane asuhuzanya na Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA 

Mukunzi Betty wari umusifuzi wa kane yamanitse iminota itatu (3') y'inyongera

Mukunzi Betty wari umusifuzi wa kane yamanitse iminota itatu (3') y'inyongera

Abasifuzi b'umukino bambikwa imidali y'ishimwe

Abasifuzi b'umukino bambikwa imidali y'ishimwe 

Rubona Emmanuel umutoza wa Intare FA asuhuza mugenzi we Mbarushimana Abdou wari umaze gutsindwa

Rubona Emmanuel umutoza wa Intare FA asuhuza mugenzi we Mbarushimana Abdou wari umaze gutsindwa 

Mugunga Yves ahabwa ikarita y'umuhondo dore ko yujuje ibitego 21

Mugunga Yves ahabwa ikarita y'umuhondo dore ko yujuje ibitego 21

AS Muhanga yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere

AS Muhanga yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko yabanje gutsindwa ku mukino wa nyuma w'icyiciro cya kabiri

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Abafana  muri Stade Amahoro

Abafana muri Stade Amahoro

Ivan Minaert (Ubanza Ibumoso) yarebye uyu mukino

Ivan Minaert (Ubanza Ibumoso) yarebye uyu mukino

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Intare FA: Ntwari Fiacre (GK,1), Nshimiyimana Marc Govin 12, Hakizimana Felicien 13, Niyigena Clement 16, Mitima Isaac (C,6), Blaise Nishimwe 15, Sindambiwe Protais 9, Nyandwi Charles 14, Yves Mugunga 17, Yacob Hadji Byukusenge 10 na Gilbert Nsabyumuremyi 11.

AS Muhanga XI: Twagirayezu Aman (GK, 1), Kubwamarayika Silas (C,9), Hakizimana Hassan 6, Turatsinze John 5, Niyibizi Emmanuel 15, Pacifique Iradukunda 2, Nsengiyumva Idrissa 13, Ntirushwa Aime 11, Ruboneka Jean Bosco 17, Bizimana Yannick 14 na Dieudonne Ndayishimiye 8.

Igikombe batanze

Igikombe batanze

Umufana ba APR FC bafanaga Intare FA

Abafana ba APR FC bafanaga Intare FA

Byukusenge Jacob (10) yatsinze igitego cyo kwishyura

Byukusenge Jacob (10) yatsinze igitego cyo kwishyura

Nshimiyimana Marc azamukana umupira ivuye inyuma iburyo

Nshimiyimana Marc azamukana umupira uvuye inyuma iburyo 

Yves Mugunga yasoje shampiyona fite ibitego 21

Yves Mugunga yasoje shampiyona afite ibitego 21

PHOTOS: Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND