Ikipe y’Intare FA yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri cy’umwaka w’imikino 2017-2018 itsinze AS Muhanga ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018 kuri sitade Amahoro.
Ikipe ya AS Muhanga ni yo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) itsindiwe na Bizimana Yannick. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Byukusenge Jacob ku munota wa 59’ mbere y'uko Yves Mugunga ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 75’ ahita anuzuza ibitego 21 muri shampiyona.
Muri uyu mukino ikipe ya AS Muhanga ni yo wabonaga babonana neza mu guhanahana umupira kugeza igice cya mbere kirangiye no mu minota 15’ yakurikiye igice cya kabiri. Nyuma ni bwo Intare FA batangiye gucungira ku mipira miremire bityo binabaha ibitego bibiri byose byavuye mu gucungana n’uburyo ubwugarizi bwa AS Muhanga buhagaze bagacomeka imipira igana imbere.
Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA ni we washyikirije igikombe Mitima Isaac kapiteni w'Intare
Intare FA bamanika igikombe cya shampiyona cyari gifitwe na Miroplast FC yamaze kumanuka
Mu gukora impinduka, Mbarushimana Abdou wa AS Muhanga batangiye bashyiramo Niyongira Danny asimbura Kubwamarayika Silas kapiteni wa AS Muhanga ku munota wa 61’. Igitambaro cya kapiteni cyahise gifatwa na Ntirushwa Aime. Nizeyimana Shaban yinjiye mu kibuga asimbuye Ruboneka Jean Bosco mu gihe Himbabaza Jacques yasimbuye Hakizimana Hassan. Nyandwi Charles yasimbuwe na Manzi Willy Patrick mu gihe Byukusenge Yacub Hadji yasimbuwe na Ishimwe Fiston.
Sindambiwe Protais amanika igikombe
Intare FA bahawe igikombe na sheki ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda (1.000.000 FRW)
Abatekinisiye b'Intare FA bambara imidali
Uva imbere: Byiringiro Protais, Nshimiyimana Marc Govin na Byukusenge Hadji Jacob
Kubwamarayika Silas kapiteni wa AS Muhanga yakira sheki y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda (500.000 FRW)
Abakinnyi ba AS Muhanga bambara imidali y'umwanya wa kabiri
Mukunzi Betty wari umusifuzi wa kane asuhuzanya na Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA
Mukunzi Betty wari umusifuzi wa kane yamanitse iminota itatu (3') y'inyongera
Abasifuzi b'umukino bambikwa imidali y'ishimwe
Rubona Emmanuel umutoza wa Intare FA asuhuza mugenzi we Mbarushimana Abdou wari umaze gutsindwa
Mugunga Yves ahabwa ikarita y'umuhondo dore ko yujuje ibitego 21
AS Muhanga yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko yabanje gutsindwa ku mukino wa nyuma w'icyiciro cya kabiri
Mu myanya y'icyubahiro
Abafana muri Stade Amahoro
Ivan Minaert (Ubanza Ibumoso) yarebye uyu mukino
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Intare FA: Ntwari Fiacre (GK,1), Nshimiyimana Marc Govin 12, Hakizimana Felicien 13, Niyigena Clement 16, Mitima Isaac (C,6), Blaise Nishimwe 15, Sindambiwe Protais 9, Nyandwi Charles 14, Yves Mugunga 17, Yacob Hadji Byukusenge 10 na Gilbert Nsabyumuremyi 11.
AS Muhanga XI: Twagirayezu Aman (GK, 1), Kubwamarayika Silas (C,9), Hakizimana Hassan 6, Turatsinze John 5, Niyibizi Emmanuel 15, Pacifique Iradukunda 2, Nsengiyumva Idrissa 13, Ntirushwa Aime 11, Ruboneka Jean Bosco 17, Bizimana Yannick 14 na Dieudonne Ndayishimiye 8.
Igikombe batanze
Abafana ba APR FC bafanaga Intare FA
Byukusenge Jacob (10) yatsinze igitego cyo kwishyura
Nshimiyimana Marc azamukana umupira uvuye inyuma iburyo
Yves Mugunga yasoje shampiyona afite ibitego 21
PHOTOS: Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO