RFL
Kigali

Intambara y’amafaranga irakomeje hagati ya Sanchez na Arsenal

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/12/2016 13:02
0


Mu busanzwe ikipe ya Arsenal kuva shampiyona yatangira yari mu biganiro bikomeye byo kongera umushahara wa Alexis Alesandro Sanchez Umunya-Chile ukinira iyi kipe mu bakina basatira izamu unayifatiye runini.



Kuri ubu mu gihe batari bagera ku ngingo yo kumwongerera, imwe mu makipe yo mu Bushinwa yamaze gushyiraho ibihumbi 400 by’amayero (hakubiyemo n’uduhimbaza-musyi) kugira ngo uyu musore abe yayerekezamo akava ku bihumbi 130 by’amayero yahabwaga na Arsenal.

The 27-year-old frontman has been inundated with offers from the Chinese Super League

Sanchez amakipe ya shampiyona y'Abashinwa aramugeretse 

Iyi kipe yo mu Bushinwa itagaragazwa mu bitangazamakuru byo mu Bwongereza biravuga ko yamaze kumenyesha Sanchez ko mu gihe yakwemera kuyerekezamo yajya imuha ibihumbi 260 by’amayero mu Cyumweru bamaze gukuraho imisoro.

Amakuru agera kuri DailMail avuga ko Arsenal bahise bafata umwanzuro wo kongera amasezerano ya Sanchez kub buryo bamuha umwaka n’igice (amezi 18).

Gusa abayobozi ba Arsenal bavuga ko akayabo amaipe yo muri shampiyona y’u Bushinwa ari gutanga batayaha uyu mugabo ahubwo ko ari gahunda abamushinzwe bazanye mu rwego rwo gutera igitutu Arsenal.

Mu gihe imwe muri aya amakipe akina muri Chinese Super League iri gutanga ibihumbi 200 by’amayero ku Cyumweru ndetse agahita aba umukinnyi uhembwa menshi muri iyi kipe y’abarashi.

Alexis Alesandro Sanchez yageze muri Arsenal mu mwaka w’imikino 2014-2015 ubwo yari akubutse muri FC Barcelona yari amaze gukinira imikino 88 atsinzemo ibitego 39.Kugeza ubu amaze gukina imikino 79 muri Arsenal akaba amaze gushyitsa ibitego 40.Ikipe y’igihugu ya Chile amaze kuyikinamo imikino 106 n’ibitego 36 amaze kuyitsindira.

Arsene Wenger will be hoping to retain the services of Sanchez beyond next season 

Sanchez ni umwe mu bakinnyi bakunda kugoboka Arsen Wenger  mu kubona amanota atatu

Borussia Dortmund's Marco Reus (left) could be on the way to Arsenal, should Sanchez leave

Arsen Wenger kandi akomeje kugera amajanja Marco Reus (ibumoso) wa B.Dortmund






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND