Ku gica munsi cy’iki Cyumweru cya tariki 25 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya APR FC igomba kwisobanura na Etincelles FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 13 wa shampiyona ugomba kubera kuri sitade Umuganda iri mu Karere ka Rubavu saa cyenda n’igice (15h30’).
Petrovic umutoza mukuru wa APR FC yahisemo kwitwaza abakinnyi 21 agomba kuvanamo 18 baza kuvamo 11 babanza mu kibuga bashaka amanota atatu (3) bakumbuye kuko baheruka kunganya (1-1) na Espoir FC.
Mu bakinnyi batari bahari ku mukino banganyijemo (1-1) , bamwe muri bo bagarutse cyane Hakizimana Muhadjili wari ufite ikibazo cy’umugongo ariko akaba yarakoze imyitozo yitegura guhura n’ikipe yiganjemo abakinnyi bakuranye.
Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 22. Mu gihe yaba itsinze uyu mukino yahita igira amanota 25 n’ubundi ikaba yaguma kuri uyu mwanya mu gihe yaba itarengeje ibitego bitatu (3) kuko Sunrise FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 25 ikaba izigamye ibitego bitatu (3).
Jimmy Mulisa (Ibumoso) na Petrovic (iburyo) bafite umukoro ukomeye kuri sitade Umuganda
Etincelles FC iraba iri imbere y’abafana bayo, iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 21. Mu gihe aba basore ba Ruremesha Emmanuel batsinda, barara ku mwanya wa Gatanu (5) n’amanota 24.
Abakinnyi 21 ikipe ya APR FC yahagurukanye ijya i Rubavu gukina na Etincelles FC:
1.Kimenyi Yves (GK, 21)
2.Ntaribi Steven (GK, 30)
3.Ombolenga Fitina 25
4.Imanishimwe Emmanuel 24
5.Rugwiro Herve 4
6.Prince Aldo Buregeya 18
7.Ngabonziza Albert 3
8.Aimable Nsabimana 13
9.Mugiraneza Jean Baptiste (C,7)
10.Iranzi Jean Claude 12
11.Buteera Andrew 20
12.Rukundo Denis 28
13.Djihad Bizimana 8
14.Muhadjili Hakizimana 10
15.Nshuti Innocent 19
16.Sekamana Maxime 17
17.Twizerimana Martin Fabrice 6
18.Itangishaka Blaise 22
19.Twizerimana Onesme 9
20.Amran Nshimiyimana 5
21.Issa Bigirimana 26
Abakinnyi ba APR FC barabizi ko abafana batishimiye umusaruro bafite muri iyi minsi
TANGA IGITECYEREZO