RFL
Kigali

Incamake y'amateka ya Sugira Ernest uherutse kugurwa arenga miliyoni ijana wizihiza isabukuru y’imyaka 26 avutse

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/03/2017 17:31
5


Sugira Ernest ni rutahizamu w'ikipe y’igihugu Amavubi akaba na rutahizamu w’ikipe ya Vita Club ibarizwa muri RDC.Uyu musore kuri ubu ari mu byishimo bikomeye dore ko uyu munsi yizihizaho imyaka 26 y’amavuko.



Mu nkuru yacu twabateguriye  amwe mu mateka y’uyu mukinnyi uherutse kugurwa agatubutse ariko akaba na rutahizamu umaze gutsinda ibitego 59 bizwi.

Sugira Ernest yabonye izuba tariki 27 Werurwe 1991 papa we umubyara yitwa Nkeneyimana Fidele (uyu akaba yaratabarutse), Mama we umubyara akaba yitwa Nyiraneza Blandine. Uyu musore yavukiye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Muhanga umurenge wa Shyogwe akagari ka Kabeza. Avuka mu muryango w’abana batandatu, abahungu batatu n’abakobwa batatu, akaba ari uwa kabiri (Ubuheta) mu bana b’iwabo.

sugiraSugira yamaze gusinyira ikipe ya Vita Club ubu amaze no gutsindira ibitego bitanu

Uyu musore yatangiye kumenyekana nk’umukinnyi  mu ikipe ya Muhanga, yakiniye muri 2012-2013 ayikinira imikino 29 aho yanayitsindiye ibitego 16. Kwitwara neza gutyo muri Muhanga byatumye ikipe ya APR Fc ihita imurambagiza umwaka wa 2013 ayikinira kuva 2013-2014 aho yatsinze ibitego 2 gusa mu mikino itandatu yakinnye, uyu musaruro utari mwiza bijyanye no kudakina byatumye asezererwa yerekeza muri As Kigali.

As Kigali Sugira Ernest yayigezemo muri 2014 ayivamo 2016 aha yahakinnye imikino 64 atsinda ibitego 29 uyu musaruro watumye uyu mukinnyi arushaho guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yinjiyemo bwa mbere muri 2013 kuri ubu mu mikino 12 amaze gukinira Amavubi Sugira Ernest akaba afite ibitego 7. Uku kwitwara neza mu ikipe y’igihugu nibyo byamuhesheje amahirwe yo kujya muri Vita Club yo muri Congo yamuguze muri 2016 imugura arenga miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gushimwa cyane n'umutoza w'iyi kipe Florent Ibenge wari wamubonye mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda mu ntangiriro za 2016.

sugiraSugira Ernest yagiye atsindira ibitego binyuranye Amavubi

Iyi kipe yo muri Congo Sugira akaba amaze kuyitsindira ibitego bine muri Shampiyona yabo ndetse n’igitego kimwe yayitsindiye mu mikino mpuzamahanga iyi kipe irimo, ubwo muri rusange ibitego bizwi Sugira Ernest yatsinze ni ibitego 59. Uyu mukinnyi umuntu ntiyasoza atagarutse ku makuru amuvugwaho yo kuba agiye kugurwa n’amakipe y’i Burayi cyane cyane mu Bubiligi no mu Bufaransa gusa ahari amahirwe menshi hakaba mu Bufaransa nubwo hari ibihuha byanamwerekezaga mu Bwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • barya7 years ago
    Happh birth day papa
  • xavi7 years ago
    ok sugira turagushyigikiye as rwandan ww gsa shyiramo imbaraga ushobora kugera kure
  • janvier3 years ago
    kbx dabashak
  • ELIC MONTANA3 years ago
    KABISA BYIZA CYAN OK %LOVES%
  • HABIYALEMYE ELINEST2 years ago
    ELINEST AMAHILWEMASA





Inyarwanda BACKGROUND