RFL
Kigali

KIGALI: Abagore bari mu nzego za siporo basoje inama mpuzamahanga, hatangwa ubutumwa kuri Perezida Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/08/2017 19:35
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 ni bwo hasojwe inama yiswe "Advancing Women in Leadership forum for Africa-Asia" yaberaga mu Rwanda muri Kigali Convention Center.



Iyi nama imaze iminsi ibera mu Rwanda, yahuzaga abagore bari mu nzego z’ubuyobozi za siporo bo ku mugabane wa Afurika ndetse na Aziya aho bigiraga hamwe uko umubare w’abagore mu nzego zifata ibyemezo muri siporo wazamuka ni imana yaberaga muri Kigali Convention Center.

Kuri uyu munsi kandi habaye ibiganiro bitandukanye aho hari impuguke zatanganga ibiganiro ndetse abitabiriye inama bakagenda bungurana ibitekerezo ku ngingo zaganirwagaho ndetse na bamwe mu bagore bari mu nzego zifata ibyemezo muri siporo bagaha bagenzi babo ubuhamya bw’uburyo babigezeho. 

U Rwanda rwashimwe cyane ku bijyanye no kuzamura urwego rw’umugore mu nzego z’ubuyobozi aho ibitekerezo byagiye bitangwa byahuriraga ku kuba ibihugu byose bifite imbogamizi bihuriyeho n’u Rwanda ariko icyo Abanyarwanda babarusha ari uko bo bafite ubuyobozi bwiza bwumva umugore kandi bushyigikiye iterambere ry’umugore.

Mu gusoza iyi nama, Lydia Nsekera umuyobozi mukuru wa komite olempike y’i Burundi akaba anashinzwe siporo y’abari n’abategarugori muri komite olempike mpuzamahanga hari ubutumwa yageneye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira ndetse no kumwigiraho. Lydia Nsekera yagize ati:

Mu izina ry’abantu bari aha bose baje baturuka mu makomite olempike y’ibihugu bitandukanye mutubwirire Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko tumushimiye cyane kuba iyi nama yarashoboye kubera i Kigali…..kubera ko turabizi ko iyo adashima ko iyi nama ibera aha tutari kuba turi aha, turazi ko ari we uhagarariye gahunda ya He FOR She. Abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino bari aha bari mu Rwanda turabasaba ko nabo baba He FOR She tukabona Abanyarwandakazi benshi mu buyobozi bw’amashyirahamwe, natwe abayobozi ba za komite olempike z’ibihugu tugiye tubonye intambwe u Rwanda rugezeho nabo ndabizi neza yuko nkuko twabiganiriye ahangaha tugiye gukora twese kugira ngo tugere kuri 30% nabo ntekereza ko bagiye kuba He FOR She.

dd

Lydia Nsekera wageneye ubutumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame

ANDI MAFOTO MENSHI UBWO HASOZWAGA IYI NAMA

Inama

Abagore batanganga ibiganiro

hh

 

 

hh

Abitabiriye inama bakurikiye ibiganiro

kkmm

Majken Maria Gilmartin wahimbye umukino witwa Eir Soccer

dd

Abanyarwandakazi bateze amatwi bumva icyo bagomba gukora ngo batere imbere

hh

gg

Mu batanganga ibiganiro n'abagabo ntibari bahejwe

jj

Uhereye (ibumoso) Mustapha Berraf Perezida wa komite olempike ya Algeria akaba kandi visi perezida wa mbere wa ANOCA hamwe na Munyabagisha Valens perezida wa komite olempike y'u Rwanda

jj

Kuri iyi nshuro n'abagabo baratumiwe mu gihe iyi nama yitabirwaga n'abagore gusa

jj

hhh

Uwamahoro Latifah Tharcille umunyamabanga wa FERWAFA

jj

hh

Abagore bahawe umwanya wo kugaragaza ibitekerezo byabo no gusobanuza ibyo batumva

jj

Abanyarwandakazi nabo nibifashe mu gutanga ibitekerezo

hh

hhh

gg

Bugingo Emmanuel umuyobozi muri minisiteri y'Umuco na Siporo

hh

ff

Majken Maria Gilmartin

Maria Bobenrieth umuyobozi mukuru wa Women Win

hh

hh

Salma Mouelhi Guizani Visi perezida wa komite olempike ya Tunisia

jj

Rose Rwabuhihi umuyobozi mukuru w'uburinganire mu Rwanda

ll

Visi perezida wa komite olempike Guinea Bissau nawe ntiyifashe yatanze igitekerezo cye.

rr

Munyabagisha Valens avuga ko ibiri mu bindi bihugu bitangaje nubwo u Rwanda rwamaze gutera imbere mu guha umugore urubuga

hh

Mukashema Consollee umutoza w'ikipe y'abari n'abategarugori ya Rambura avuga ko igihe kigeze ngo abagore bajye mu nzego zifata ibyemezo muri siporo.

yy

Felecite Rwempalika visi perezida wa komite olempike mu Rwanda akaba anashizwe guteza imbere umupira w'amaguru mu abari n'abategarugori we arizera ko nyuma y'iyi nama hazagaragara impinduka kandi nziza.

r

Munyabagisha Valens ashimira abitabiriye inama

jj

Lydia Nsekera umuyobozi mukuru wa kimite olempike y'u Burundi ashimira Abanyarwanda anatanga kandi ubutumwa.

dd

Lydia Nsekera wageneye ubutumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame

Yanditswe na IRADUKUNDA Yvonne

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND