RFL
Kigali

Inama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA yimuwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/09/2017 15:56
0


Nyuma yaho akanama komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda iteraniye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nzeli 2017, yaje gusoza ifashe umwanzuro wo gusubika inama y’inteko rusange idasanzwe yari iteganyijwe kuwa 10 Nzeli 2017 ishyirwa kuwa 21 Ukwakira 2017 muri Marriot Hotel.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, uyu mwanzuro waje nyuma yo kuba hari ibiganiro bikomeye biri kuba hagati ya FERWAFA na FIFA harimo no kuba harahagaritswe amatora y’uwuzayobora FERWAFA mu myaka ine (4) iri imbere.

Inama y’inteko rusange idasanzwe izaba mu Kwakira izaba ireba cyane kuri gahunda yo gushyiraho amategeko aboneye yazatuma amatora agenda neza ndetse hagashyirwaho itariki nyayo izaberaho amatora.

Mu nama yabereye kuri FERWAFA kandi bemeje ko nta gisibya shampiyona y’icyiciro cya mbere igomba gutangira kuwa 29 Nzeli 2017 ndetse biteganyijwe ko umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC mu guhatanira igikombe kiruta ibindi uzakinirwa kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuwa 23 Nzeli 2017 ndetse banemeje ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri zatanagira kuwa 11 Ugushyingo 2017.

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND