RFL
Kigali

Imyaka 6 irashize Patrick Mafisango (Patriote), umukinnyi mpuzamahanga w'u Rwanda atabarutse-AMATEKA YE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/05/2018 12:57
0


Ku itariki ya 17 Gicurasi 2012 ni bwo umukinnyi mpuzamahanga w’Amavubi wakomokaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Mutesa Mafisango wakiniraga Simba yo muri Tanzaniya, yapfuye azize impanuka y’imodoka habura amasaha make ngo yurire indege aza mu Rwanda kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.



Nk’uko byagiye byandikwa mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda, Congo Kinshasa na Tanzania, Mafisango wari ufite imyaka 32 yakoze impanuka y’imodoka ubwo yageragezaga guhunga moto yari yataye umuhanda, mu gitondo cyo kuwa 17 Gicurasi 2012 ubwo yari avuye muri Maisha Club, urubyiniro yari yarayemo.

Mafisango

Ni uku imodoka yari atwaye yahindutse

Uyu mugabo wakundwaga cyane n’abanyarwanda kubera kwitanga byamurangaga mu ikipe y’igihugu byari byaranatumye bamuha akazina k’akabyiniriro ka ‘Patriote’, yapfiriye mu nzira ajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Muhimbiri Government Hospital. Mafisango yapfuye nyuma y’umunsi umwe ahawe ubutumire yari amaze hafi umwaka adaheruka guhabwa mu ikipe y’igihugu dore ko ku wa 14 Gicurasi 2012 yari yahamagawe mu Amavubi yagombaga gukina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2013 n’icy’isi 2014.

Mafisango ni muntu ki?

Amazina ye ni Patrick Mutesa Mafisango, yavukiye i Kinshasa kuwa 9 Werurwe 1980, akaba yari afite umugore n’abana babiri (2). Yari umukinnyi wo hagati ndetse iyo byabaga ngombwa yanifashishwaga mu bwugarizi mu makipe atandukanye aho yanyuze muri Congo Kinshasa, mu Rwanda, ndetse no muri Tanzania.

Mafisango

Abakinnyi ba Simba nibo baherekeje Mafisango

Mafisango yabaye umukinnyi wa TP Mazembe, aza mu Rwanda mu ikipe ya APR FC mu mwaka w’2006, ayikinira umwaka umwe maze ahita yerekeza muri ATRACO FC mu 2007, yo ayikinira imyaka ibiri (2).

Mafisango yagarutse muri APR FC mu mwaka wa 2009, ayikinira undi mwaka umwe, maze mu 2010 ahita yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC aho yakinnye umwaka umwe, maze mu 2011 ahita yerekeza muri Simba SC na yo yo muri icyo gihugu, aza gupfa atari yarangiza amasezerano y’imyaka 2 yari afitanye na yo.

Mafisango

Mafisango yatabarutse ari kwitegura kuza gukinira Amavubi

Mafisango yari umunyarwanda ukomoka muri Congo Kinshasa, yakiniye Amavubi imikino igera kuri 23 ayatsindira ibitego 2 mu mikino mpuzamahanga itandukanye, irimo n’amajonjora y’igikombe cy’isi yakinnyemo imikino 10.

Igikombe cya nyuma yegukanye ni icya shampiyona yatwaye muri Simba SC mu 2012, yanaje ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi, aho yatsinze ibitego 12. Umukino we wa nyuma mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni uwo Amavubi yatsinzwemo n’Intamba mu rugamba, ikipe y’igihugu y’u Burundi ibitego 3-1, uwo mukino ukaba wari wabereye kuri Sitade ya Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.

Nyuma y’urupfu rwe, bamwe mu bafana ba Simba SC bafashe ibendera ry’ikipe yabo barimanika aho nyakwigendera yakoreye impanuka mu rwego rwo kumwibuka no kuzirikana uburyo yababaniye. Abo bafana ni abasore babiri bitwa Ally Mohamed na Joseph Michael, bakaba baratangarije ikinyamakuru cyo muri Tanzaniya Championi ko babuze ubushobozi bwo kumanika umunara muremure bagahitamo kuhashyira ibendera nk’urwibutso rwa Mafisango. Iri bendera ryashyizwe ahitwa Chang’ombe mu mujyi wa Dar-es salam habereye impanuka y’imodoka yahitanye Mafisango Patrick.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND