RFL
Kigali

Umukino wa Etincelles FC na Mukura VS wahinduriwe amasaha kubera Nyabarongo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/04/2018 10:52
0


Umukino wagombaga guhuza Mukura Victory Sport na Etincelles FC kuri sitade Huye saa cyenda n'igice (15h30') washyizwe saa kumi n'ebyiri (18h00') bitewe na Nyabarongo yuzuye Etincelles FC igatinda mu nzira.



Bigendanye n'ibihe by'imvura nyinshi iri kugwa muri iyi minsi, igice cya Nyabarongo kiri mu Karere ka Ngororero amazi yabaye menshi bituma arenga inkombe asesekara mu bice birimo n'umuhanda ku buryo imodoka zirimo n'iyari itwaye ikipe ya Etincelles FC zabuze uko zitambuka.

Nyuma yuko ibi bibaye, abayobozi ba Etincelles FC babimenyesheje FERWAFA ibabwira ko bategereza amazi akaba macye imodoka igatambuka bakabona kujya i Huye noneho n'umukino ukava saa cyenda n'igice (15h30') ugashyirwa saa kumi n'ebyiri z'umugoroba nk'uko amakuru ava muri Etincelles FC abivuga. Ni umwe mu mikino 'umunsi wa 18 wa shampiyona igomba kuba ikomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018.

Nyabarongo

Kuzura kwa Nyabarongo muri Ngororero kwatumye Etincelles FC isubira inyuma ijya guca i Kigali igana i Huye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND