RFL
Kigali

Imurora Japhet mu miryango isohoka muri Police FC agana i Hong Kong

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/05/2017 7:36
1


Imurora Japhet ukina ku mpande za Police FC kuri ubu ari gushaka ibyangombwa bimuganisha muri shampiyona ya Hong Kong mu ikipe ya Eastern Sports Club Hong Kong iri mu cyiciro cya mbere mu burasirazuba bw’iki gihugu.



Imurora w’imyaka 28 yari amaze imyaka ibiri muri Police FC yari agejeje igihe cyo kuba yakongera amasezerano muri iyi kipe kuri ubu ihagaze ku mwanya wa kabiri, ariko byabaye ngombwa ko aba aretse kongera amasezerano kimwe n’abandi kugira ngo ashake ibyangombwa bimuganisha ku mugabane wa Aziya.

Aganira na INYARWANDA, Imurora yavuze ko ushinzwe kumushakira akaryo (Manager) ukomoka mu Bwongereza yarangije gahunda zo kuba yamujyana muri Eastern Sports Club Hong Kong ahubwo ko ubu igisigaye aruko yabona ibyangombwa byuzuye akabona gusohoka muri Police FC.

“Mfite manager w’Umwongereza yarabirangije byose nanjye mfite gahunda yo kugenda ariko passport (Urwandiko rw’inzira) yanjye yajemo akabazo kugeza ubu ntabwo karacyemuka”. Imurora Japhet

“Ni muri Aziya mu burasirazuba bwa Hong Kong mu ikipe ya Eastern Sports Club Hong Kong iri mu cyiciro cya mbere, niyo nzaba ndimo mu gihe nzaba mvuye mu Rwanda. Ubu muri Police FC ntabwo ndongera amasezerano”. Imurora Japhet

Mu mbanzirizamasezerano (Pre-contract Draft) INYARWANDA ifitiye kopi harimo ko uyu musore azasinyamo amezi atandatu (6) akajya ahembwa ibihumbi bitatu by'amadolari ya Amerika (3.000 US$). Gusa ngo mu gihe yakwitwara neza agashimwa n'abatoza yahita ahabwa amasezerano y'imyaka ibiri (2) aguzwe (Recruitement) ibihumbi ijana na mirongo itanu by'amadolari ya Amerika (150.000 US$) hatarimo imisoro.  

Imurora Japhet yari mu bakinnyi basoje amasezerano ariko bo bakaba baramaze kuyongera. Mu bakinnyi bamaze kuyongera harimo; Neza Anderson, Nzarora Marcel, Bwanakweli Emmanuel, Umwungeri Patrick, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Twagizimana Fabrice Ndikukazi.

Ibigwi n’amateka byaranze ikipe ya Eastern Sports Club Hong Kong:

Eatern Athletic Association Football Team Limited nk’uko bayandikisha mu mategeko ni ikipe yashinzwe mu 1932 ikaba imaze imyaka 85. Ikinira ku kibuga cya Mong Kok Stadium yakira abantu 6.769 ikaba iyoborwa na Peter Leung igatozwa na Szeto Man Chun. Muri uyu mwaka w’imikino 2016-2017 yasoje iri ku mwanya wa kabiri nk’uwo Police FC yicayeho hano mu Rwanda.

Iyi kipe kandi yatwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2015-2016 mu gihe mu mwaka wabanje (2014-2015) yabaye iya kabiri muri shampiyona.

Mu mateka yayo ifite ibikombe bine bya shampiyona (1955-1956, 1992-1993, 1993-1994 na 1994-1995). Iyi kipe kandi yongeye kuba iya kabiri inshuro ebyiri (1986-1987, 1991-1992)ubwo shampiyona ya Hong Kong yari ikitwa Hong Kong First Division League kuri ubu ikaba yitwa Hong Kong Premier League.

Ubwo yari ikiri mu cyiciro cya kabiri, yatwaye ibikombe bibiri (1947-1948 na 2012-2013). Mu cyiciro cya gatatu naho yatwayeyo ibikombe bitatu (2004-2005, 2009-2010, 2010-2011 na 2011-2012).

Mu bindi bikombe bikinirwa muri Hong Kong, iyi kipe yatwaye igikombe cya Hong Kong FA Cup (Igikombe cy’igihugu) inshuro enye (1983-1984, 1992-1993, 2013-2014). Muri iki gikombe kandi yatsindiwe ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri (1994-1994, 2014-2015).

Mu gikombe cyitwa Hong Kong Senior Shield iyi kipe yagitwaye inshuro 10 (1939–40, 1952–53, 1955–56, 1981–82, 1986–87, 1992–93, 1993–94, 2007–082014–152015–16), yatsindiwe ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri (1947–48, 1971–72). Mu irushanwa ryitwa Hong Kong Viceroy Cup iyi kipe yaritwaye inshuro ebyiri (1970–72, 1980–81).

Imurora Japhet avuga ko akiri gushaka ibyangombwa

Imurora Japhet avuga ko akiri gushaka ibyangombwa

Imurora Japhet

Imurora Japhet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    mwifurije amahirwe masa à développé carrière ye





Inyarwanda BACKGROUND