Ku isaha ya Saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Werurwe 2016, nibwo ikipe ya APR FC iri buhure na Yanga Sc yo mu gihugu cya Tanzania mu mukino wo kwishyura dore ko ikipe ya Yanga SC yari yatsindiye APR FC i Kigali 2-1. Ibi byatumye mu ikipe ibanzamo hagaragara impinduka nyinshi.
Uwa mbere izi mpinduka zakozeho ni Olivier Kwizera; umuzamu wa APR FC wasimbujwe Ndoli Jean Claude, ndetse usibye uyu muzamu wavuzweho kwitwara nabi mu mukino ubanza undi ni rutahizamu Mubumbyi Barnabe wasimbujwe Issa Bigirimana.
Iranzi wari wazonze ikipe ya Yanga ni umwe mubahanzwe amaso n'abafana
Reba 11 babanzamo kuruhande rwa APR FC:
Urutonde rw'ababanzamo ku ruhande rwa Yanga Sc:
1. Ally Mustapha Barthez
2. Mbuyu Twite
3. Djuma Mwinyi
4. Kelvin Yondani
5. Bossou Vincent
6. Pato Ngonyani
7. Deus David Kaseke
8. Thabani Scara Kamusoko
9. Tambwe Amissi Jocelyn
10. Donald Dombo Ngoma
11. Niyonzima Haruna (C)
APR FC yageze muri Tanzania hakiri kare kugira ngo yitegure neza
Iyi kipe irasabwa ibitego bitari bike ngo ihite ikomeza dore ko isabwa gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bibiri kugira ngo ikomeze mu kiciro gikurikiyeho cy’imikino ya CAF Champions League, uyu mukino ubera mu mujyi wa Dar es salam hagati ya APR FC na Yanga Sc uraba utoroshye.
TANGA IGITECYEREZO