RFL
Kigali

Impinduka mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/05/2017 10:38
1


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakoze impinduka ku bibuga n’imwe mu minsi amakipe yari kuzahuriraho mu mikino ya kimwe cy’umunani cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2017.



Urebye neza usanga imikino ibanza ya 1/8 cy’irangiza aho yari kuzabera hatahindutse kuko izabera ku bibuga byari byatangajwe mbere ndetse izanakinwe kuwa 10 na 11 Gicurasi 2017.

 Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2017 imikino ibanza izinikiza ubwo FC Musanze izaba yakira Rayon Sports ifite iki gikombe. Umukino uzakinirwa kuri sitade Ubworoherane, APR FC izaba ibarizwa i Nyagatare isura Sunrise FC.

AS Kigali izaba ibarizwa kuri sitade Huye ijya gusura Mukura Victory Sport, FC Marines izaba yakira Kiyovu Sport kuri sitade Umuganda, Bugesera FC yisobanure na AS Muhanga. Espoir FC izahura na Etincelles FC kuwa 11 Gicurasi 2017 kuri sitade Umuganda.

Mu mikino yo kwishyura byari biteganyiwe ko Rayon Sports izakira FC Musanze ku kibuga cya Kicukiro ariko kuri ubu byamaze kwimurirwa kuri sitade Amahoro i Remera ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 mu gihe APR FC izaba yaraye ihakiniye na Sunrise FC kuwa 13 Gicurasi 2017.

AS Kigali yari izi ko izakira Mukura Victory Sport kuwa 14 Gicurasi 2017 kuri sitade ya Kigali, ubu yamaze kumenyeshwa ko izakina kuwa 15 Gicurasi 2017 kuri sitade ya Kigali.

Amakipe azatambuka mu mikino ya 1/8 cy’irangiza azabona itike y’imikino  ya ¼ cy’irangiza izakinwa muri Kamena 2017 cyo kimwe n’imikino ya ½ cy’irangiza. Umukino wa nyuma uzakinwa Kuwa 4 Nyakanga 2017.

Dore uko Imikino ya 1/8 iteganyijwe:

Imikino ibanza:

Kuwa 10 Gicurasi 2017

*Musanze Fc vs Rayon Sports (Musanze, 15:30)
*Sunrise Fc vs APR Fc (Nyagatare, 15:30)
*Mukura VS vs AS Kigali (Huye, 15:30)
*Marines Fc vs SC Kiyovu (Umuganda, 15:30)
*AS Muhanga vs Bugesera Fc (Muhanga, 15:30)
*La Jeunesse vs Amagaju Fc (Mumena, 15:30)
*Police Fc vs Gicumbi Fc (Kicukiro, 15:30)

Kuwa 11 Gicurasi 2017

*Etincelles Fc vs Espoir Fc (Umuganda, 15:30)

Imikino yo kwishyura:

Kuwa 13 Gicurasi 2017

*APR Fc vs Sunrise Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
*SC Kiyovu vs Marines Fc (Mumena, 15:30)
*Amagaju Fc vs La Jeunesse (Nyagisenyi, 15:30)
*Bugesera Fc vs AS Muhanga (Bugesera, 15:30)
*Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)

 Kuwa 14 Girurasi 2017

*Rayon Sports vs Musanze Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
*Espoir Fc vs Etincelles Fc (Rusizi, 15:30)

Kuwa 15 Gicurasi 2017

*AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15:30)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • steve6 years ago
    Igikombe cy'amahoro nicya APR FC uyu mwaka





Inyarwanda BACKGROUND