RFL
Kigali

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:18/04/2013 15:33
0




Perezida w’ikipe ya Rayon sports, Murenzi Abdallah, atangaza ko iyo mpano ya Perezida Kagame itagomba gukomeza kwangirika, ari yo mpamvu bakoresheje uko bashoboye kose ngo iyo modoka igaruke mu muhanda.

Ngiyo bisi ya Rayon Sports yagizwe nshya nyuma y'imyaka ibiri mu igaraji

Murenzi yagize ati “Imdodoka ya Rayon ubu yavuye mu igaraje yasubiye mu muhanda, ivuye mu igaraje tuyitanzeho miliyoni zigera kuri enye z’amanyarwanda (4.000.000frw), ubu imodoka yongeye kugenda kandi irasa neza cyane. Ni ibintu byo kwishimira kubera ko impano ya Perezida itari gukomeza kwangirika, ibyo byari bimwe mu byo komite nshya yacu yari yiyemeje kandi twabigezeho.”

Perezida wa Rayon avuga ko komite iyobora ikipe ubu, izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ikipe ikomeze imere neza ndetse ishimishe abafana bayo.

Murenzi asaba kandi abafana ba Rayon sports gukomeza kuyitera inkunga, kugira ngo yishyure ibihumbi cumi n’icyenda by’amadolari (19.000$), Rayon isigaje kwishyura Raoul, kandi ayo mafaranga azishyurwa mu minsi itarenga 45.

Perezida wa Rayon akomeza ashishakariza abanyamuryango ba Rayon kugura amakarita.

Inkuru yo ku rubuga rwa Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND