Nizeyimana Alphone bita Ndanda umunyezamu mushya mu ikipe ya AS Kigali avuga ko kuva muri Mukura Victory Sport byatewe nuko iri mu cyaro ugereranyije n’umujyi wa Kigali AS Kigali ibarizwamo.
Aganira n’abanyamakuru Nizeyimana yavuze ko ubusanzwe Mukura VS ari ikipe nziza ariko ko igihe cyari kigeze kugira ngo agaruke mu mujyi. “Mukura ni ikipe nziza ariko AS Kigali…Nari nifuje kugaruka mu mujyi, nanze ibintu byo gukina mu ntara urumva ko nabigezeho, igisigaye ni ugukora cyane. Amakipe yose (AS Kigali na Mukura VS) ni amakipe meza nta kibazo cyazo”. Nizeyimana Alphonse Ndanda.
Nyuma yo gusinya amezi atandatu muri AS Kigali uyu musore avuga ko kuba yaranyuze mu makipe atandukanye arimo na Rayon Sports bitavuze ko atayasubiramo kuko ngo icya mbere ari ukubana n’abagukoresha neza.
“Icyo nababwira ni uko ndi mu ikipe ya AS Kigali abo mu yandi nanyuzemo byararangiye ariko uko biri kose ntibivuze ko isaha n’isaha umuntu atasubiramo, kubana neza n’abantu ni byo bya mbere. Ikipe zose (wazikinamo), ejo uva muri imwe ukajya mu yindi ibintu nk’ibyo”. Nizeyimana Alphonse.
Nizeyimana Alphonse yakinnye mu makipe nka Esperence FC, Rayon Sports, Mukura Victory Sport mbere yo kujya muri AS Kigali aho azaba afatanya na Ndoli Jean Claude ndetse na Shamiru Batte mu kazi ko mu izamu dore ko ku mukino baheruka gutsindamo Sunrise FC yari mu bakinnyi 18 umutoza Eric Nshimiyimana yari yagiriye icyizere.
Nizeyimana Alphonse Ndanda avuga ko kuba Mukura Victory Sport iri mu ntara byatumye ayivamo
Nizeyimana Alphonse azaba ashaka umwanya wo kubanza mu izamu risanzwe rigibwamo na Ndoli Jean Claude na mugenzi we Batte Shamiru
TANGA IGITECYEREZO