RFL
Kigali

Imodoka 19 ni zo zimaze kwiyandikisha kuzitabira Huye Rally 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/06/2018 11:06
0


Kuva kuwa 23 kugeza kuwa 24 Kamena 2018 ni bwo i Huye mu ntara y’Amajyepfo hazaba hakinwa umukino mpuzamahanga wo gusiganwa hakoreshejwe imodoka, irushanwa ngaruka mwaka rishimisha abatuye aka gace aho abahanga mu gutwara imodoka baba bigaragaza.



Ni irushanwa muri rusange rizaba rifite uburebure bwa kilometero 293.20 rizaba mu minsi ibiri harimo n’icyiciro cy’aho bazakina mu ijoro cyane kuwa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018 aho bazaba basiganwa guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota 45’ z’umugorona (18h45’) bagasoza saa mbili n’iminota 51’ (20h51’).

Imodoka 19 n’abapilote bazo 38 barimo abatwara n’ababafasha (Co-pilote) ni bo bamaze kwemeza ko biteguye kwitabira Rally de Huye inazwi ku izina rya Memorial Gakwaya wabaye ikirangirire muri uyu mukino ariko akaba atakiriho.

Rutabingwa Fernand umuyobozi w’iri siganwa (Directeur du Course) yabwiye abanyamakuru ko iri siganwa biteguye ko rizagenda neza kuko ibikenewe byose byamaze gutegurwa kandi ko n’abazaryitabira bamaze gutangira kwitegura ariko kandi ko kuba hazaba harimo abakiri bato ari ibintu byo kwishimira. Rutabingwa Fernand yagize ati:

Iri siganwa rimaze gutera imbere, biranashimishije kuko harimo n’abakinnyi benshi bakiri bato, harimo imodoka zo mu bwoko bwa Subaru Impreza umunani aho u Rwanda ruzaba rufitemo eshatu, abakinnyi baritwaye mu myaka ibiri ishize barimo (Abagande) ndetse n’ikipe yaturutse i Burundi irimo Roshanali Mohamed uzwi nka Momo izaba ihari, urumva ko hazaba harimo guhangana cyane. Ibisabwa byose birateguye kuko n’akarere ka Huye nk’umufatanyabikorwa nabo bamaze kwitegura ko iri siganwa bazaryakira.

Rutabingwa Fernand umuyobozi w'isiganwa rya Huye Rally 2018

Rutabingwa Fernand umuyobozi w'isiganwa rya Huye Rally 2018

Tassos Fergadiotis uzaba akinana na Shyaka Kevin mu ikipe ya Team Dukes izaba itewaye imodoka ya Subaru Impreza iri mu cyiciro cya 4WD, avuga ko muri gahunda yo kwimenyereza imihanda bamaze kuba bagenda basura inzira zizakoreshwa kugira ngo barebe uburyo bazakoresha basiganwa.

Tassos Fergadiotis uzaba unahagarariye abapilote bose muri iri siganwa, avuga ko imihanda ya Huye itagoye ahubwo ko umunsi utinze kugera ngo bayinjiremo. Tassos Fergadiotis yagize ati:

Imihanda ya Huye ntabwo igoye kuba umuntu yahita ayimenyera kuko nk’ubu ikipe yacu ya Dukes tugenda tuhasura tukareba uko hameze kugira ngo tugende tuhagiraho amakuru azadufasha mu isiganwa. Ndumva ubu nta kibazo kindi nagira ku isiganwa, turiteguye na mugenzi wanjye Kevin, umunsi utinze kugera.

Yannick Dewalque uzaba atwara imodoka ya Toyota Celica yo mu cyiciro cya “S” azaba afatanya na mugenzi we Jean Jean Giesen, avuga ko imihanda ya Huye ayikunda cyane kurusha iya Bugesera kuko ngo imihanda yaho baheruka gukiniramo yari imeze nk’inzira y’inka. Bityo rero ngo we na Jean Jean biteguye neza ku buryo kubasiga bizaba bitoroshye. Yannick Dewalque ati:

Ubu ibintu ni byiza mu mihanda ya Huye kuko ni ho hambatije. Njyewe na mugenzi wanjye Jean Jean nta bwoba bw’imihanda dufite. Mu Bugesera aho duheruka byari ibibazo bikomeye kuhatwarira imodoka kuko ahantu twacaga hari nk’inzira y’inka ariko ubu itariki zitinze kugera ngo dutware imodoka, tuzereka abatuye i Huye ko turi abakanishi by’ukuri kuko n’imodoka ishatse kutunaniza tuzaba twitwaje amasupani, tuzayikanika ibyumve.

Yannick Dewalgue na Jean Jean Diesen ni abakinnyi bazaba bari mu ikipe y’Akagera Business Group Team (AGB), sosiyete izaba iri no mu baterankunga b’irushanwa.

Muri iri rushanwa hazabamo icyiciro cyo kwiyerekana mu buhanga bwo kugurutsa moto

Muri iri rushanwa hazabamo icyiciro cyo kwiyerekana mu buhanga bwo kugurutsa moto

Abandi baterankunga bazaba bagaragara muri iri rushanwa baharanira iterambere ry’umukino wo gusiganwa kw’amamodoka, hazaba hari; BK, Prime, ABG, Kobil izatanga amavuta na lisansi byose bizakoreshwa, Akarere ka Huye, Rwanda Event na Horizon izatanga ubufasha mu bijyanye n’ubwikorezi, MINISPOC n’abandi.

Tariki 23 Kamena 2018 ubwo hazaba hakinwa umunsi wa mbere w’isiganwa, abasiganwa bazatangira bakora ibilometero 39.8 (39.8 Km) bava Rango bagana Gisagara. Nyuma ni bwo bazava muri Gisagara bagana kuri Centre Catedral ku ntera y’ibilometero icyenda n’igice (9.50 Km). Ibi bilometero bazabitangira kubyirukanka saa sita zuzuye (12h00’), gahunda zabyo zirangire saa saba n’umunota umwe (13h01’).

Abasiganwa bazongera gusubira mu muhanda saa munani n’iminota ine (14h04’) bave i Rango bagana muri Gisagara ku ntera ya 39.8 Km bongere bagaruke bava i Gisagara bagana kuri Centre Cathedral ku ntera ya kilometero icyenda n’igice (9.50 Km) aha bazaba bakina Super Stage ya kane (SS4).

Nyuma ni bwo bazakina “Super Stage” ya gatanu (SS5) izatangira saa cyenda n’iminota 47 (15h47’) bava Rango bagana Mbazi ku ntera ya 17.30 Km. Muri Super Stage ya gatandatu (SS6) izakinwa mu masaha y’umugoroba, bazakora urugendo rwa Rango-Mbazi inshuro ebyiri ku ntera ya kilometero 34.6 (34.6 Km). Bazahaguruka i Rango saa moya n’iminota umunani (19h08’) bagane i Mbazi baze kugaruka basubireyo.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018 ni bwo hazaba hakinwa umunsi wa kabiri ukaba n’uwa nyuma w’isiganwa. Bazatangira bakina urugendo rwa Save-Shyanda ku ntera ya 10.1 Km bakina Super Stage ya karindwi (SS7) baze gukina iya munani (SS8) bava Save-Shyanda ku nshuro yabo ya kabiri izakinwa mu masaha ya mu gitondo (09h25-09h51’).

SS9 bazayikina n’ubundi bava Shyanda bagana i Save ku ntera ya 9.90 Km bahakore inshuro ebyiri kuko izanavamo SS10 ya Save-Shyanda. Biteganyijwe ko nibura saa tanu n’iminota 37 (11h37’) bazaba basoje.

Baryan Manvir akata imodoka

Umukino wo gusiganwa hitabajwe imodoka ushimisha abantu ku buntu

Imodoka zimaze kwiyandikisha:

1. ABG Team: Giesen Jean Jean na Dewalque Yannick

2. Team Dukes: Kayitankore Lionnel (Rwanda) na Rutabingwa Gaetan (Rwanda)

3. Team Dukes: Fergadiotis G Tassos (Rwanda) na Shyaka M. Kevin (Rwanda)

4. Didas: Didas Matsiko (Uganda) na Serwaga Jackson (Uganda)

5. 444: Katete Abdou (Uganda) na Mohamed Rahma (Uganda)

6. Anwar Sadat Racing: Negomba Sadat (Uganda) na Zubeda Abdallah (Uganda)

7. Loveco Tour Team: Remezo Christian (Burundi) na Gahurazira Jean Marie (Burundi)

8. Genese Team: Semana Genese (Rwanda) na Hakizimana Jacques (Rwanda)

9. Janvier: Mutuga Janvier (Rwanda) na Bukuru Hassan (Rwanda)

10. Gakwaya Team: Eric Gakwaya (Rwanda) na Regis Tuyishime (Rwanda)

11. Daddy Team: Adolphe Daddy Nshimiyimana (Rwanda) na Baptiste Semuhungu (Rwanda)

12. Sklon: Nagasha Graham (Uganda) n’undi utaramenyekana

13. 444: Balondemu Gilberto (Uganda) na Waiswa Ibrahim (Uganda)

14. DIN: Imitiaz Din (Burundi) na Regis Karingirwa (Rwanda)

15. Momo Team: Roshanali Mohamed (Burundi) n’undi utaramenyekana

16. Mayaka Team: Mayaka Din (Burundi) n’undi utaramenyekana

17. Mayaka Team: Julien Mayaka (Rwanda) n’undi utaramenyekana

18. Gakwaya Rally Team: Gakwaya Claude (Rwanda) na Mugabo Claude (Rwanda)

19. Oliver Mbabazi na Nshimiyimana Emmanuel (Subaru Imprezza)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND