RFL
Kigali

Iminsi yose ntihora ari kuwa Mbere cyangwa kuwa Kabiri-Nduwimana Pabro

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/10/2017 17:05
0


Nduwimana Pabro umutoza mukuru w’Amagaju FCc nyuma yo kunyagirwa na Police FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, avuga ko abugarira be bagize igihunga cyinshi gusa ngo iminsi yose ntihora ari kuwa Mbere no kuwa Kabiri.



Ikipe ya Police FC yabonye ibitego bitatu mu minota 18’ y’umukino, ibitego byabaye byinshi ku bakinnyi b’Amagaju FC bari bafite amanota atandatu (6) mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Nduwimana yavuze ko abugarira be bagize igihunga, Twagirimana Pacifique umunyezamu wabanjemo avuga ko atari mu mukino kandi ko iminsi yose idasa bityo ko bazatsinda mu mikino itaha.

“Abakinnyi banjye mu minota 15’ ya mbere bagize ikibazo cy’uburangare bityo Police ihita itwungukiraho. Mu gice cya kabiri byabaye ngombwa ko mpita mpindura uburyo nzana umukino ukingira abugarira n’undi mukino imbere asatira, mpita mbabwira bashyire umupira hasi dukine. Byari uburangare, umunyezamu ntabwo yari ameze neza, abugarira nabo bari bafite igihunga”. Nduwimana Pabro

Nduwimana yasimbuje umunyezamu hakiri kare ku munota wa 33’ ubwo yakuragamo Twagirimana Pacifique yinjiza Muhawenayo Gad. Uyu mutoza avuga ko Twagirimana asanzwe ari umunyezamu mwiza ariko ko kuri uyu munsi utari wamuhiriye. ”Ni umunyezamu mwiza ariko uyu munsi ntabwo yari mu mukino. Niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo kumusimbuza undi." Nduwimana

Nduwimana Pabro n'abahungu be bari bumiwe

Nduwimana Pabro imbere y'abakinnyi b'abasimbura

Nduwimana Pabro avuga ko nubwo yanyagiwe ku munsi wa gatatu wa shampiyona atari ibintu biteye ubwoba kuko intego ikiri imwe yo gushaka igikombe cyangwa umwanya mwiza. “Buri kipe yose iba ishaka igikombe. Amagaju Turashaka igikombe, tubuze igikombe tuzashaka imyanya ishimishije”.

Ubusatirizi bw’Amagaju FC mu mikino ibiri yari ishize bwagaragazaga gukorana neza ariko kuri uyu munsi wa gatatu ntabwo byari mu buryo bushimishije, ibintu Nduwimana abona ko agiye gukosora kuko iminsi idasa. “Buri munsi ntabwo biba ari kuwa Mbere cyangwa kuwa Kabiri. Uyu munsi tuvuge ko mu mukino byanze. Reka tugende dutegure tunarebe amakosa yatumye dutsindwa ariko muri macye ntabwo twari tumeze neza muri iyi minsi”. Nduwimana Pabro.

Ikipe y’Amagaju FC yari yatangiye umwaka w’imikino 2017-2018 batsinda Bugesera FC  ibitego 3-1, bakomereza kuri Kirehe FC bayibikamo ibitego 2-0 i Nyamagabe mbere yuko banyagirwa na Police FC ibitego 4-1 ku Kicukiro.

Songa Isaie acunga n'uwari agiye gutera koruneri

Nduwimana kandi yemeza ko abugarira b'Amagaju FC bagize igihunga hakiri kare

Ku munsi wa kane wa shampiyona, Amagaju FC azakira Mukura Victory Sport i Nyamagabe kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 saa cyenda n’igice (15h30’). Mukura VS iheruka kunganya na Etincelles FC  igitego 1-1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND