RFL
Kigali

Imikino yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi izabera rimwe muri Kamena

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/04/2013 10:15
0




Mu rwego rwo gukomeza kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, abasportifs ntibasigaye inyuma kuko hateganyijwe igikorwa cyo kwibuka by’umwihariko, Abakinnyi , abayobozi b’amakipe ndetse n’abakunzi b’imikino bazize Jenoside.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Sport, Comite National Olympique na CNLG, hakaba hazakorwa amarushanwa anyuranye mu mikino yose mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu, nk’uko byatangarije abanyamakuru mu kiganiro cyabahuje n’abayobozi ba Comite National Olympique.

“ Twifuje ko imikino yose yabera igihe kimwe, kandi twasabye ko buri federation yose yatanga proposal y’uko yunva amarushanwa yayo azagenda.” Philbert Rutagengwa, umuyobozi muri Comite National Olympique , akaba n’umujyanama w’umunyabanga Nshingwabikorwa wa CNLG.

“ Ntabwo bivuze ko gahunda yari isanzwe itegurwa na za Federation zitandukanye izavaho. Icyo Twifuje ni uko mu rwego rw’igihugu byabera igihe kimwe, kuko n’ubundi izi gahunda zo kwibuka akenshi CNLG ariyo itera inkunga ibi bikorwa” ,Philbert

Biteganyijwe ko iyi mikino izaba mu byumweru 2 bibanza by’ukwezi kwa Kamena hakazaba n’ijoro ryo kwibuka rizahuza aba sportif bose, umunsi mbere y’uko imikino itangira.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, Basketball (FERWABA), n’abo mu magare (FERWACY) bifuje ko iyi mikino yaba mpuzamahanga ariko ntibiremezwa nk’uko Parfait Busabizwa umunyamabanga mukuru wa Comite National Olympique yabivuze.

Amakipe nka Espoir muri Basketball, Mukura mu mupira w’amaguru (rimwe na rimwe), Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball (FRVB), Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba siporo n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ni bo bateguraga imikino yo kwibuka abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abafana bishwe muri Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND