RFL
Kigali

Imikino ya nyuma ya Copa Coca-Cola irakinwa mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/05/2016 9:41
0


Mu mpera z’iki cyumweru nibwo imikino mpuzamashuli ku bakinnyi batarengeje imyaka 17 izaba igera ku musozo aho hazaba imikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza ndetse n’imikino ya nyuma haba mu bakobwa ndetse n’abahungu makipe yabashije gukomeza.



Imikino ya nyuma ije nyuma yaho mu mpera z’icyumweru gishize hakinwe imikino ya ¼ cy’irangiza mu bahungu n’abakobwa.Amakipe yabashize gutsinda haba ku kinyuranyo cy’ibitego ndetse na penaliti niyo azitabira imikino ya nyuma izabera mu karere ka Rubavu ku cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016.

Mu cyiciro cy’abakobwa, amakipe arimo Rwamagana, Karongi, Ruhango na Rulindo niyo makipe yabashije gukomeza nyuma yo gutsinda imikino ya ¼.

Rwamagana yatsinze Kayonza igitego 1-0 mu mukino wabereye i Rwamagana, Karongi yakomeje nyuma yo gutsinda Rubavu igitego 1-0 mu mukino wakiniwe mu karere ka Ngororero, Ruhango yihereranye Gisagara  yari yakiriye umukino iyitera igitego 1-0 naho Rulindo yo yakomeje itsinze Bugesera igitego 1-0.

Mu cyiciro cy’abahungu imikino ya nyuma izakinwa n’amakipe arimo; Kayonza, Rubavu, Rusizi na Nyarugengenge ya mbere.

Ikipe ya Kayonza yageze mu mikino ya ½ nyuma yo gutsinda Nyarugenge ya kabiri kuri penaliti 5-3 dore ko amakipe yari yarangije iminota isanzwe y’umukino banganya 0-0 mu mukino wabereye i Rwamagana.Rubavu yatsinze Karongi igitego 1-0 mu mukino wabereye mu Ngororero, Rusizi i Gisigara yahatsindiye Nyanza ibitego 3-1 naho Nyarugenge ya mbere yanyagiye Kicukiro ibitego 8-0 mu mukino wakiniwe mu karere ka Nyarugenge.

Florent Rwigema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’imikino mpuzamashuri mu Rwanda  yasobanuye ko ikipe ya mbere muri iyi mikino izagenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu(500,000FRW), iya kabiri ni 300,000FRW naho iya gatatu akaba ari ibihumbi magana abiri (200,000FRW).

Iyi mikino igamije gufasha abana abana b’abanyeshuri kugaragaza impano zabo bafite mu gukina umupira w’amaguru kuko byagiye bitanga umusaruro dore ko abakinnyi bagiye bava muri iyi mikino bafatiye runini ikipe y’igihugu y’u Rwanda-Amavubi.

 Mu bakinnyi bazamukiye mu marushanwa ya Copa Coca Cola twavuga nka  Emery Bayisenge na Rusheshangoga Michel ba myugariro ba APR FC n’ikipe y’igihugu, Yanick Mukunzi ukina hagati muri APR FC n’Amavubi, Nshuti Savio Dominique ukina muri Rayon Sports n’ikipe y’igihugu imbere ku ruhande rw’ibumoso n’abandi batandukanye.

Emery Bayisenge myugariro wa APR FC wazamukiye mu mikino ya Copa Coaca-Cola

Buri mwaka abakinnyi babiri bitwaye neza  muri iyi mikino boherezwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo kugira ngo bahakorere imyitozo banige uko umupira ukinwa mu buryo bunononsoye.

 

Dore uko imikino ya ¼ cy’irangiza yarangiye

Abahungu

Kayonza (0-0) 5-3 Nyarugenge ya 2                    

 Rubavu 1-0 Karongi

Rusizi 3-1 Nyanza

Nyarugenge ya1  8-0 Kicukiro.

Abakobwa

Rwamagana 1- 0 Kayonza

Rubavu 0-1 Karongi

Ruhango 1-0 Gisagara.

Rulindo 1-0 Bugesera

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND