RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:16/04/2013 8:16
0




Uyu munsi kuwa kabiri kuri Stade ya Kigali hateganyijwe umukino utoroshye urahuza ikipe ya APR FC na Isonga FC, mu mikino ya 1/8 APR FC yasezereye Kirehe, iyitsinze ibitego 4 -0, mu gihe Isonga yatsinze ikipe ya Etincelles igitego 1-0.

Captain w’Isonga ati, “ APR FC ni ikipe ifite abakinnyi benshi twakinannye, turaziranye bihagije kuba Twayitsinda tukayisezerera ntago ari ibintu bitangaje”

ISONGA

Robert Ndatimana, captain w'Isonga

Ku rundi ruhande APR FC, bisa nkaho bitazayorohera kuba yatwara igikombe cya Championnat urebye amanota ikipe ya Rayon Sport na Police ziyirusha, imbaraga zose yazishyize mu gikombe cy’amahoro, ku buryo nay o ititehuye kuba yakora ikosa iryariryo ryose.

Undi mukino uteganyijwe uyu munsi urahuza amakipe 2 yo mu majyepfo y’u Rwanda, Mukura irakira Muhanga kuri Stade Kamena.

Umutoza Kaze Cedric ntiyigeze aha abakinnyi be akaruhuko mu cyunamo bagumye mu myitozo, na we intego ni igikombe cy’amahoro ngo kuko barareba bagasanga byazashoboka ku gitwara.

APR

Sekamana Maxime wa APR FC, umwe mu bakinnyi bahagaze neza cyane muri iyi minsi

Muhanga nayo ni ikipe itoroshye ku buryo uyu mukinp wa Mukura na Muhanga ari umwe mu mikino iraza kuba ikomeye cyane.

Indi mikino ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro izakomeza ku munsi w’ejo kuwa gatatu.

Bugesera izakira Vision J.N kuri stade Mumena, mu gihe kuri Stade Ubworoherane, Musanze izaba yakirira AS Kigali.

Peace cup against Malaria, ni irushanwa ryatewe inkunga na  Imbuto Foundation aho yashyizemo amafaranaga angana na miliyoni 97 z’amanyarwanda.

Iri rushanwa rifite intsanganyamatsiko igira iti, “TURWANYE MALARIA TURYAMA BURI JORO MU NZITIRAMIBU IKORANYE UMUTI.” Ikipe izatwara igikombe izahabwa miliyoni 10 z’amanyarwanda.

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND