RFL
Kigali

Imbere y’ abafana bake cyane Rayon Sports yihereanye Kiyovu Sports, APR FC nayo ikomeje gutakaza amanota

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:22/03/2015 20:07
2


Ikipe ya Rayon Sports iheruka gutsindwa na Gicumbi yabashije kwihererana ikipe ya Kiyovu Sports maze iyitsinda ibitego 3 -2. Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Ndayisenga Fuadi na Lomami Frank naho ibya Kiyovu bitsindwa na Miamy na Kambale Salita Gentil mu gihe APR FC yo ikomeje gutakaza.



Ikipe ya Kiyovu Sports yinjiye mu mukino ubana ko ifite ikizere kiri hejuru cyane cyo gutsinda uyu mukino ahanini bitewe n’ uko abakinnyi n’ umutoza wabo bagenderaga ku kuba ikipe ya Rayon Sports itari kwitwara neza dore ko iheruka gutsindwa na Gicumbi igitego 2-1 nyuma yo kunganya n’ Isonga 1-1, ibi bikaba ari byo byagize ingaruka ku ikipe ya Kiyovu Sports bikayiviramo gutsindwa.

Mu gice cya mbere ikipe ya Kiyovu Sports yasaga niyoboye umukino igerageza gushakisha ibitego ndetse na Rayon Sports nayo ikanyuzamo igashakisha ibitego muri uyu mukino wari uryoheye ijisho cyane ko aya makipe yombi yakinaga umukino mwiza wo hasi.

Ikipe ya Rayon Sports yariyakoze impinduka zimwe na zimwe Jean Luc Ndayishimiye ntiyari kuri uyu mukino byatumye Bikorimana Gerard abanza mu izamu, Peter Otema nawe akaba atagaragaye kuri uyu mukino kubera ko agifite uburwayi.

Mbere y’ uko igice cya mbere kirangira ngo amakipe yombi yombi ajye kuruhuka, rutahizamu wa Rayon Sports Sina Jerome yaje kuzamukana umupira neza n’ umunyezamu yamaze gusohoka igisigaye ari ukuwohereza mu rucundura maze myugariro wa Kiyovu Sports ahita amukurura agwa hasi, umusifuzi nawe ahita atanga ikarita y’ umuhondo na penaliti. Fuadi Ndayisenga yahise atera penaliti ayinjiza neza cyane bajya kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri ntibyari byoroshye na gato kuko cyakinwe mu mvura nyinshi usa ntibyabujije Lomami Frank kubona igitego cya kabiri cya Rayon Sports gusa ariko Kambale Salita Gentil wahoze muri Rayon Sports yaje kwishyura igitego biba 2-1. Ndayisenga Fuadi yongeye gusa n’ ushimangiye itsinzi kuri Rayon Sports abona igitego cya gatatu cyiza cyane  ku ishoti yatereye kure.

Kiyovu Sports ntiyacitse intege ikomeza kugera imbere y’ izamu rya Rayon Sports byanatumye Miamy Mbakiye atsinda igitego cya kabiri gusa umukino urangira ari 3-2

Undi mukino wahuzaga APR FC na Mukura Victory Sports waje kurangira ari igitego 1-1 nyuma y’ uko Mukura ariyo yabaje kureba mu izamu  kuri penaliti maze APR FC iza kwishyura icyo gitego. Ibi bikaba byatumye AS Kigali ikomeza kuyobora by’ agateganyo n’ amanota 41 inganya na APR FC ya kabiri ariko ikizigamye umukino.

Alphonse M. Penda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Queen9 years ago
    ruhango igiye kuryoha! jye sinfana ariko nkunda umupirakubi! nkunda iyo hari nkamakipe 2 arigukubana.
  • FLORENCE9 years ago
    APR WE,HUMURA TUKURI INYUMA





Inyarwanda BACKGROUND