RFL
Kigali

Ikipe ya CHAN 2016 irimo umunyarwanda umwe

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:8/02/2016 18:07
11


Sugira Ernest ni we mukinnyi umwe rukumbi washyizwe mu ikipe y’abakinnyi b’intoranywa ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda kuva ku itariki ya 16 Mutarama, ikaba yarasojwe ejo hashize, tariki ya 7 Gashyantare 2016.



Sugira Erneste watsindiye u Rwanda ibitego 3 mu mikino ine rwakinnye mbere yo gusezererwa na Congo Kinshasa muri ¼ ikaba ari na yo yatwaye igikombe, yaje mu basimbura mu kipe y’abakinnyi 21 yashyizwe ahagaragara n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF.

Sugira Ernest yatsindiye u Rwanda ibitego 3 muri CHAN 2016

Elia Meschack Lina ukomoka muri Congo Kinshasa ni we watowe nk’umukinnnyi w’irushanwa ndetse ahembwa nk’uwatsinze ibitego byinshi dore ko nubwo afite bine kimwe na Elsom Chikatara wo muri Nigeria ndetse na Mohammed Akaichi wo muri Tuniziya, we (Meschack Elia) yatanze n’imipira ibiri ivamo ibitego.

Meschack Lina Elia w'imyaka 20 yahembwe nk'umukinnyi w'irushanwa rya CHAN 2016

Igitego cy’irushanwa cyabaye icya N’Guessan Yao Serge, yatsindiye Cote d’Ivoire ubwo basezereraga Cameroon muri ¼ mu mukino wabereye kuri Stade Huye.

Abakinnyi  11 bagize ikipe ya CHAN 2016

Umunyezamu: Ley Matampi (DR Congo)

Ba myugariro:  Abdoul Karim Danté (Mali), Joël Kimwaki (RD Congo), Cheick Ibrahim Comara (Côte d’Ivoire) na Mohamed Youla (Guinea).

Abakina hagati:  Ibrahima Sory Sankhon (Guinea), Mechack Elia (RD Congo), N’Guessan Yao Serge (Côte d’Ivoire) na Hamidou Sinayoko (Mali).

Ba rutahizamu: Jonathan Bolingi (DR Congo) na Sekou Koïta (Mali).

Abasimbura: Badra Ali Sangaré (Côte d’Ivoire), Djigui Diarra (Mali), Lomalisa Mutambala (RD Congo), Heritier Luvumbu (RD Congo), Daouda Camara (Guinea), Aka Essis (Côte d’Ivoire), Ernest Sugira (Rwanda), Ahmed Akaïchi (Tunisia), Elvis Chisom Chikatara (Nigeria) na Christopher Katongo (Zambia).

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengiyumva Damascene8 years ago
    amavubi yaragerageje ariko bagaragajeko arabana kubyerekeye gutaha izamu barakinnye RD Congo iratsinda ubutaha bajye bahamagara umukinnyi winararibonye wogukaruma ikipe ikareka ubwana imbereyizamu bizababyiza kubanya rwanda
  • Nsengiyumva Damascene8 years ago
    amavubi yaragerageje ariko bagaragajeko arabana kubyerekeye gutaha izamu barakinnye RD Congo iratsinda ubutaha bajye bahamagara umukinnyi winararibonye wogukaruma ikipe ikareka ubwana imbereyizamu bizababyiza kubanya rwanda
  • Damascene8 years ago
    ekipe yamavubi nubwo yavuyemo yitwaye neza.
  • ERIC MUSA8 years ago
    iyikipe niyo kabisa nuko mutatubwiye umukinnyi muto wirushanwa
  • Nkeshimana Assouman8 years ago
    Amavubi ntako atagize rwose yaduha ibyo yarishoboye byose ubutaha azabikora.
  • Aline8 years ago
    ehhh uwo muzehe Elia ngo afite imyaka 20? hahaha ntimukanyice
  • Bikorimana Ange8 years ago
    Ndababaye Kuko Mbuzemo Urya Mukinnyi Wa Angola W'imisatsi Utaha Izamu.Niwe Wabuze Muri Equipe Ya Chan.Mrc Bcp
  • tigo8 years ago
    Lomalisa yari akwiye kuba mu ikipe ya mbere. Ntabwo umuntu utanga assists 2 mu mukino wa nyuma wamushyira mubasimbura.
  • 8 years ago
    Amavubi weeeeeeeeeee
  • 8 years ago
    kindi jean claunde. amavubi ntako atagize nakomereze aho yekuzasubira inyuma .
  • 8 years ago
    uwomwana arabilwiye





Inyarwanda BACKGROUND