RFL
Kigali

Ikipe ya Beach-Volleyball yabimburiye izindi igana muri Algeria mu mikino Nyafurika y’ingimbi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/07/2018 17:29
0


Ku gicamunsi cy’iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018 saa kumi n’iminota 20 (16h20’) ni bwo ikipe y’abakinnyi bane (4) n’umutoza wayo Mudahinyuka Christophe bafashe indege berekeza i Alger muri Algeria mu mikino Nyafurika y’ingimbi iteganyijwe kuva kuwa 18-28 Nyakanga 2018.



Ikipe ya Beach-Volleyball igizwe n’abakinnyi bane (4) barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri (2) bagiye mbere bitewe nuko imikino yabo iri imbere kuri iyi gahunda y’irushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu.

Abakobwa barimo Munezero Valentine unahagarariye ikipe rusange y’abakinnyi b’u Rwanda bazaba bahatana muri iyi mikino. Munezero azaba afatanya Musabyimana Penelope. Ikipe y’abahungu irimo Kageruka Cedric na Masabo Bertin umutoza wabo bose akaba ari Mudahinyuka Christophe.

Ikipe y'u Rwanda ya Beach-Volleyball abahungu n'abakobwa

Ikipe y'u Rwanda ya Beach-Volleyball abahungu n'abakobwa

Aba baherekejwe na Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda. Biteganyijwe ko abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Karate no mu mukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru bazahaguruka mu Rwanda kuwa 20 Nyakanga 2018.

Mbere yo kubaha ibendera mu muhango wabaye kuwa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018, Uwacu Julienne yabanje kubihanangiriza ababwira ko ibendera ry’igihugu kuribaha atari ukurangiza umuhango ahubwo ko ari ikintu baba bagomba guha agaciro bakabanza bakamenya impamvu baba bahawe ibirango by’igihugu bakanamenya ko icyo baba basabwa ari intsinzi kugira ngo  rizazamurwe ahazaba habera amarushanwa.

"Mugomba kugenda mugahatana mu izina ry’igihugu, mugafatanya kuko ntabwo muzakina ku minsi imwe. Abakinnyi bagakina ariko abatakinnye mugashyigikira bagenzi banyu. Ibendera ry’igihugu ni ikintu gifite agaciro kuko si buri umwe wese uhabwa ibirango by’igihugu uko yiboneye. Ntabwo turibahaye ngo mugende muribike mu bikapu byanyu muririnda kwandura, murasabwa gutsinda kugira ngo rizazamurwe aho muzaba muri". Uwacu Julienne 

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo  ubwo yatangaga impanuro ku bakinnyi bazaba bari muri Algeria

Uwacu Julienne uyobora Minisiteri y’umuco na siporo kandi yabibukije ko bagomba gutandukana n’ingeso yo gutoroka igihugu kuko ngo n’abatorotse bifuza kugaruka bakabura uko baza, bityo ko bagomba kugenda muri Algeria bagakora ikibajyanye

"Hari abantu twohereza mu marushanwa bakigira mu bindi, ntabwo mugiye muri Algeria guherayo kuko aho mwajya hose hano ni ho iwanyu. Iyo mico mibi, izo ngeso mbi muzicikeho. N'abo muvugana nabo muzababwire ko ari ibigwari. Umuntu wese agira agaciro ariko agira aho ava, iyo udafite aho ubarizwa buri gihe uba uri ikibazo. Kuba umunyarwanda si igisebo kuko twishimiye aho tugeze kandi tubifitiye ishema". Uwacu Julienne

Mudahinyuka Christophe umutoza w'ikipe y'igihugu ya Beach-Volleyball hagati ya Munezero Valentine (Iburyo) na Musabyimana Penelope (Ibumoso)

Mudahinyuka Christophe umutoza w'ikipe y'igihugu ya Beach-Volleyball hagati ya Munezero Valentine (Iburyo) na Musabyimana Penelope (Ibumoso)

  Mudahinyuka Christophe (Ibumoso) na Munezero Valentine (Iburyo)

Mudahinyuka Christophe (Ibumoso) na Munezero Valentine (Iburyo)

Mudahinyuka Christophe umutoza w'ikipe y'igihugu ya Beach-Volleyball

Mudahinyuka Christophe umutoza w'ikipe y'igihugu ya Beach-Volleyball hagati ya Kageruka Cedric na Masabo Bertin

Ikipe rusange ya Beach-Volleyball izahagararira u Rwanda mu mikino y'ingimbi muri Algeria

Ikipe rusange ya Beach-Volleyball izahagararira u Rwanda mu mikino y'ingimbi muri Algeria

PHOTHOS: CNOSR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND