RFL
Kigali

Ikipe ya APR FC yasobanuye impamvu abakinnyi bagiye i Huye muri bisi ya “Twegerane”

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/02/2017 7:54
5


Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2017 ni bwo ikipe ya APR FC yafashe urugendo rugana mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye aho igomba gusura Mukura Victory Sport mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona. Gusa APR FC yatunguye abasanzwe bazi imodoka igendamo nyuma yo kugenda muri imwe mu modoka zizwi nka 'Twegerane'.



Nyuma  yaho amafoto acicikanye ku mbuga nkoranyambaga abakunzi b’iyi kipe na siporo muri rusange bibaza ku mpamvu yatumye APR FC igenda mu modoka nto ugereranyije n’iyo basanzwe bakoresha, byaje kugera kuri bamwe mu bafatanya mu kazi ko kuyobora iyi kipe, niko gutanga impamvu yabiteye.

Mu butumwa Kazungu Claver umuvugizi w’ikipe ya APR FC yageneye abanyamakuru yasobanuye ko byatewe nuko bisi(bus) zose za gisirikare zizitabazwa mu gikorwa cyo gutwara abayobozi bazitabira umwiherero i Gabiro. “Bus (Bisi) zose za gisirikare ejo (Kuwa Gatanu) zizatwara abayobozi i Gabiro mu mwiherero”. Kazungu Claver

Ikipe ya APR FC iheruka gusezererwa na FC Zanaco mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Total Champions League), yaje kunganya n’Amagaju FC 0-0 mu mukino wabereye i Nyamagabe. APR FC iraba ikina na Mukura VS ishaka amanota atatu yatuma ikomeza kotsa igitutu Rayon Sports ifitanye umukino na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade Amahoro.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35 dore ko irushwa inota rimwe na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere, mu gihe Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa 11 n’amanota 19.

APR FC

Abakinnyi ba APR FC muri bisi zikora mu gutwara abagenzi mu muhanda wa Kigali-Huye

APR FC

Imodoka nini APR FC isanzwe igendamo izatwara abayobozi i Gabiro mu mwiherero

Table

Dore uko urutonde rw'agateganyo ruhagaze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • anan7 years ago
    Ubundi Pg=W+D+L. None ko ndeba kuri APR W+D+L= 10+3+1=14 kandi Pg=16. Indi mikino ibiri byagenze bite?
  • Olivier7 years ago
    Bamwe bajya batebya ngo APR FC ifite imodoka urumva ko baba batebya nyine,Imodoka n iya MINADEF not APR FC,ahubwo igikorwa n uko bajya bayitiza kd birumvikana ko APR atari priority owner wíyo modoka
  • rayon7 years ago
    hhhhh,ko badusetse c ngo twaje muri V8 ,bakaba baje muri twegerane!!hhhh
  • Habituzeboris7 years ago
    Niba natwe impanvu irunvikana konunva abafana ba Gasenyi babonye ijambo ngo natwe twagiye muri twegerane.
  • 7 years ago
    NONESE APR FC UZIKO IBARIZWA MUYIHE MINISTERI ? IRI MURI MINADEF THEN MINISPOC,Ntukagereranye APR FC NANDI MA EQUIPE SHAAAAAAAA.APR FC SONGA MBELEEEEEEEEEEE





Inyarwanda BACKGROUND