Ku isaha ya Saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2016, nibwo ikipe ya APR FC yageze mu gihugu cya Tanzania aho bagiye gukinira umukino wo kwishyura mu mikino ya CAF Champions League n’ikipe ya Yanga. Ikigera ku kibuga cy’indege, yaganiriye n’itangazamakuru ryaTanzania.
Abakinnyi ba APR FC, nyuma yo guhurira n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege ndetse hakagira bamwe batanga ibiganiro bitandukanye, buriye imodoka ibajyana kuri Hotel ya Protea Hotel y’inyenyeri 3 ibarizwa mu mujyi rwagati i Dar es Salam, aho izajya iva ijya mu myitozo ya buri munsi.
Ikipe ya APR FC irakora imyitozo yayo ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu aho isabwa gukoresha imbaraga nyinshi ngo izabashe kwishyura ibitego 2-1 yatsindiwe mu rugo mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro.
Reba andi mafoto bakigera Tanzania:
Mukwihangana kwinshi abanyamakuru barindiriye ikipe ya APR FC
Bakirabukwa ikipe ya APR FC batangiye gufata amafoto
Ikipe ya APR FC igisesekara ku kibuga cy'indege
Abakinnyi ba APR FC ku kibuga cy'indege
Abakinnyi ba APR FC berekeza ku mudoka yabajyanye kuro Hotel
APR FC igisesekara kuri Hotel
Abakinnyi ba APR FC yerekeza imbere muri Hotel
Hotel APR FC icumbitsemo y'inyenyeri 3
Amafoto: Rutamu Elie Joe
TANGA IGITECYEREZO