RFL
Kigali

Ikipe ya APR FC ntiyaburamo umukinnyi nka Muhadjili Hakizimana-Didier Bizimana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/02/2018 14:24
2


Didier Bizimana muri iyi minsi uri gukora nk’umutoza wungirije anabifatanya no kuba ari umutoza utanga ingufu ku bakinnyi abona ko uburyo Hakizimana Muhadjili akinamo bujyanye neza n’urwego ikipe ya APR FC iriho. Hakizimana Muhadjili azwiho gukina umupira ushishimisha abafana kuko haba higanjemo amacenga n’udukoryo.



Umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Anse Reunion FC ibitego 4-0, Hakizimana Muhadjili yakinnye iminota 60’ mbere yo gusimburwa na Blaise Itangishaka. Abarebye uyu mukino bahise batekereza ko uyu musore azize kuba yafashe umwanya munini akina mu buryo bwo gucenga no gukora ubufindo mu kibuga mu gihe ikipe muri rusange yashakaga umubare w’ibitego uri hejuru.

Abajijwe n’abanyamakuru niba koko Hakizimana Muhadjili yasimbujwe azira gukora ubufindo bwinshi mu kibuga, Didier Bizimana wabaye myugariro wa APR FC yavuze ko atari uko bimeze kuko ngo Muhadjili Hakizimana ari umukinnyi utabura bigendanye n’urwego APR FC iriho. “Sasa buri muntu wese aba afite impano ye n’uburyo Imana yamuremye. Muhadjili (Hakizimana) ni umu-acteur (umunyadukoryo). Ni byiza nk’ikipe ya APR ntabwo yabura umukinnyi nka Muhadjili, baba bakenewe kabisa”. Didier Bizimana

Mu mukino ikipe ya APR FC yari yatangiye isa n'aho itinya kwishora mu bwugarizi bwa Anse Reunion FC, ubona ko badashaka kuyisatira cyane ariko bakayicunga irangaye gato bagashaka kwihuta baciye mu mpande (Contre-Attaque).

Didier Bizimana (Ibumoso) avuga ko abakinnyi nka Muhadjili Hakizimana baba bakenewe

Didier Bizimana (Ibumoso) avuga ko abakinnyi nka Muhadjili Hakizimana baba bakenewe

Didier Bizimana avuga ko ari uburyo bari bize kuko ngo mu myaka itatu ishize bagiye batsindwa mu buryo bwihuse bitewe no kutita cyane ku mikinire y’amakipe babaga bahatanye.

“APR ubu tumaze umwaka wa gatatu dukina amarushanwa mpuzamahanga. Uyu mwaka rero twagabanyije igihunga tubwira abakinnyi ko batagomba kwiyahura cyane bagana mu rubuga bw’amahina rw’indi kipe, nabo barabitwumvira”.

Muri uyu mukino, Bizimana Djihad yafunguye amazamu ku munota wa 13'. Bizimana yongeye kubona igitego ku munota wa 70’ aza kubona ikindi ku munota wa 90+2’. Issa Bigirimana yatsinze ku munota wa 79’ w’umukino.

Abakinnyi 11 APR FC babanje mu kibuga:

Kimenyi Yves (GK, 21), Rugwiro Herve (4),Buregeya Prince (18), Ombolenga Fitina (25), Imanishimwe Emmanuel (24), Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C-7), Bizimana Djihad (8), Sekamana Maxime (17)/Nshuti Innocent (19), Issa Bigirimana (26), Hakizimana Muhadjili (10)/Blaise Itangisha (22) na Byiringiro Lague (14)/Twizerimana Martin Fabrice (6).

Hakzimana Muhadjili yari yabanje mu kibuga aza gusimburwa

Hakizimana Muhadjili yari yabanje mu kibuga aza gusimburwa

Hakziimana Muhadjili (iburyo) aganira na Issa Bigirimana (ibumoso)

Hakizimana Muhadjili (iburyo) aganira na Issa Bigirimana (ibumoso)

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC umwe mu batoza barebye uyu mukino ari kumwe na Habimana Hussein (inyuma)

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC umwe mu batoza barebye uyu mukino ari kumwe na Habimana Hussein (inyuma)

Hakizimana yerekana ko ashaka imipira ibiri myiza agakora akazi

Hakizimana yerekana ko ashaka imipira ibiri myiza agakora akazi

Hakizimana akurikiye Helton Monnaie kapiteni wa Anse Reunion FC

Hakizimana akurikiye Helton Monnaie kapiteni wa Anse Reunion FC

Byarangiye amugushije ashaka umupira

Byarangiye amugushije ashaka umupira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Apr kimuiima6 years ago
    stade ko yari yambaye ubusa buri buri ra!? ntabagana tukigira egoko!
  • Munyemana Thierry6 years ago
    Apr Fc Niba Izabanza Muri Mari Tuzakome Jorba Tuzayiha Ibyayo Kbs





Inyarwanda BACKGROUND