RFL
Kigali

Ikipe y'u Rwanda yazamutseho imyanya 13 ku rutonde rwa FIFA mu gihe igiye gucakirana na Ghana

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:3/09/2015 10:47
5


Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yazamutseho imyanya 13 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA mu gihe yitegura guhatana n’ikipe y’igihugu cya Ghana y’umupira w’amaguru, ikipe iza imbere y’u Rwanda cyane ku rutonde rwa FIFA ariko yo ikaba itigeze izamuka cyangwa ngo imanuke ku rutonde.



Mu kwezi gushize, ikipe y’u Rwanda yari ku mwanya wa 91 ku rutonde rwa FIFA, none ubu yateye intambwe ibasha kugera ku mwanya wa 78 ku isi, iyi ikaba ari inkuru nziza ku ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe kuwa Gatandatu w’iki cyumweru izakina n’ikipe ya Ghana, iyi yo ikaba iri ku mwanya wa 27 ku rutonde rw’isi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, iri ku mwanya mwiza kurusha bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afrika bisanzwe bizwiho amateka akomeye ndetse binakomokamo abakinnyi bubatse amateka mu mupira w’amaguru, muri ibyo hakaba harimo nka Togo ya Emmanuel Adebayor iri ku mwanya wa 79, Maroc ya Marouane Chamakh wamenyekanye muri Arsenal iri ku mwanya wa 85, Angola yagiye mu gikombe cy’isi cya 2006 iri ku mwanya wa 88.

Nk'uko byatangajwe na FIFA binyuze ku mbuga nkoranyambaga, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku isi cyazamutse cyane mu manota muri uku kwezi, bisobanura ko mu gihe rwaramuka rwirwaye neza imbere y'igihugu cya Ghana rwarushaho kujya ku mwanya mwiza.

fifa

Mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ka CECAFA, igihugu cya Uganda nicyo kiza imbere y’u Rwanda kuko kiri ku mwanya wa 71, naho u Burundi buri ku mwanyab w’134, Tanzania ku mwanya w’140, Kenya ku mwanya w’116, Ethiopia ku mwanya w’103,  Eritrea ku mwanya wa 201, Somalia ku mwanya wa 202 naho Didbouti ikaza ku mwanya wa 205






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RutayisireSaleh8 years ago
    Birashimishije ni ishema ku banyarwanda twese abayobozi ni bâtière inkunga abo basore kuko ahanini tuzira amikoro abakinnyi bo barahari nicyo gihe.
  • RutayisireSaleh8 years ago
    Birashimishije ni ishema ku banyarwanda twese abayobozi ni bâtière inkunga abo basore kuko ahanini tuzira amikoro abakinnyi bo barahari nicyo gihe.
  • Nkundimana8 years ago
    Congratulations to you guys, keep up
  • Alexis gakwaya8 years ago
    ikipe yacu irashimishije yateye intambwe ishimishije dukomeze tuyishyigikire
  • 8 years ago
    courage kbs!





Inyarwanda BACKGROUND