RFL
Kigali

Ikipe y’igihugu ya Basketball iri muri Mali, yatunguwe no kwakirizwa indirimbo yubahiriza igihugu yashyinguwe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/07/2015 8:20
3


Ikipe y’igihugu ihagarariye u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu irushanwa rya Afrobasket riri kubera muri Mali mu batarengeje imyaka 16 batunguwe no kumva haririmbwa indirimbo yubuhariza igihugu ya cyera ndetse imaze imyaka 13 ishyinguwe, bituma abasore bato b’u Rwanda bagwa mu kantu.



Ubwo biteguraga gutangira umukino wabo wa mbere wabahuje n’ikipe ya Mali yakiriye aya marushanwa, aba basore bari bahagarariye u Rwanda mu gihe bari biteguye kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo izwi ku izina rya ‘Rwanda nziza’, batunguwe no kumva hacuranzwe indirimbo ya cyera yitwaga ‘Rwanda rwacu’. Iyi ndirimbo yasimbujwe muri Mutarama 2002, mu gihe aba bana bari bafite imyaka itatu gusa y'amavuko byumvikana ko benshi uretse kuba bayizi mu mateka batigeze bayiririmbaho na rimwe mu buzima bwabo.

Nk’uko tubikesha abari kumwe n’iyi kipe muri Mali, aba basore banze kwihanganira ibi bibabayeho batera hejuru bagaragaza ko batishimye, gusa band ntiyahita imenya impamvu ndetse indirimbo irakomeza kugeza ubwo abayicurangaga baje kubonera ko bibeshye mu gihe bari bageze ku gitero cya kabiri maze bahita bayihagarika bashaka inshya barayicuranga umukino ubona gutangira.

Uretse uku gutangira nabi bahungabanywa mu mutwe, no mu kibuga aba basore bato b’u Rwanda ntibyabagendekeye neza kuko batsinzwe na Mali amanota 71 kuri 40. U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere aho rurikumwe n’amakipe nka Mali, Misiri, Algeria, Nigeria na Equatorial Guinea.

Kuri uyu wa Gatanu akaba aribwo aba basore baza kuba bakina umukino wabo wa kabiri n’ikipe ya Misiri.

Ifoto ibanza: Ni y'iyi kipe ubwo yakatishaga itike yo kwerekeza muri iyi mikino ya Afrobasket U16






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dad8 years ago
    Ndumiwe koko!!!
  • 8 years ago
    Ahhhh nakumiro gsa birandenze
  • niyomuvandimwe jean paul8 years ago
    muri mali nibabi cyane





Inyarwanda BACKGROUND