RFL
Kigali

Ikipe y’igihugu Amavubi yongeye gutakaza imikino yayo ibiri ya gicuti yakiniye muri Maroc. Ese iyi kipe iratanga ikizere?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/10/2015 10:54
1


Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya gicuti yakiniye muri Maroc muri iyi weekend, harimo uwo batsinzwe na Burkina Faso kuwa Gatanu ndetse n’undi baraye batsinzwemo na Tuniziya, benshi bakomeje gushidikanya ku hazaza h’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje gutsindwa umusubirizo mu gihe yitegura imikino ikomeye harimo na CHAN izabera mu Rwanda.



Iyi kipe iyobowe n’umutoza Johhny McKinstry ikaba yari imaze iminsi mu mwiherero muri Maroc yitegura amarushanwa atandukanye ari imbere. Umukino wa mbere wa gicuti Amavubi yawukinnye kuwa Gatanu ushize bahura n’ikipe ya Burkina Faso y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, yaje kubatsinda igitego kimwe ku busa cyo ku munota wa 75.

Muri uyu mukino, umutoza John McKinstry akaba yari yakinishije ikipe y’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho gukaza imyitozo y’ikipe izakina imikino ya CHAN. Nyuma yo gutsindwa umutoza yatangaje ko ikipe ye igerageza gukina neza ariko igifite byinshi byo gutozwa cyane cyane ku busatirizi bwayo.

Umukino wakurikiyeho ni uwo bakinnye kuri iki Cyumweru, ubwo bahuraga n’ikipe ya Tuniziya yabatarengeje imyaka 23 izakina imikino Olympic, nayo yasubiriye Amavubi iyitsinda igitego 1-0, mu gihe yari yiyambaje abakinnyi bakina muri shampiyona yo mu Karere barimo kapiteni Haruna Niyonzima, Mugiraneza Jean Baptiste hamwe na Salomon Nirisarike ukina mu kiciro cya mbere mu Bubiligi mu ikipe ya Saint Trond.

John

Umutoza w'amavubi amaze gutsindwa imikino ine yikurikiranya ariko ngo aracyafitiye ikipe ye icyizere

Nyuma y’uyu mukino umutoza John McKinstry, yavuze ko hakiri igihe cyo gukosora amakosa, ndetse agifitiye icyizere ikipe ye, gusa ibi siko benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru babibona dore ko iyi yari intsinzwi ya gatatu y’uyu mutoza n’ikipe ye mu mikino ya gicuti, nyuma yo gutsindwa na Ghana i Kigali igitego 1 ku busa mu marushanwa yo gushakisha itike yo kujya mu gikomba cya Afrika(AFCON), nyuma bakaza gutsindwa na Gabon igitego 1 - 0.

Mbere y’uko u Rwanda rwakira CHAN muri Mutarama 2016, mu mpera z’uyu mwaka, ikipe y’igihugu Amavubi ifitemo imikino myinshi, aho hagati ya tariki ya 11 na 15 azakina na Libya mu mukino wa mbere uzabera muri Tuniziya wo gushakisha itike yo kujya mu matsinda yo guhatanira kuzerekeza mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya mu 2018, naho umukino wo kwishyura ukazabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo.

Nyuma y’iyi mikino ibiri izasiga bimenyekanye niba u Rwanda rubonye itike yo kujya mu matsinda cyangwa urugendo rwabo mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya rurangiye, Amavubi azahita yerekeza I Addis- Abeba muri Ethiopia mu mikino ya CECAFA y’ibihugu izatangira tariki ya 21/11/2015 kugeza 06/12/2015.

Nyuma ikipe y’igihugu izahita yongera kwitegura imikino y’igikombe cy’Afrika gihuza ibihugu ariko ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu(CHAN) izakirwa n’u Rwanda kuva tariki ya 16/01/2016 kugeza tariki 07/02/2015.

Biteganijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi izagera i Kigali kuwa Kane w’iki Cyumweru, ikazongera kugira umwiherero tariki ya 08/11/2015 ubwo bazaba bitegura uyu mukino wa Libya.

Ese nyuma yo gutsindwa umusubirizo muri iyi mikino ya gicuti, iyi kipe hari icyizere itanga muri aya marushanwa yose ayitegereje?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera micho8 years ago
    Birababaje kabsa kubona urwanda rutsindw gutyo ariko amavvubi tubafitiye ikizere ko bazegukana CHAN





Inyarwanda BACKGROUND