RFL
Kigali

Ikipe y'abakinnyi 11 b'Abanyarwanda bitwaye neza muri shampiyona 2017-2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/06/2018 12:16
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018 ni bwo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yashyirwagaho akadomo nyuma yo kuba yari yaratangiye kuwa 30 Ukwakira 2017. APR FC ni yo yatwaye iki gikombe ku nshuro yayo ya 17 kuva mu 1993.



Umuntu arebye uburyo abakinnyi n’amakipe atandukanye bagiye bitwara usanga hari abagiye barusha abandi mu gutanga umusaruro ku giti cyabo no gufasha amakipe yabo gutsinda imikino imwe n’imwe ya shampiyona.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 b’Abanyarwanda bigaragaje cyane muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018 utararangira mu Rwanda ariko shampiyona nk’imwe mu bigize uyu mwaka ikaba yararangiye.

Abakinnyi 11 b'Abanyarwanda bitwaye neza mu mboni za INYARWANDA:

Umunyezamu: Kimenyi Yves (APR FC, 21):

Image result for Kimenyi Yves  inyarwanda

Kimenyi Yves umunyezamu utari mukuru cyane, yafatanyije na APR FC gutwara igikombe cya shampiyona ari amahitamo ya mbere mu izamu. Kimenyi yafashije izamu rya APR FC kuba shampiyona irangiye ari ryo zamu ryinjiyemo ibitego bicye (15). Irindi zamu ryinjiyemo ibitego bicye ni irya Mukura Victory Sport (20) naho irya AS Kigali ryabitse ibitego 25, Rayon Sports 22 mu gihe irya Etincelles FC ryabitse 23.

Inyuma iburyo: Ombolenga Fitina (APR FC, 25):

Image result for Ombolenga Fitina inyarwanda

Ombolenga Fitina kugeza ubu shampiyona aho irangiriye ntawashidikanya ko ari we muyobozi w’abandi bakinnyi b’abanyarwanda bakina inyuma ahagana iburyo kuko nta makosa yigeze akora ku buryo byaba byaravuyemo gutsindwa kwa APR FC. Ombolenga bimwe mu bintu arusha abandi bakina kuri uyu mwanya ni uko afite ubushobozi bwo kuba yatera koruneri neza, kuzamukana umupira akawutanga ari hafi y’urubuga rw’amahina ndetse no kuba yakina uruhande rwose nta wundi umuri imbere (Right-Wing-Back).

Inyuma ahagana ibumoso: Eric Rutanga Alba (Rayon Sports, 3):

Image result for Eric Rutanga Alba  inyarwanda

Eric Rutanga Alba ni myugariro wa Rayon Sports bakuye muri APR FC kugira ngo bakorane ubwo uyu mwaka w’imikino dusoje wari ugiye gutangira. Nyuma yo kuba yari avuye mu ikipe ya APR FC atabonagamo umwanya wo gukina, Eric Rutanga byamubereye amahire yitwara neza mu minsi ye ya mbere muri Rayon Sports ahita anabona umwanya uhoraho.

Bigendanye n’igihagararo cy’uyu mugabo, ushobora kumwibeshyaho ko wenda yaba atari umukinnyi wagira icyo atanga nk’umusaruro, gusa ikintu cya mbere arusha abandi bose bakina kuri uyu mwanya ni uko atsinda ibitego by’imipira iteretse bityo abatoza batandukanye bakaba bishimira kumushyira mu kibuga kuko aho rukomeye yatuma ikipe ibona inota.

Mu mutima w’ubwugarizi: Rugwiro Herve (APR FC, 4) na Bishira Latif (AS Kigali, 5):

Image result for Rugwiro Herve inyarwanda

Bigendanye n’uburyo abakinnyi bagaragaza ubushobozi bwabo mu bijyanye no kugarira baherereye imbere y’izamu, Rugwiro Herve na Bishira Latif wa AS Kigali ni bo baba aba mbere muri iyi gahunda.

Image result for Bishira Latif  inyarwanda

Bishira Latif

Mu buryo bw’imikinishirize, Rugwiro Herve yaba ari iruhande rwa Bishira Latif ariko mu gihe basatiriwe hakajya habanza kugenda Rugwiro kugira ngo Bishira Latif abe ari aho areba ubundi buryo buri bwitabazwe bakiza izamu (Libero).

Hagati mu kibuga (Mugiraneza JB, Ally Niyonzima na Bizimana Djihad):

Image result for Mugiraneza Jean Baptiste inyarwanda

Hagati mu kibuga h’iyi kipe ntabwo umuntu yatinda kuvuga ko haba hayobowe na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ifite igikombe cya shampiyona. Uyu mugabo yaba akina asa naho ari hafi y’abugarira abarinda gusatirirwa cyane (Holding Midfielder).

Image result for Bizimana Djihad     inyarwanda

Bizimana Djihad 

Ally Niyonzima (8) ku mupira

Ally Niyonzima 

Imbere ya Mugiraneza Jean Baptiste Miggy haba hari Bizimana Djihad wahoze muri APR FC ariko akaba abarizwa muri Weasland Beveren mu Bubiligi. Bizimana yaba aringaniye neza na Ally Niyonzima wa AS Kigali waba akina asa n’uwugaruka inyuma ariko Bizimana Djihad akaba afite akazi ko gukina aherekeza abasatira n’abaca mu mpande bagan imbere.

Inyuma ya rutahizamu: Hakizimana Muhadjili (APR FC, 10):

Image result for Hakizimana Muhadjili  inyarwanda

Hakizimana Muhadjili uvuga ko umwanya yishimira cyane ari ugukina inyuma ya rutahizamu, kuri ubu bihura n’ukuri kuko uyu mwanya wamuhaye ibitego 13 bituma aba umukinnyi wa kabiri ufite ibitego byinshi inyuma ya Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali uyoboye abandi n’ibitego 15.

Hagati iburyo: Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC, 14):

Ndayishimiye Antoine Dominique yujuje ibtego umunani (8) anaba umukinnyi w'umukino

Ndayishimiye Antoine Dominique umukinnyi wa Police FC witwaye neza muri iyi shampiyona dusoje, ntabwo yabura kuri uyu mwanya kuko mu mikino yakinnye imyinshi ni mu gice cy’iyo kwishyura akaba yarabashije kwinjiza ibitego umunani (8) muri shampiyona nyamara adakina nka rutahizamu kuko ubona afite ubushobozi bwo kwisunika agana imbere ariko akanafasha kugaruka inyuma igihe ikipe ye itakaje umupira kimwe mu bintu arusha abandi bakina kuri uyu mwanya.

Rutahizamu rukumbi: Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC, 9):

Related image

Uwimbabazi Jean Paul ni umukinnyi wagaragaje ko ibijyanye no gutaha izamu abizi kuko amwe mu makipe akomeye yari muri iyi shampiyona yagiye ayavumbamo igitego. Aha nka Rayon Sports, APR FC, AS Kigali na Police FC ziramuzi kundusha.

Mu mikino ya shampiyona yarangiye kuwa Gatatu tariki 27 Kamena 2018, Uwimbabazi Jean Paul yatsinze ibitego icyenda (9) ndetse Kirehe FC ikaba yarasoje yicaye ku mwanya wa cumi (10) n’amanota 34 mu mikino 30.

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND