Ikigo cyizwi ku izina rya Gasore Serge Foundation kibarizwa mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, cyahawe igihembo nk’abarusha ibindi bigo muri gahunda yo guteza imbere siporo cyane bahereye ku bana bakiri bato mu Rwanda.
Mu itangwa ry’ibi bihembo ryakozwe kuwa 30 Werurwe 2018 muri Hotel Ubumwe, Gasore Serge nyiri iki kigo, yabwiye abanyamakuru ko iki gihembo atagiherewe ubusa kuko ababitanze bafite icyo bagendeyeho kandi ko batibeshye ku bikorwa na gahunda ikigo “Gasore Serge Foundation” kigeza ku rubyiruko rw’u Rwanda muri rusange.
“Ibi mbigezeho kubera ibikorwa nkorana n’urubyiruko cyane mbashakira aho bagaragariza impano, abana bo hasi kugeza ku myaka nka 18, bagakina, bakiga bakanakora ibindi bitandukanye byabafasha kuzamuka neza. Nkorana n’urubyiruko muri siporo, uburezi n’ubuzima”. Gasore Serge
Gasore Serge washinze akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation"
Nyuma yo gushimirwa nk’ikigo cyakoze akazi gakomeye muri uyu mwaka, Gasore Serge uyobora akaba ari nawe washinze “Gasore Serge Foundation” avuga ko muri uyu mwaka agiye kongera imbaraga mu bikorwa bye ndetse ko bimwe byanatangiye gukorwa birimo no gufungura ikigo cy’urubyiruko mu Karere ka Burera. Mu magambo ye yagize ati”
Ubu nta kindi navuga kigiye gukurikira uretse gukomeza gahunda dusanzwe dufite muri gahunda z’ikigo. Dukorana n’urubyiruko ni na yo mpamvu tugenda twiyegereza ahari urubyiruko kuko ntabwo twaguma i Ntarama gusa. Ni muri urwo rwego rero twanamaze gufungura ikigo cy’urubyiruko mu Karere ka Burera. Tuzagenda tugerageza turebe ko twagera ku bana benshi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Gasore Serge Foundation yahembwe nk’ikigo giteza imbere siporo kandi nta nyungu kigamije. Hibukijwe ko ariyo itegura 20 KM de Bugesera ndetse n’andi marushanwa anyuranye mu kwiruka no gusiganwa ku magare kandi ikanafasha abana bakiri bato kuzamura impano zabo.
Areruya Joseph ni we wabaye umukinnyi w’umwaka ahigitse Yannick Mukunzi ukinira Rayon Sports, Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame ukinira Rayon Sports na Kami Kabange Milambwe ukinira REG BBC. Areruya Joseph, yatwaye Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir 2018 ndetse anafasha ikipe y’igihugu muri shampiyona ya Afurika 2018 iheruka kubera mu Rwanda.
Areruya Joseph yashyikirijwe igihembo na Karekezi Leandre uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda ( FRVB)
Rwanda Sports Awards ihemba abakinnyi, amakipe, abatoza, abaterankunga n’amashyirahamwe yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu mikino mu Rwanda. Mu itangwa ry’ibihembo bya 2018 harimo ibyiciro bibiri (2) by’ibihembo:Ibihembo bitigeze bihatanirwa byahawe abantu cyangwa ibigo bitewe n’uruhare bigira mu kuzamura Siporo mu Rwanda ndetse n’ibihembo byahataniwe. Mu bihembo bitahataniwe harimo icyahawe Umujyi wa Kigali kubera gahunda watangije izwi nka ’Car Free Day’ ifasha abantu gukora Siporo. Kuri ubu isigaye ikorwa 2 mu kwezi.
Mukasa Nelson usanzwe atoza muri Car Free Day yahawe igihembo cy'umwalimu mwiza siporo
REG nayo yahembwe nk’ikigo cyigenga giteza imbere imikino naho SORAS ihembwa nk’ikigo gitera inkunga imikino inyuranye. Ishuri rya Lycee de Kigali ryahembwe nk’ikigo cy’amashuri yisumbuye giteza imbere Siporo ndetse kikanitwara neza mu marushanwa anyuranye. Mukunzi Yannick ukinira Rayon Sports yahawe igihembo nk’umukinnyi ukunzwe n’abafana. Mukasa Nelson yahembwe nk’umutoza ufasha abantu gukora Siporo. Mukasa Nelson ni we utoza ababa bitabiriye ’Car Free Day’.
Umunyabigwi witwaye neza wahembwe ni ikipe y’Amavubi yagiye mu gikombe cya Afurika muri 2004. Igihembo cyatanzwe hari abakinnyi 2 mu bakinnye iki gikombe: Canisius wahoze akinira Mukura VS n’Amavubi na Nkunzingoma Ramazan wari mu izamu ry’Amavubi muri icyo gikombe. Nshutinamagara Ismail bita Kodo yari ahari ahagarariye Eric Nshimiyimana usanzwe ari umutoza mukuru wa AS Kigali ariko akaba na we ari umwe mu bakinnyi bakinnye CAN 2004. Eric ntiyabonetse kuko aheruka kugira ibyago agapfusha nyina umubyara. Kuko ikiriyo kitararangira ntiyabashije kuhaboneka.
Mu bihembo byahatanirwaga Salome Nyirarukundo ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umukobwa witwaye neza kurusha abandi. Yahigitse Denise Mutatsimpundu nda Nzayisenga Charlotte bakina Beach Volleball. Gikundiro Forever yahembwe nka Fan Club y’umwaka ihigitse Online Fan Club ifana APR FC, March Generation ifana nayo Rayon Sports, Green Brigade ifana Kiyovu Sports na Zone 1 ifana APR FC. Ni inshuro ya 2 yikurikiranya Gikundiro Forever yegukana iki gihembo.
Sterling Magnell utoza ikipe y’igihugu y’Amagare ni we wabaye umutoza w’umwaka ahigitse Paul Bitoke utoza ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mukasa Nelson utoza muri Car Free Day. Rayon Sports ni yo yabaye ikipe nziza y’umwaka ihigitse REG ikina Basket na Gisagara ya Volleball.
Dore uko ibihembo byatanzwe:
Best Public Instutition: Kigali City
Best Sports Brand: SORAS
Best Corporate Team:REG
Best performing school in Sports:Lycee de Kigali
Best Sport mental:Mukasa Nelson
Best Sport Organization:Gasore Serge Foundation
Best Fan Choice:Yannick Mukunzi/ Rayon Sports
Best Sports Legend:Amavubi CAN 2004
Best Female of the Year:Salome Nyirarukundo
Best Fan Club of The Year:Gikundiro Forever Group/ Rayon Sports
Best Coach of the Year: Sterling Magnell
Best Local Sports Club of the Year:Rayon Sports
Best Personality of the Year: Areruya Joseph
Yannick Mukunzi yahawe igihembo cy'umu-Sportif watowe n'abafaa benshi
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC ni we wamushyikirije iki gihembo
Ibihembo byatanzwe byazanwaga n'abali
Hahembwe ikipe y'igihugu Amavubi yaserukiye u Rwanda muri AFCON 2004
Nshutinamagara Ismael Kodo umutoza wungirije muri AS Kigali yari yaje ahagarariye Eric Nshimiyimana
Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports ni we wari umunyezamu w'Amavubi mu 2004
Gikundiro Forever ni bo bafana b'umwaka
Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Matic avuga ijambo mu izina rya Gikundiro Forever abereye umunyamabanga
Rayon Sports ni yo kipe y'umwaka
Muhire Jean Paul usanzwe ari umubitsi wa Rayon Sports ni we wari uyihagarariye muri uyu muhango
Shaban Hussein Tchabalala (Ibumoso) na Mukunzi Yannick (Iburyo)
Mukasa Nelson (Ibumoso) na Gasore Serge (Iburyo)
AMAFOTO: Jean Paul Nkezabera
TANGA IGITECYEREZO