RFL
Kigali

Ikibazo cy’ibyangombwa cyatumye Ombolenga Fitina agaruka mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/04/2017 21:25
2


Ombolenga Fitima myugariro w’ikipe ya MFK Topvar Topolcany n’ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu ari i Kigali mu rugendo rw’iminsi ibiri avuga ko ibyangombwa abura azaba yabibonye agasubira muri Slovakia aho muri Gicurasi 2017 agomba kwerekeza mu yindi kipe.



Fitina wavuye muri Kiyovu Sport avuga ko ibyangombwa abura bitazatinda kuko ngo mu minsi ibiri uhereye kuri uyu wa Kane azaba yabibonye. “Impamvu naje ni ibyangombwa ntari mfite ariko ntabwo ndibutinde kuko ni iminsi ibiri ngahita nsubirayo”. Ombolenga Fitina

Kuri gahunda ntabwo MFK Topvar Topolcany ariyo kipe Fitina yagombaga gukinira:

Mu busanzwe uyu musore yagombaga guca muri MFK Topvar Topolcany agahita yihuta ajya (Transit) mu ikipe y’indi yo muri Slovakia yamwifuzaga nubwo byakomeje gutinda.

Ombolenga avuga ko Topolcany yari inzira yihuse yari gucamo agana mu yindi kipe yamwifuzaga mu gihugu cya Slovakia, gusa ngo ibiganiro abayobozi ba Topolcany bagiranye n’indi kipe imushaka bitararangira. Kuba ibiganiro bitararangira byatumye aba ayigumye gato kuzageza kuwa 1 Gicurasi 2017. “Byarangiye nyisubiyemo (Topolcany) kuko ibiganiro hagati ya Topolcany n’ikipe nari kuzerecyezamo ntabwo byagenze neza. Ntegereje ko shampiyona irangira nkabona kuba nakwerecyezayo”.

Uyu musore akomeza avuga ko uretse kuba ashakwa n’amakipe yo muri Slovakia, hari n’andi makipe amwifuza ku mugabane w’i Burayi ariko kuba agifite amasezerano yakuye muri Kiyovu Sport agenderaho muri Topolcany bitamukundira kugira ahandi ajya.

Ese Topolcany na Kiyovu Sport barangije kumvikana buri kimwe?

Nk’uko Fitina abivuga Kiyovu  Sport na Topolcany bari bakoze igisa n’ubufatanye bwafasha uyu mukinnyi kuba yahita abona indi kipe ariko kugeza ubu ntabwo impande zombi zirarangiza neza ibyo bari bumvikanye.

“Hagati ya Topolcany na Kiyovu ibyo bavuganye ntabwo birarangira kuko haracyari igihe....ubundi Toplcany ni transit (aho yari kuzanyura ajya mu yindi kipe), niko byari bimeze. Ariko ubu dutegereje ko gahunda bavuganye zirangira, ubundi Topolcany ikarangizanya na Kiyovu”. Ombolenga Fitina.

Ombolenga avuga ko kandi icyizere afite ari uko kuwa 1 Gicurasi 2017 ari bwo Kiyovu Sport na Topolcany bazaba barangiza ibyo bumvikanye aho Kiyovu Sport izahita yandikira Topolcany bikarangira.

UMVA HANO OMBOLENGA ASOBANURIRA ABANYAMAKURU UKO IKIBAZO CYE GITEYE

 Ombolenga (wambaye umutuku) avuga ko ategereje tariki ya 1 Gicurasi 2017 akamenya aho ibye bigana

Ombolenga (wambaye umutuku) avuga ko ategereje tariki ya 1 Gicurasi 2017 akamenya aho ibye bigana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwanda forever6 years ago
    Ariko ngewe abo ba type baratsetsa. Bavuye mucyiciro cya mbere mu Rwanda bagiye mucyiciro cya gatatu muri Slovakia kweri. Cyangwa ni ugukunda kujya iburayi gusa ? Nibyiza ariko nibabaha offer yo gukina hanze bage bashaka amakipe yo mu cya mbere cyangwa icyakabiri basi nkuko tuzi abandi bakinnyi bo mubindi bihugu. Ariko mwifurije Bonne chance
  • Kigoli 6 years ago
    Kiyovu nirebe ombolenga kuko yadukoreye byiza kdi byinshi





Inyarwanda BACKGROUND