Ombolenga Fitima myugariro w’ikipe ya MFK Topvar Topolcany n’ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu ari i Kigali mu rugendo rw’iminsi ibiri avuga ko ibyangombwa abura azaba yabibonye agasubira muri Slovakia aho muri Gicurasi 2017 agomba kwerekeza mu yindi kipe.
Fitina wavuye muri Kiyovu Sport avuga ko ibyangombwa abura bitazatinda kuko ngo mu minsi ibiri uhereye kuri uyu wa Kane azaba yabibonye. “Impamvu naje ni ibyangombwa ntari mfite ariko ntabwo ndibutinde kuko ni iminsi ibiri ngahita nsubirayo”. Ombolenga Fitina
Kuri gahunda ntabwo MFK Topvar Topolcany ariyo kipe Fitina yagombaga gukinira:
Mu busanzwe uyu musore yagombaga guca muri MFK Topvar Topolcany agahita yihuta ajya (Transit) mu ikipe y’indi yo muri Slovakia yamwifuzaga nubwo byakomeje gutinda.
Ombolenga avuga ko Topolcany yari inzira yihuse yari gucamo agana mu yindi kipe yamwifuzaga mu gihugu cya Slovakia, gusa ngo ibiganiro abayobozi ba Topolcany bagiranye n’indi kipe imushaka bitararangira. Kuba ibiganiro bitararangira byatumye aba ayigumye gato kuzageza kuwa 1 Gicurasi 2017. “Byarangiye nyisubiyemo (Topolcany) kuko ibiganiro hagati ya Topolcany n’ikipe nari kuzerecyezamo ntabwo byagenze neza. Ntegereje ko shampiyona irangira nkabona kuba nakwerecyezayo”.
Uyu musore akomeza avuga ko uretse kuba ashakwa n’amakipe yo muri Slovakia, hari n’andi makipe amwifuza ku mugabane w’i Burayi ariko kuba agifite amasezerano yakuye muri Kiyovu Sport agenderaho muri Topolcany bitamukundira kugira ahandi ajya.
Ese Topolcany na Kiyovu Sport barangije kumvikana buri kimwe?
Nk’uko Fitina abivuga Kiyovu Sport na Topolcany bari bakoze igisa n’ubufatanye bwafasha uyu mukinnyi kuba yahita abona indi kipe ariko kugeza ubu ntabwo impande zombi zirarangiza neza ibyo bari bumvikanye.
“Hagati ya Topolcany na Kiyovu ibyo bavuganye ntabwo birarangira kuko haracyari igihe....ubundi Toplcany ni transit (aho yari kuzanyura ajya mu yindi kipe), niko byari bimeze. Ariko ubu dutegereje ko gahunda bavuganye zirangira, ubundi Topolcany ikarangizanya na Kiyovu”. Ombolenga Fitina.
Ombolenga avuga ko kandi icyizere afite ari uko kuwa 1 Gicurasi 2017 ari bwo Kiyovu Sport na Topolcany bazaba barangiza ibyo bumvikanye aho Kiyovu Sport izahita yandikira Topolcany bikarangira.
UMVA HANO OMBOLENGA ASOBANURIRA ABANYAMAKURU UKO IKIBAZO CYE GITEYE
Ombolenga (wambaye umutuku) avuga ko ategereje tariki ya 1 Gicurasi 2017 akamenya aho ibye bigana
TANGA IGITECYEREZO