RFL
Kigali

Ikarita itukura yahawe Imran Nshimiyimana muri Super Cup ivuze iki kuri shampiyona?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/10/2017 10:05
1


Kuwa 23 Nzeli 2017 ni bwo Nshimiyimana Imran ukina hagati muri APR FC yahawe ikarita itukura ubwo bakinaga na Rayon Sports umukino wa Super Cup 2017 kuri sitade Umuganda. Mu bindi bihugu nka Espagne iyo uhawe iyi karita hari umubare runaka w’imikino ya shampiyona ugomba gusiba, gusa mu Rwanda siko bimeze.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017 ubwo APR FC yatsindaga Sunrise FC ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona, Nshimiyimana Imran yinjiye mu kibuga ku munota wa 63’ asimbuye Hakizimana Muhadjili.

Babajijwe niba APR FC idashobora guterwa mpaga mu gihe yaba ikinishije umukinnyi nyamara byashoboka ko FERWAFA yaba igira itegeko rihana umukinnyi wahawe ikarita itukura muri Super Cup.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Rutayisire Jackson ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yavuze ko nta tegeko na rimwe riri mu Rwanda rizitira umukinnyi wahawe ikarita itukura kuba atakina umukino wa shampiyona bityo ko APR FC nta kosa yakoze.

“Nta kibazo. Amarushanwa abiri atandukanye kuko Super Cup yari ifite amabwiriza yayo ayigenga na shampiyona ifite amategeko ayigenga. Urumva ko bitandukanye”. Rutayisire

Mbere yaho gato, Ruboneza Prosper ushinzwe kuvugira FERWAFA mu itangazamakuru yari yabanje kubwira INYARWANDA ko ikarita itukura umukinnyi yaba yarabonye muri Super Cup ntaho yaba itaniye n’iyo undi yaba yarabonye mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund.

“Nta kibazo rwose, ikarita za Super Cup zarangiranye nayo. Umutuku umukinnyi yaba yarabonye muri Super Cup ntaho utaniye n’uwo umuntu yaba yarahawe hakinwa irushanwa ry’Agaciro. Nta ngaruka bimugiraho muri shampiyona”. Ruboneza.

Nshimiyimana Imran yagiye mu kibuga ku munota wa 63'

Nshimiyimana Imran yagiye mu kibuga ku munota wa 63'

APR FC yatangiye shampiyona itsinda Sunrise FC ibitego 2-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali. Issa Bigirimana (78') na Hakizimana Muhadjili (46') ni bo batsinze ibitego byombi.

Nshimiyimana Imran yahise ajya gufasha Buteera Andrew hagati mu kibuga

Nshimiyimana Imran yahise ajya gufasha Buteera Andrew hagati mu kibuga

Nta tegeko rihana Nshimiyimana Imran nk'umukinnyi wahawe ikarita itukura muri Super Cup

Nta tegeko rihana Nshimiyimana Imran nk'umukinnyi wahawe ikarita itukura muri Super Cup

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tura6 years ago
    bon warutangiye neza ark wahise werekana aho ubogamiye kuko haraho batabyitaho nkomubwongereza eg Chelsea defender Branislav Ivanovic will not face any suspension despite his red card in Sunday's fiery Community Shield defeat to Man City.





Inyarwanda BACKGROUND