Akenshi mu buzima busanzwe usanga abantu batandukanye bafite amazina aza yiyongera ku yo bakoresha mu byangombwa byemewe n’amategeko ukanasanga ayo mazina baba babatazira ni yo azwi cyane kurusha ayo biswe n’ababyeyi.
Mu mupira w’amaguru rero naho usanga hari amazina aba ateye amatsiko ku buryo umuntu wese ashobora kugera igihe akibaza impamvu iryo zina ryaje. Mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda nihio dusanga abakinnyi nka Uwihoreye Jean Paul ukina inyuma ahagana iburyo muri Kiyovu Sport ariko usanga bamwita Compas (Kompa), mugenzi we Ahoyikuye Jean Paul bakamwita Mukonya, Mutijima Janvier wa AS Kigali bamwita Kamoja, Mushimiyimana Mohammed wa Police FC we bamwita Munji, Hakizimana Muhadjii wa APR FC usanga bamwita Maestro kuva ubwo yari muri Mukura Victory Sport n’abandi bagiye batandukanye usanga bafite amazina adafite aho ahuriye wenda n’abakinnyi bakomeye ku isi.
Mugisha Francois Master (25) ku mupira akurikiwe na Ndayisaba Hamidou ubwo Rayon Sports yakinaga na AS Kigali
Muri iyi nkuru tugiye kureba kuri Mugisha Francois ukina hagati muri Rayon Sports ukunze guhamagarwa Master na bagenzi be bakinana, abanyamakuru ndetse n’abafana b’umupira w’amaguru muri rusange.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mugisha Francois yavuze ko izina rye “Master” ryavuye kuri bakuru be barimuhaye akiri umwana muto bivuye ku kuba barazaga mu biruhuko bagakunda kuvuga ijambo “Head Master” (Umuyobozi w’ikigo) bityo bigakomeza kumuryohera kubisubiramo.
“Cyera nkiri umwana muto niga mu mashuri abanza najyaga numva bakuru banjye bavuye muri Internant bavuga izina Master nkumva ni izina ritabaho. Noneho byakubitiraho n’ukuntu mu mashuli abanza najyaga nkina umupira w’amaguru cyane nkajya ndyiyita ariko ntazi icyo bisobanura ariko uko gusa numvaga iryo jambo ari ryiza. Nyuma riza gukura gutyo, urebye byaje ari urwenya ruri aho”. Mugisha Francois
Mugisha Francois Master (25) ku kibuga cyo mu Nzove aho Rayon Sports yitoreza
Mugisha Francois ukina umumaro wo gukingira abugarira abarinda igitutu cy’ikipe baba bahanganye (Hold-Midfielder), avuga ko izina ryakuze yagera no muri Rayon Sports abakinnyi bagakomeza kurimwita bisanzwe kandi ko ari izina akunda.
“Ryo ni izina nkunda kwitwa n’abakinnyi dukinana cyane cyane mu kazi. Ndarikunda kuko ndimaranye igihe kandi ninjye waryihitiyemo mu bwana bwanjye”. Mugisha Francois
Mugisha Francois Master (25) akina hagati muri Rayon Sports
Mugisha Francois Master urangwa na nimero 25 muri Rayon Sports, yatangiye umupira w’amaguru akina mu ikipe y’abana bakiri bato ya Esperence de Remera yari iya Nyakwigendera Kalisa Jean Paul bitaga Mourinho.
Nyuma yaje kuhava ajya muri SEC Academy ku Kicukiro mbere yo kugana mu Isonga FA (2015-2016). Mugisha yavuye mu Isonga FA agana muri Rayon Sports arimo kugeza ubu aho asoje umwaka w’imikino 2017-2018.
Mugisha Francois Master (25) ubwo Rayon Sports yakiraga Police FC muri shampiyona mu mikino yo kwishyura
Mugisha Francois Master arangwa na nimero 25 mu kibuga
Mugisha Francois avuga ko izina "Master " arikunda
PHOTOS: Saddam MIHIGO (INyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO